Inkuru y’icyaha gikomeye cyakorewe mu mujyi wa Kigali n’inkengero zawo yakomeje gutangaza benshi, nyuma y’uko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufashe umugabo ukurikiranyweho gushuka abakobwa abizeza akazi, akaza kubasambanya ku gahato ndetse akanabambura ibyo bafite.
Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko uyu mugabo yakoreshaga uburyo bw’ikoranabuhanga mu gushaka abo agirira nabi, aho yari yarinjiye mu matsinda ya WhatsApp arimo iryitwa “shaka umukunzi”.
Muri ayo matsinda, hakunze kunyuzwamo amatangazo y’abakeneye akazi ndetse n’abagatanga, ibintu byamuhaye uburyo bwo kubona abakobwa bashakaga akazi.
Iyo yabonaga umukobwa wanditse agaragaza ko akeneye akazi, yaramwegeraga bakavugana mu buryo bwihariye, akamwizeza ko hari akazi yamuboneye i Shyorongi. Nyuma yo kumwizeza ayo mahirwe, yamwohererezaga itike imujyana aho bagombaga guhurira.
Amakuru agaragaza ko aho bahuriraga, uyu mugabo yahitaga amushuka amujyana mu gashyamba kari hafi y’aho atuye, akamukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku gahato. Si ibyo gusa, kuko nyuma yo kubasambanya, yanabamburaga ibintu byabo byose, akabatera ubwoba ko ashobora kubica mu gihe bagerageza kumurwanya cyangwa gutabaza.
Mu bakobwa yafashe ku ngufu harimo n’utarageza imyaka y’ubukure, bigatuma ibyaha akurikiranyweho birushaho gukomera.
Hari bamwe mu bakobwa bashoboye kumucika, nubwo byasabaga imbaraga nyinshi n’ubwoba bukomeye. Umwe muri bo yanakomerekejwe n’icyuma ubwo yageragezaga kumurwanya, ibintu byerekana ubukana n’ubugome by’uyu muntu.
Abahohotewe bakomokaga mu bice bitandukanye birimo Umujyi wa Kigali, Akarere ka Kamonyi ndetse n’Akarere ka Bugesera, bigaragaza ko ibikorwa bye byari byaragutse kandi byibasira benshi.
Uyu mugabo kuri ubu akurikiranyweho ibyaha bitatu bikomeye birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi ndetse no gusambanya umwana.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye uyu mugabo atabwa muri yombi, rugaragaza ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano ari ingenzi mu kurwanya ibyaha nk’ibi.
RIB kandi yatanze ubutumwa bukomeye bwo kuburira abandi bose bashobora kuba bafite imigambi nk’iyi ko bagomba kuyireka burundu, kuko ibyaha nk’ibi bidashobora kwihanganirwa na gato, kandi ababikora bose bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Iyi nkuru yongeye kwibutsa abaturarwanda cyane cyane urubyiruko ruri gushaka akazi, gukomeza kwitwararika no gushishoza ku bantu babizeza akazi mu buryo budasobanutse, cyane cyane ababasanga ku mbuga nkoranyambaga, kugira ngo birinde kugwa mu mitego y’abagizi ba nabi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

