Ihuriro rya AFC/M23 n’Umuryango mpuzamahanga basinyanye amasezerano akomeye cyane

Ihuriro rya AFC/M23 rikomeje kugaragara nk’iryifitemo imbaraga mu biganiro by’amahoro n’ubutabazi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ibikorwa byaryo byo gufata no kurekura abasirikare ba Leta bikomeje guteza impaka ndende ku ruhande rwa Kinshasa n’imiryango mpuzamahanga.

Amasezerano aherutse gusinywa hagati ya AFC/M23 na Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR) mu mpera z’icyumweru gishize, yashyizeho uburyo bwo gutwara abasirikare ba FARDC bafashwe mpiri.

Aya masezerano ateganya ko abo basirikare babanza gushyikirizwa CICR, ikabona kubashyikiriza ubutegetsi bwa Kinshasa nyuma yo kugenzurwa.

Amakuru atangwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga agaragaza ko umubare w’abo basirikare uri hagati ya 2,000 na 3,000, ndetse bamwe muri bo bakaba baramaze gushyikirizwa CICR. Icyakora, haracyari imbogamizi zitandukanye zirimo ibikoresho bike byo kubitaho ndetse n’ubushake buke bwa Leta ya RDC bwo kubakira.

Ibi bibazo byongeye kugaragara cyane mu cyemezo cya Leta ya RDC cyo gutinza kwakira abasirikare bagera ku 5,000 AFC/M23 yari yatangaje ko igiye kurekura. Nubwo iri huriro ryari ryavuze ko iri gikorwa kigamije gushyigikira ibiganiro by’amahoro no guteza imbere ituze rirambye, ubuyobozi bwa Kinshasa bwo bwagaragaje impungenge zikomeye.

Amakuru yagiye hanze agaragaza ko impamvu nyamukuru y’ukutabakira aba basirikare ari ubwoba bw’uko bashobora kuba barinjiwemo n’ibitekerezo by’uyu mitwe urwanya ubutegetsi cyangwa se bakaba bashobora kugambanira Leta nibagera i Kinshasa. Ibi byatumye ubuyobozi bukomeza gusaba ko habanza gukorwa igenzura rikomeye ku myirondoro yabo mbere yo kubakira.

Ku rundi ruhande, AFC/M23 yo ikomeje gushyira igitutu kuri Leta ya RDC, iyisaba kubahiriza inshingano zayo no kwakira aba basirikare, ivuga ko kuba yarabafashe neza ikanahitamo kubarekura ari ikimenyetso cy’ubushake bwo gushaka amahoro.

Ibi bibazo biri kuvugirwa no mu biganiro biri kubera mu Busuwisi, aho impande zombi ziri kugerageza gushaka umuti w’igihe kirekire ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo. Gusa, kuba hakigaragara icyuho mu kwizerana hagati ya AFC/M23 na Leta ya Kinshasa bikomeje gushyira igitutu ku musaruro w’ibi biganiro.

Ntabwo ari ubwa mbere ikibazo cy’abasirikare bafashwe mpiri gitera impaka nk’izi. Mu mwaka ushize, abasirikare n’abapolisi 1,359 bari bahungiye mu bigo bya MONUSCO hafi ya Goma nabo boherejwe i Kinshasa nyuma y’ubwumvikane bwagezweho na CICR na AFC/M23. Icyo gihe byafashwe nk’intambwe igana ku mahoro, nubwo ibibazo by’icyizere byakomeje kugaragara.

Mu gihe hari bamwe mu basesenguzi babona ibikorwa bya AFC/M23 nko kugerageza kwiyerekana nk’umufatanyabikorwa w’amahoro, abandi bo babifata nk’uburyo bwo kongera igitutu kuri Leta ya RDC mu rwego rwa politiki n’igisirikare.

Icyakora, ikibazo gikomeye gikomeje kugaragara ni icy’icyizere gike hagati y’impande zombi. Kuba Leta ya Kinshasa itinya kwakira abasirikare bayo bwite byerekana uburemere bw’ikibazo cy’umutekano n’imiyoborere kiri imbere mu gihugu.

Uko iminsi igenda ishira, ikibazo cy’abo basirikare gikomeje kuba ikigeragezo gikomeye ku biganiro by’amahoro ndetse no ku ruhare rw’imiryango mpuzamahanga nka CICR mu kugarura ituze mu karere.

Icyemezo kizafatwa ku bijyanye no kubakira gishobora kuba igipimo cyerekana niba koko hari ubushake bwo kugera ku mahoro arambye cyangwa niba amakimbirane azakomeza gufata indi ntera.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui