Ubuzima bushya bwa Bisi i Kigali: Impinduka zidasanzwe, impumeko y’abashoferi n’abagenzi. Amafoto + Video

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ishusho y’uburyo abatuye Umujyi wa Kigali bagenda bajya ku kazi, aho 60,9% bagenda n’amaguru, 25,8% bagakoresha bisi na moto, mu gihe 13,3% ari bo bakoresha imodoka zabo bwite.

Iyi mibare yitezweho guhinduka mu buryo bugaragara mu minsi iri imbere, bitewe n’amavugurura mashya ari gukorwa mu rwego rw’ubwikorezi rusange.

Mu myaka ishize, abakoresha ubwikorezi rusange i Kigali bagiye bagaragaza ibibazo bitandukanye birimo gutinda kwa bisi, gupakira abantu benshi birenze ubushobozi bwazo ndetse no kutagera mu bice bimwe by’umujyi.

Ibi byatumaga benshi bahitamo moto nubwo na zo zifite ibibazo byazo, birimo impanuka no kudahoraho nk’uburyo burambye bw’ingendo.

Amateka y’ubwikorezi mu Rwanda agaragaza ko habayeho impinduka zitandukanye, zirimo ikoreshwa rya ‘Twegerane’ (Toyota Hiace) zakurikiwe na Coaster ndetse no kuvuka kw’ibigo bikomeye bitwara abagenzi nka Volcano Express, Horizon Express, KBS, Royale na RFTC. Icyakora, n’ubwo izi mpinduka zakozwe, ibibazo byakomeje kugaragara mu mikorere y’izi modoka rusange.

Leta y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa ingamba nshya zigamije kuvugurura uru rwego, aho hagiyeho bisi nini zigezweho, ibyerekezo bishya ndetse hashyirwaho n’ikigo cya leta cyiswe Ecofleet gishinzwe kunoza imikorere ya bisi.

Muri izi mpinduka kandi harimo guharira bisi igice cyihariye cy’umuhanda kugira ngo zigende zidahura n’izindi modoka, bityo zigere aho zijya vuba kandi neza.

Hari kandi ikoranabuhanga riri kugeragezwa rizafasha abagenzi kumenya igihe bisi iri bugerere ku cyapa n’imyanya isigaye, ibintu biteganyijwe koroshya ingendo no kugabanya umwanya abantu bamara bategereje.

Aya mavugurura ntiyihutishijwe gusa n’icyerekezo cy’igihugu cyo guteza imbere ubwikorezi, ahubwo yanatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ryaturutse ku makimbirane mpuzamahanga, aho byagaragaye ko ari ngombwa gushishikariza abantu kugendera hamwe mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa rya lisansi na mazutu.

Abatangiye gukoresha ubu buryo bushya bagaragaza ko hari impinduka zigaragara. Gaju Rosinette, umwe mu baturage bakoresha bisi, yavuze ko mbere yakundaga gukoresha moto ariko ubu yamaze guhindura.

Ati “Ibi bintu bashyizeho ni byiza cyane, njye mpora mu modoka kenshi nabaye nk’umushoferi. Mbere twaragendaga tukicara tukamara amasaha abiri utegereje ko zuzura ugasanga ugeze mu kazi bitinze.”

Yakomeje agira ati “Ubu uragenda hashira iminota 10 cyangwa 15 bitewe n’amasaha igahaguruka. Dusigaye tugera mu kazi kare, nta guhagarara abantu bose basigaye bagenda bicaye, ibi bintu Leta y’u Rwanda yadushyireyeho ni byiza cyane, ntabwo umuntu agitega moto dore ko kenshi zikora impanuka. Nukuri bagize neza kudushyiriraho iyi gahunda ya bisi zigenda ukwazo.”

Ku ruhande rw’abatwara bisi, bavuga ko izi mpinduka zibafasha gutanga serivisi nziza. Dusabeyezu Eric, ukora mu cyerekezo Downtown-Kimironko, yavuze ko guharirwa umuhanda byabafashije cyane.

Ati “Mu gihe gito hari impinduka nziza kuko ntabwo tukibyigana n’izindi modoka nka njye ukorera Kimironko no mu Mujyi ntangira kubona igice cy’umuhanda iyo ngeze Sopetrade, ariko iyo mpageze ndihuta cyane, nta yindi modoka iba indi imbere, mpagarara gusa mu cyapa ngiye gusiga abantu, nta handi.”

Yakomeje agaragaza ko hakiri imbogamizi mu bice bitarageramo iyi gahunda, ati “Ariko kuva hano ukagera aho bitarakorwa biracyari imbogamizi, na ho bikunze byaba ari byiza cyane. Badufasha kuba abagenzi badatinda ku murongo kandi barishimye cyane bati kera kabaye Leta iratwibutse.”

Ishimwe Carmel na we ukora aka kazi yavuze ko Ecofleet yazanye impinduka zifatika mu mikorere ya buri munsi.

Ati “Abagenzi barabyishimiye, icya mbere bamwe batangiye no gusiga imodoka zabo, bagakoresha bisi zacu kuko dufata Icyerekezo kimwe tukabagezayo kare. Ikindi dutanga serivisi nziza kuko kera Ecofleet itaraza habagaho uburyo bwo gutegereza abantu, tukarindira ko baba benshi kugira ngo tuzamure amafaranga twinjiza. Ariko ubu kuko tutabazwa amafaranga icy’ingenzi ari serivisi nziza, ibintu byarahindutse.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Ecofleet Solutions, Oswald Abenawe, yagaragaje ko gahunda yo guharira bisi umuhanda yatanze umusaruro kandi izakomeza kwagurwa.

Ati “Mu busanzwe mu masaha hari abagenzi benshi twakoreshaga iminota 10 ariko ubu turi gukoresha iminota itanu kugira ngo abantu babashe kwihuta, ikibidushoboza ni uko hari iyi mihanda yihariye ya bisi, ikagenda yihuse ikagaruka yihuse.”

Yakomeje asobanura impamvu iyi gahunda yatangiriye ku mihanda mike ati “Iyi gahunda impamvu yatangiriye ku mihanda itanu ni uko ifite ibice bibiri bijya mu cyerekezo kimwe, byari byoroshye gufata igice kimwe tukagiharira bisi. Hari indi mihanda iteganyijwe mu cyiciro cya kabiri gusa hasabwa ibyabanza gukorwa kugira ngo n’iyi mihanda ikomeze kujyamo kandi ababishinzwe bari kubikora.”

Yasoje yizeza Abanyakigali ko iyi gahunda izakomeza kwaguka, ati: “Ni gahunda twakwizeza abantu ko ikomeza gukomeza kwagukira no mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali.”

Izi mpinduka zigaragaza icyerekezo gishya cy’ubwikorezi i Kigali, aho bisi ziri guhinduka inkingi ya mwamba mu gutwara abagenzi, bigatanga icyizere ko mu gihe kiri imbere ubwikorezi rusange buzaba bwizewe, bwihuse kandi bubereye buri wese.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Mu bihe bitandukanye hagiye hashyirwaho amabwiriza agamije kunoza ingendo rusange muri bisi 
Ku mihanda hari ibyapa bigaragaza ko hari ibice runaka byahariwe bisi 
Muri imwe mu mihanda yo muri Kigali hashyizwemo amagambo agaragaza ko iharirwa bisi mu gihe runaka 
Abakoresha bisi bishimira izi mpinduka kuko zatumye bihuta mu ngendo bakora 
Mu Mujyi wa Kigali hatangiye gushyirwaho ikoranabuhanga rizajya rifasha abagenzi kumenya igihe bisi ibura ngo igere ku cyapa 
Mu muhanda wa Rwandex bisi zisigaye zigenda zisanzuye 
N’iyo nta bisi yaba iri gutambuka, nta wemerewe gukoresha iki gice kindi cy’umuhanda mu masaha yagenwe 
Aya mavugurura yatumye bisi zirushaho kwihuta kuko nta zindi modoka biba bibyigana 
Buri gihe haba hari abapolisi bagenzura uko aya mabwiriza mashya yubahirizwa 
U Rwanda rushaka ko bisi izaba uburyo bwo gukora ingendo bubereye buri wese 
Imihanda ya Kicukiro iri mu yatangirijwemo iyi gahunda 
Ni ibintu ubona ko byateguwe mu buryo bwitondewe 
Ubu kugenda muri Bisi byatangiye guhinduka amahitamo ya benshi cyane ko nta kikizitambika imbere 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui