Inkuru itangaje kandi yuzuyemo agahinda n’ukutamenya amategeko yabereye mu gihugu cy’u Buhinde, aho umugabo w’imyaka 50 yafashe icyemezo gikomeye cyo gutaburura umurambo wa mushiki we awujyana kuri banki, agamije kugaragaza ko yapfuye kugira ngo abashe kubikuza amafaranga yari afite kuri konti.
Ibi byabereye muri Leta ya Odisha, mu gace ka Patana, aho Jeetu Munda, utuye mu cyaro cya Dianali, yari amaze igihe ajya kuri banki ya Odisha Grameen asaba kubikuza amafaranga ya mushiki we Kalra Munda witabye Imana ku wa 26 Mutarama 2026. Nubwo yabasobanuriraga ko mushiki we yapfuye, abakozi ba banki bakomeje kumusaba kuzana nyiri konti ubwe kugira ngo babashe kumuha ayo mafaranga.
Jeetu yavuze ko yagiye muri banki inshuro nyinshi, ariko agahabwa igisubizo kimwe gusa.
Yagize ati: “Nagiye muri banki inshuro nyinshi, ariko abakozi baho bambwiraga kuzana nyir’iyo konti kugira ngo mbashe kubikuza amafaranga. Nubwo nababwiye ko yapfuye, ntibanyumvaga kandi bakomeje kunsaba kumuzana muri banki. Ni yo mpamvu, kubera kurambirwa, nacukuye imva ye nkuramo amagufa kugira ngo mbe mfite gihamya mbereka y’uko yapfuye.”
Nyuma yo kumva ko nta yandi mahitamo afite, ku wa 27 Mata 2026, Jeetu yafashe icyemezo gikomeye cyo gusubira aho mushiki we yashyinguwe, ataburura umurambo we, awushyira mu gafuka maze atangira urugendo rw’ibilometero birenga bitatu yerekeza kuri banki. Agezeyo, yashyize ayo magufa imbere y’inyubako ya banki, ibintu byahuruje abantu benshi ndetse bihita bikurura inzego z’umutekano.
Polisi yahise ihagera kugira ngo irebe uko ikibazo cyakemuka. Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Patana, Kiran Prasad Sahu, yanenze abakozi ba banki kuba barananiwe gusobanurira uyu muturage inzira ikwiye yakurikizwa mu kubikuza amafaranga y’umuntu wapfuye.
Yagize ati: “Jeetu ni umugabo wo mu bwoko bw’aba-tribal utazi gusoma no kwandika. Ntabwo azi icyo umuzungura wemewe n’amategeko (legal heir) cyangwa uwashyizweho nk’umuzungura (nominee) ari cyo. Abakozi ba banki bananiwe kumusobanurira neza uburyo bwo kubikuza amafaranga ari kuri konti y’umuntu wapfuye.”
Uyu mugabo yashakaga kubikuza amafaranga agera ku mafaranga y’u Buhinde ₹20,000, angana n’asaga ibihumbi 31 by’amafaranga y’u Rwanda. Icyakora, kutamenya amategeko no kudahabwa ibisobanuro bihagije byatumye ajya mu gikorwa gikomeye cyo gutaburura umurambo kugira ngo yerekane ko ibyo yavugaga ari ukuri.
Ku ruhande rwa banki, umuyobozi wayo, Manas Dandpat, yavuze ko atari azi iby’iki kibazo mbere, ariko asezeranya ko bagiye kugikurikirana.
Yagize ati: “Uyu munsi ni bwo mbimenye. Tuzareba icyo twakora kugira ngo iki kibazo gikemuke.”
Nyuma y’ibi byose, polisi yasezeranyije Jeetu ko izamufasha gukurikiza inzira zemewe n’amategeko kugira ngo abashe kubikuza ayo mafaranga, bityo ikibazo cye kigakemuka hatabayeho indi myitwarire idasanzwe nk’iyabaye.
Iyi nkuru yasize benshi bibaza ku ruhare rw’inzego zitandukanye mu gufasha abaturage batize cyangwa batamenyereye amategeko, cyane cyane mu bice by’icyaro.
Ni inkuru igaragaza uko kutagira amakuru n’ubujiji ku mategeko bishobora gutuma umuntu afata ibyemezo bikomeye kandi biteye ubwoba, nyamara byari gukemurwa mu buryo bworoshye iyo hatangwa ibisobanuro bihagije.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

