Inkuru y’ubuzima bwa Marguerite Barankitse ni imwe mu zigaragaza uko umuntu ashobora guhaguruka akarwanya urwango n’akarengane akoresheje urukundo n’ubumuntu, nubwo yaba anyuze mu bihe bikomeye by’intambara, ubwicanyi n’ubuhunzi.
Uyu mugore wamamaye mu Burundi no mu karere kose kubera ibikorwa by’ubugiraneza, yatangiye urugendo rwe akiri muto, aho yakuze ahabwa uburere bushingiye ku rukundo n’ukwemera. Nubwo yabaye imfubyi akiri muto, nyina yamutoje gusangira n’abandi no kutagira uwo asumbisha undi, ibyo byamubereye ishingiro ry’ubuzima bwe bwose.
Yatangiye kwita ku bana batagira kivurira mu mpera z’imyaka ya za 1970, aho yafashe umwana wa mbere akamurera nk’uwe, nubwo bari batandukanye mu by’inkomoko n’imyemerere. Icyo gikorwa cyabaye intangiriro y’urugendo rurerure rwaje kuvamo umuryango Maison Shalom, waje gufasha ibihumbi by’abana n’imiryango yahuye n’ingaruka z’intambara mu Burundi.
Mu 1993, ubwo u Burundi bwari mu bihe bikomeye by’urugomo rushingiye ku moko, Marguerite yahisemo guhaguruka arwanya urwango, akakira abana n’abantu bahunze ubwicanyi, abashyira hamwe batitaye ku bwoko bwabo. Icyo gihe ni na bwo yahuye n’ibyago bikomeye, aho yiboneye n’amaso ye abantu barenga 70 bicirwa imbere ye, nyuma y’uko abagerageje kubahisha.
Nubwo yanyuze muri ayo makuba, ntiyigeze areka ubutumwa bwe bwo gukundisha abantu no kubarinda inzangano. Yakomeje kubaka amashuri, ibitaro n’ibindi bikorwa byafashaga abana n’abatishoboye, ibintu byatumye ahabwa ibihembo n’icyubahiro bitandukanye, harimo n’umudali yahawe na Leta y’u Burundi.
Ibibazo hagati ye n’ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza byatangiye gukomera ubwo Marguerite yamaganaga ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi byakorerwaga abaturage, cyane cyane urubyiruko.
Yafashe icyemezo gikomeye cyo gusubiza umudali, pasiporo y’abadipolomate n’ibindi byubahiro yari yarahawe, abwira Perezida ko atakwemera guceceka mu gihe abaturage barimo kwicwa. Icyo gikorwa cyafashwe nk’agasuzuguro n’ubuyobozi, bituma atangira guhigwa no gushakishwa n’inzego z’umutekano.
Mu mwaka wa 2015, ubwo u Burundi bwari mu bibazo bya politiki byatewe n’bikorwa byo kwiyamamariza manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, Marguerite yashyizwe ku rutonde rw’abantu bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi.
Ibi byamutunguye cyane kuko yavuze ko atigeze yinjira mu bikorwa bya politiki cyangwa ngo afate intwaro, ahubwo ko ibikorwa bye byari bishingiye ku rukundo no gufasha abatishoboye. Nubwo nta bimenyetso bifatika byigeze bitangwa, iri zina rye ku rutonde ryashyize ubuzima bwe mu kaga gakomeye.
Ibyo byatumye ahitamo guhunga igihugu mu buryo bwihuse kandi bw’amayeri, kugira ngo yirinde gufatwa cyangwa kwicwa.
Yabanje kwihisha, nyuma afashijwe n’inshuti ze zo mu mahanga, abasha gusohoka mu Burundi anyuze ku kibuga cy’indege atamenyekanye, amaze kwihindura isura. Yageze i Burayi mbere yo kubona ubufasha, hanyuma aza gusubira mu karere atura mu Rwanda, aho yakomeje ubuzima bwe nk’impunzi ya politiki kuva mu 2015.
Nubwo yari amaze gutakaza byinshi, Marguerite ntiyigeze areka ibikorwa bye by’ubugiraneza. Mu Rwanda, yakomeje ibikorwa bya Maison Shalom, cyane cyane mu nkambi ya Mahama, aho yita ku bana b’impunzi n’abandi batishoboye.
Yashinze amashuri, atangiza gahunda zo kwigisha imyuga n’ubuhinzi, agamije gufasha urubyiruko kwigira no kwiteza imbere, ndetse no kubaka ejo hazaza hatarangwamo inzangano.
Ku bijyanye n’ubutumwa bwe ku buyobozi bw’u Burundi, cyane cyane Perezida Evariste Ndayishimiye, Marguerite akomeza gusaba impinduka zishingiye ku bumuntu no ku kubaka igihugu gishingiye ku mahoro n’ubwiyunge.
Asaba abayobozi kwibuka amateka y’ububabare igihugu cyanyuzemo, bakirinda gusubira mu makosa y’urwango n’ivangura, ashimangira ko urukundo n’ubwiyunge ari byo byonyine bishobora kuzana amahoro arambye mu Burundi.
Kugeza ubu, Marguerite Barankitse akomeje ibikorwa bye mu Rwanda binyuze mu burezi n’iterambere ry’imibereho, aho yashinze amashuri n’ibigo byigisha imyuga, agamije gufasha abana b’impunzi n’abatishoboye kubona ejo hazaza heza.
Mu butumwa bwe, akomeza gusaba abayobozi b’u Burundi n’ahandi hose gushyira imbere ubumuntu, kwirinda urwango no guharanira amahoro, ashimangira ko urukundo ari rwo rufite imbaraga zo guhindura isi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

