Umunyakenya watwaraga ikamyo yiciwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kwamburwa na FARDC

Inkuru y’urupfu rwa Edwin Njuguna Ngugi, umushoferi w’ikamyo ukomoka muri Kenya, yongeye kugaragaza ikibazo gikomeye cy’umutekano mucye gikomeje kuvugwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu ntara ya Ituri.

Uru rupfu rudasanzwe rwateye ubwoba n’agahinda imiryango y’abatwara amakamyo bambukiranya imipaka, ndetse runibutsa ubuzima bubi bahura na bwo mu kazi kabo ka buri munsi.

Tariki ya 2 Mata 2026, Njuguna yari akiri mu rugendo rwe, atwaye ikamyo, ageze mu gace ka Bunia. Icyo gihe yavuganye n’umuryango we, abamenyesha ko imodoka yari yamupfiriyeho igeze ahantu habi, kandi ko atizeye umutekano we.

Mu magambo ye ubwe, yagaragaje ko yari hafi kugirirwa nabi n’abantu bitwaje imihoro bashakaga kumwambura. Icyo gihe, ku bw’amahirwe, abasirikare ba FARDC baraje, ibintu byatumye atekereza ko agiye kurindirwa umutekano.

Icyizere yari afitiye abo basirikare cyahise gihinduka isoko y’akaga. Aho kumurinda, bamwambuye amafaranga yari afite yose, bamusiga aho ari wenyine, barigendera. Nyuma y’icyo gikorwa, Njuguna yasigaye mu bwigunge no mu kaga, mu gace kazwiho kuba karimo abagizi ba nabi bitwaje intwaro.

Ku gicamunsi cyo ku wa 3 Mata, umuryango we watangiye kugira impungenge nyuma yo kubura amakuru ye. Telefoni ye ntiyongeye gucamo, bituma bakeka ko hari ikintu gikomeye cyamubayeho.

Nyuma y’iminsi mike, abashoferi bagenzi be b’Abanyakenya bageze muri Bunia, bahura n’inkuru ibabaje: umurambo wa Njuguna wari uri kuborera ku muhanda, aho bivugwa ko yiciwe.

Abo bashoferi bafashe amashusho y’umurambo we, bayakwirakwiza mu matsinda ya WhatsApp bagamije gushakisha abo mu muryango we. Ibi byatumye amakuru y’urupfu rwe agera ku muryango we nyuma y’iminsi igera ku icumi, ibintu byabateye intimba n’agahinda gakomeye.

Amakuru y’ibanze yagaragaje ko Njuguna ashobora kuba yarishwe n’abagizi ba nabi bari bitwaje intwaro, bamaze kumwambura n’ibyari mu modoka yari atwaye. Nyuma y’ubufasha bwatanzwe, umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Bunia, mu gihe ikamyo yari atwaye yasigaye aho yiciwe, nta mutekano ifite.

Umuryango wa Nyakwigendera watangaje ko udafite ubushobozi bwo kujya muri RDC gushaka umurambo w’umwana wabo. Basabye Leta ya Kenya kubafasha mu bikorwa byo kuwugarura, kugira ngo ashyingurwe mu cyubahiro mu gihugu cye.

Ibi bibaye mu gihe ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa RDC gikomeje gufata indi ntera, aho abatwara ibicuruzwa n’abagenzi bambukiranya imipaka bakomeje guhura n’ibibazo birimo ubujura, ubwicanyi n’ihohoterwa rikorerwa ku mihanda.

Inkuru ya Njuguna isize isomo rikomeye ku bashinzwe umutekano n’abayobozi b’ibihugu byo mu karere, ku bijyanye no kurinda ubuzima bw’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bukomeje kugira uruhare rukomeye mu bukungu bw’akarere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui