U Rwanda na Uganda byongereye imbaraga mu bufatanye, bisinyana amasezerano ane agamije iterambere rirambye.

U Rwanda na Uganda byateye indi ntambwe igamije gushimangira umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, nyuma yo gusinyana amasezerano ane yibanda ku guteza imbere ubuzima, ubuhinzi, uburezi n’imiyoborere mu nzego z’ibanze.

Aya masezerano yasinywe ku wa 22 Mata 2026, asoza inama ya 12 ya Komisiyo Ihoraho Ihuriweho yabereye i Kampala, yari yatangiye ku wa 20 Mata.

Iyi nama yahuje abayobozi bakuru b’impande zombi, iyoborwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’akarere, Dr. Usta Kaitesi, hamwe na mugenzi we wa Uganda, John Mulumba.

Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye busanzwe ndetse no gushakira hamwe ibisubizo ku mbogamizi zagiye zigaragara mu mikoranire y’ibihugu byombi.

Mu ijambo rye, Dr. Kaitesi yashimangiye ko ayo masezerano atagomba kuguma ku mpapuro gusa, ahubwo agomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse kandi bufite inyungu ku baturage.

Yagize ati “Mu gihe dutera intambwe ijya imbere, ni inshingano duhuriyeho yo gukora ibishoboka ngo imyanzuro dufatiye hano ijye mu bikorwa kandi bikorewe igihe, bifitiye inyungu abaturage bacu, kandi bigira uruhare mu gukomeza ukwishyira hamwe kw’akarere, ubufatanye n’ubukungu n’iterambere.”

Yakomeje agaragaza ko hashyizweho ingengabihe isobanutse izagenderwaho mu gushyira mu bikorwa ibyo impande zombi zumvikanyeho, bikazafasha kwirinda kudindira kw’imishinga yemeranyijweho.

Ku ruhande rwa Uganda, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Bagire, yagaragaje ko ibihugu byombi bitazagarukira ku byagezweho gusa, ahubwo bizakomeza gushakisha indi mirongo mishya y’ubufatanye.

Yagize ati “Abaminisitiri bemeranyije kureba ahari andi mahirwe y’ubufatanye arimo guteza imbere no gushyigikira ishoramari no guteza imbere ubukerarugendo.”

Ibiganiro by’iyi nama kandi byagarutse ku mbogamizi zagiye zigaragara mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, aho impande zombi zumvikanye ko zikwiye gukemurwa mu nyungu z’abaturage.

John Mulumba yasobanuye ko igihe kigeze cyo kuva ku biganiro byinshi hatarimo ibisubizo bifatika, hagashyirwa imbaraga mu gukemura ibibazo.

Yagize ati “Abaturage bacu batwitezeho gukuraho imbogamizi, si ukuzijyaho impaka. Nizeye ko mu nama ya 13 izabera mu Rwanda, tuzatanga raporo y’ibyakemutse, aho kuba ibitarakemuka.”

Hanagarutswe kandi ku bufatanye mu by’umutekano, aho impande zombi zashimye imikoranire iri hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Byagaragajwe ko abasirikare bahura kenshi, bakaganira ku buryo bwo gukomeza kubungabunga umutekano ku mipaka, ibintu bifatwa nk’ishingiro ry’iterambere rirambye n’ubucuruzi bwisanzuye hagati y’ibihugu.

Iyi ntambwe ije mu gihe u Rwanda na Uganda bikomeje kongera kubaka umubano wabyo mu buryo bufatika, hagamijwe guteza imbere imibereho y’abaturage no gukomeza guteza imbere ubufatanye bw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Amasezerano yasinywe n’impande zombi agaragaza icyizere cy’uko ibihugu byombi byiyemeje gushyira imbere inyungu rusange, binyuze mu mikoranire ishingiye ku cyizere, gukemura ibibazo no kureba kure mu iterambere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Inama ya 12 ya Komisiyo Ihoraho Ihuriweho y’u Rwanda na Uganda yabereye i Kampala 
U Rwanda na Uganda byagiranye amasezerano ane arimo ubufatanye mu rwego rw’ubuzima n’uburezi 
Dr. Usta Kaitesi yagaragaje ko ahasigaye ari ugushyira mu bikorwa aya masezerano 
Ku mbogamizi zikigaragara mu bucuruzi, Mulumba yagaragaje ko yizeye ko inama ya 13 izaba zarakemutse 
U Rwanda na Uganda byumvikanye ko bizakomeza kureba ahandi hari amahirwe y’ubufatanye nko mu ishoramari n’ubukerarugendo 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui