U Rwanda rwinjiye mu kindi cyiciro cy’imbaraga za dipolomasi rugamije gushaka amajwi azafasha Louise Mushikiwabo kongera kugirirwa icyizere cyo kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Louise Mushikiwabo ari guhangana n’umukandida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu matora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) ateganyijwe mu mpera za 2026.
Guverinoma ya RDC yemeje Juliana Amato Lumumba, umukobwa w’intwari ya RDC Patrice Lumumba, nk’umukandida uzahangana na Mushikiwabo. Iki cyemezo cya RDC cyo gutanga umukandida cyaje mu gihe umubano w’ibihugu byombi utifashe neza bitewe n’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo
Kuri uyu wa 15 Mata 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko ubukangurambaga bwo gushaka amajwi bwakomereje muri Misiri, aho Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, akaba yagejeje ku Perezida Abdel Fattah al-Sisi ubutumwa bwihariye busaba igihugu cye gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo.
Muri uru ruzinduko, Nsengimana yabanje kugirana ibiganiro na mugenzi we Dr. Abdelaziz Konsowa, byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Misiri mu rwego rw’uburezi, cyane cyane mu mashuri makuru, kaminuza ndetse n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro. Ibi biganiro byagaragaje ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bukomeje kwaguka no gufata indi ntera.
Louise Mushikiwabo amaze imyaka irenga irindwi ayoboye OIF kuva muri Mutarama 2019, aho ibikorwa bye byagaragaje impinduka zitandukanye mu mikorere y’uyu muryango. Mu byo yagezeho harimo kongera umusanzu w’ibihugu bigize OIF wari umaze imyaka 13 udahinduka, ndetse no kuzamura ingengo y’imari igenerwa ibikorwa by’uyu muryango.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique, Mushikiwabo yagaragaje ko ibihugu bimwe na bimwe birimo Vietnam, Misiri, u Rwanda na Djibouti byiyemeje kongera umusanzu wabyo ku bushake, ibintu yafataga nk’ikimenyetso cy’uko OIF ikomeje guhabwa agaciro mu ruhando mpuzamahanga.
Kongera gushaka manda ya gatatu kwa Mushikiwabo byaturutse ku busabe bw’ibihugu byinshi bigize uyu muryango, byishimiye imikorere ye n’icyerekezo yahaye OIF. Mu gihe cy’ubuyobozi bwe kandi, uyu muryango wahawe uburenganzira bwo gushaka inkunga mu bikorera, hagamijwe kongera ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye.
Nubwo bimeze bityo, Mushikiwabo azahura n’ihangana rikomeye, aho ategerejwe guhatana n’abandi bakandida barimo Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dacian Ciolos wabaye Minisitiri w’Intebe wa Romania, ndetse na Coumba Ba ushobora nawe kwinjira muri iri rushanwa.
U Rwanda rukomeje gukoresha inzira za dipolomasi mu gushaka ubufasha bw’ibihugu bitandukanye, aho ruherutse no gusaba inkunga ibihugu birimo Ghana, Tchad, Mauritius, Repubulika ya Congo, Seychelles na Sénégal.
Amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF ateganyijwe kubera mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma izabera i Phnom Penh muri Cambodge kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2026. Iyi nama izaba ari ingenzi mu kugena icyerekezo cy’uyu muryango mu myaka iri imbere, aho hazanatorwa uzawuyobora mu kindi gihe kizakurikiraho.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp




