Twebwe icyifuzo cyacu ni uko haba imvururu zituma Abahutu bahunga: Ibyo Gen Kabarebe yahishuriwe na Admiral Herteleer

Amateka y’intambara zabereye mu karere k’Ibiyaga Bigari akomeje gusobanurwa mu buryo butandukanye, ariko hari ibimenyetso n’ubuhamya bigaragaza uruhare rw’inyungu z’ibihugu bikomeye mu byabaye.

Bimwe muri ibyo byagarutsweho na Gen (Rtd) James Kabarebe, wigeze kuyobora Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yigeze kuganira na Admiral Willy Herteleer wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bubiligi.

Icyo kiganiro cyabaye mu gihe cy’intambara yo mu 1996, ubwo umutwe wa AFDL wari uyobowe na Laurent Désiré Kabila watangizaga urugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko wari umaze imyaka irenga 30 ku butegetsi.

U Rwanda rwinjiye muri iyo ntambara rufasha Kabila, mu rwego rwo guhashya Interahamwe n’abahoze ari ingabo za Leta yateguye Jenoside, bari barahungiye muri Zaïre bagakomeza gutegura ibitero.

Nyuma yo gutsindwa kwa Mobutu, Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu gusenya inkambi zari zarahindutse ibirindiro by’imitwe yitwaje intwaro, ndetse zifasha mu gutahukana kw’impunzi z’Abanyarwanda zari zarafashwe bugwate mu mashyamba ya Congo.

Mu buhamya bwe, Kabarebe yavuze ko Admiral Herteleer yamubwiye amagambo yamutunguye, agaragaza uko amahanga yabonaga ibyo bikorwa.

Yagize ati: “Njyewe nyobora Ingabo za Congo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Ababiligi yaraje turaganira. Turaganiraaa, mubwira amateka y’u Rwanda yose. Aravuga ati ‘ntabwo nari mbizi, njyewe ndi umusirikare si ndi umunyapolitiki’. Ati ‘ariko reka nkubwize ukuri mu mateka y’u Rwanda rwanyu.’”

Yakomeje agira ati: “Muri muri Congo, mwarwanye intambara, musenya inkambi, mwibaza ko hari Umuryango Mpuzamahanga n’umwe uzigera ubashimira ko mwacyuye Abanyarwanda mugasenya inkambi?’”

“Ati ‘ibyo ntibishoboka. Ibyo ngibyo mubimenye, muzabipfa n’amahanga akomeye, muzabipfa n’imiryango ikomeye’. Kuko mwakandagiye inyungu zabo, inyungu zabo mwarazangirije, kuko ni ubucuruzi.”

Kabarebe yavuze ko muri icyo kiganiro Herteleer yanagaragaje ko hari inyungu zishingiye ku bibazo by’impunzi, aho yavuze ko amahanga ashobora kubona inyungu mu bwinshi bw’abahunga.

Ati: “Yarambwiye ati ‘mwebwe Abanyarwanda nimutirwanaho ngo mukemure ibibazo byanyu, mutibaza ngo twebwe hari icyo tuzabamarira’. Ati ‘ndakubwiza ukuri, mwebwe mugira ubwoko bubiri: Abahutu n’Abatutsi.”

“Twebwe abazungu icyifuzo cyacu ni uko haba imvururu zituma Abahutu bahunga. Kuko bo bahunze ni benshi cyane, kandi iyo ari benshi biradufasha kugabura, gutanga imfashanyo; ubucuruzi bukiyongera’.”

Yakomeje avuga ko uwo muyobozi yanavuze ko Abatutsi bahunze batitabwaho cyane bitewe n’uko ari bake, bityo ntibahabwe agaciro nk’ak’abari benshi mu rwego rw’inyungu z’ubucuruzi.

Aya magambo yagarutsweho na Kabarebe agaragaza uko mu bihe by’intambara n’ibibazo by’umutekano, inyungu z’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga zishobora kugira uruhare rukomeye mu byemezo bifatwa cyangwa mu buryo ibibazo bikemurwa.

Ubu buhamya bukomeza kuba kimwe mu bigize ibiganiro byimbitse ku mateka y’akarere, cyane cyane ku ruhare rw’amahanga mu ntambara zabaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no ku ngaruka zabyo ku Rwanda n’abaturage barwo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui