Abahagarariye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 bateye indi ntambwe ikomeye igamije kugarura amahoro, aho ku nshuro ya mbere bemeranyije ku gushyiraho uburyo bushya bwo gukorana mu kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.
Aya masezerano yashyiriweho umukono mu gihugu cy’u Busuwisi, aho ibiganiro byari bimaze iminsi bihuza impande zombi byimuriwe, nyuma y’uko byari bisanzwe bibera i Doha muri Qatar kuva mu mwaka ushize wa 2025.
Impamvu yo kwimurwa kw’ibi biganiro ifitanye isano n’umutekano muke warushijeho kuzamba mu Burasirazuba bwo Hagati.
Mu bikubiye muri aya masezerano mashya, hagaragaramo icyemezo cy’ingenzi cyo kwinjiza abasirikare ba AFC/M23 mu rwego ruhuriweho rwo kugenzura agahenge ruzwi nka EJVM.
Ni urwego rusanzwe rurimo ingabo za Leta ya Congo (FARDC), ariko kuri ubu rukaba rugiye kwagurwa kugira ngo rwakire n’abo ku ruhande rwa AFC/M23, mu rwego rwo kubaka icyizere no gukumira isubiramo ry’imirwano.
Iyi gahunda izatuma abasirikare b’impande zombi bahurira mu bikorwa bimwe, bagakurikiranira hafi iyubahirizwa ry’agahenge ku rugamba, ibintu byitezweho kugabanya amakimbirane no gukumira ibitero bitunguranye byakunze kuvugwa hagati yabo.
By’umwihariko, uru rwego rwa EJVM ruzakorana bya hafi n’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO), cyane cyane mu duce twugarijwe n’umutekano muke, harimo n’umujyi wa Uvira. Ibi bikaba bigamije kongera imbaraga mu gucunga umutekano no kurinda abasivili.
Aya masezerano aje akurikira ibihe by’imirwano n’ubushyamirane bukomeye, aho AFC/M23 yakunze gushinja ingabo za Leta ya Congo kurenga ku gahenge, binyuze mu bitero byifashisha indege z’intambara na drone, byibasiye uduce dutuwe n’abasivili, harimo na Komine ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.
Uretse ibijyanye n’umutekano, amakuru aturuka aho ibiganiro biri kubera agaragaza ko impande zombi zaganiriye no ku kibazo cy’ubutabazi ku baturage bagezweho n’ingaruka z’intambara, hagamijwe koroshya itangwa ry’imfashanyo no gufasha abahunze gusubira mu byabo.
Nubwo hakiri inzitizi zitandukanye, iyi ntambwe ifatwa nk’ishingiro rishya rishobora gutuma ibiganiro by’amahoro bigera ku musaruro ufatika, mu gihe byitezwe ko bizasozwa ku wa Kane tariki ya 16 Mata.
Abasesenguzi bemeza ko gushyira hamwe kw’impande zihanganye mu kugenzura agahenge bishobora kuba intangiriro y’icyizere gishya ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

