U Rwanda rugiye guhabwa umuti wihariye urinda agakoko gatera Sida watangiye guterwa abaturage muri Afurika

U Rwanda ruri mu bihugu bitegerejweho kungukira ku ntambwe nshya igamije guhindura amateka mu kurwanya Virusi itera Sida, aho hitezwe gutangira gukwirakwiza umuti mushya uzwi nka Lenacapavir, witezweho gufasha mu gukumira ubwandu ku buryo burambye kandi bworoshye kurusha uburyo bwari busanzwe.

Iyi gahunda iri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ikigega Mpuzamahanga Global Fund, ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’indwara zikomeye zirimo Sida, igituntu na malariya. Intego ni ukugera nibura ku bantu miliyoni eshatu bazaba bamaze guhabwa uyu muti bitarenze umwaka wa 2028.

Lenacapavir, wakozwe n’uruganda rukomeye rwa farumasi Gilead Sciences, umaze gutangira guhabwa abaturage mu bihugu icyenda byo muri Afurika. Icyakora gahunda iri kwagurwa, aho ibindi bihugu 12 birimo u Rwanda, Maroc, Indonesia na Thailand nabyo byitezweho kuwugeraho mu minsi iri imbere.

Amasezerano yashyizweho umukono hagati ya Global Fund na Gilead mu mwaka ushize, ateganya gutanga doses nibura miliyoni ebyiri z’uyu muti mu gihe cy’imyaka itanu, cyane cyane mu bihugu bikennye bikunze guhura n’imbogamizi mu kubona imiti igezweho.

Lenacapavir utandukanye cyane n’ubundi buryo bwo kwirinda Sida bwari busanzwe bukoreshwa. Ubusanzwe, abantu bifashishaga ibinini bifatwa buri munsi, ariko uyu muti wo uterwa mu rushinge inshuro ebyiri gusa mu mwaka. Ibi bituma woroshya ubuzima bw’uwawufashe, kandi bikagabanya ibyago byo kwibagirwa gufata imiti, byashoboraga gutuma ubwirinzi bugabanuka.

Uburyo uyu muti ukora nabwo burihariye. Iyo virusi itera Sida igerageje kwinjira mu mubiri w’umuntu wawuteye, umubiri uhita ubyara uturemangingo tuyirwanya vuba, ku buryo itabasha kwiyongera cyangwa gukwirakwira mu maraso. Ibi bituma ubwandu bushobora gukumirwa hakiri kare, bigatanga icyizere gikomeye mu guca burundu iyi ndwara.

Nubwo bimeze bityo, hari impungenge zagaragajwe n’imiryango itandukanye ikorera mu rwego rw’ubuzima, irimo Médecins Sans Frontières, igaragaza ko n’ubwo uyu muti ari ingenzi, umubare w’abazawugeraho ukiri muto ugereranyije n’abawukeneye ku isi yose.

Ku ruhande rw’u Rwanda, kwinjira muri iyi gahunda bifatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza ingamba zo kurwanya Sida, igihugu kimaze igihe kigaragaza ubwitange mu guhangana n’iki cyorezo binyuze mu bukangurambaga, gutanga imiti igabanya ubukana n’ubwandu, ndetse no kwita ku banduye.

Abahanga mu by’ubuzima bemeza ko Lenacapavir ashobora kuba igisubizo gikomeye mu kugabanya umubare w’abandura Sida buri mwaka, cyane cyane mu byiciro byugarijwe cyane n’iyi ndwara.

Icyakora, gutsinda uru rugamba bizasaba ubufatanye bw’inzego zose, kongera ingengo y’imari ishorwa mu buzima, no gukomeza ubukangurambaga kugira ngo abaturage basobanukirwe n’akamaro k’uyu muti mushya.

Icyizere kirahari ko mu gihe gahunda yo kuwukwirakwiza izagenda neza, Isi ishobora kwegera igihe Sida izaba itakiri ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange, bityo ubuzima bw’abaturage bukarushaho kuba bwiza kandi burambye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui