Inkuru y’itabwa muri yombi ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Ndamyimana Daniel, yakomeje kuvugisha benshi mu gihugu, by’umwihariko mu gihe u Rwanda rwari rwinjiye mu cyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi byabaye nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangarije ko uyu muyobozi afunzwe akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no guhakana no kugoreka amateka ya Jenoside.
Amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, agaragaza ko Ndamyimana yatawe muri yombi ku wa 11 Mata 2026, nyuma y’uko bigaragaye ko yari yateguye ibikorwa byo kwibuka byari biteganyijwe tariki ya 6 Mata 2026 mu murenge ayobora.
Ibi bikorwa byateje impaka nyinshi kuko bisanzwe bizwi ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitangira ku wa 7 Mata kugeza ku wa 3 Nyakanga buri mwaka.
Gushaka kwimura cyangwa guhindura iyi gahunda byahise bituma inzego zishinzwe iperereza zitangira gukurikirana icyo gikorwa, hibazwa impamvu nyamukuru y’icyo cyemezo.
Amakuru atangwa n’abakurikiranye iki kibazo avuga ko itariki ya 6 Mata ikunze gukoreshwa n’abantu bashaka kugoreka amateka ya Jenoside, bavuga ko ari umunsi wo kwibuka uwahoze ari Perezida Juvenal Habyarimana wapfuye kuri uwo munsi.
Mu ibazwa rye rya mbere, Ndamyimana yabwiye abagenzacyaha ko icyemezo cyo kwibuka kuri iyo tariki cyaturutse ku busabe bw’abarokotse Jenoside bo muri uwo murenge. Icyakora, amakuru akomeza avuga ko nyuma y’ibibazo byimbitse, yaje guhindura imvugo, asobanura ko byari amarangamutima ye bwite.
Iyi mvugo ye yakomeje guteza urujijo mu iperereza rikomeje gukorwa, aho RIB ishaka kumenya neza niba koko hari indi migambi yari inyuma y’icyo gikorwa, cyangwa niba ari ukwibeshya kwe kugamije kugaragaza ibitekerezo bye bwite.
Kugeza ubu, Ndamyimana afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe, mu gihe iperereza rigikomeje. Amategeko y’u Rwanda ahana bikomeye icyaha cyo guhakana Jenoside no kuyigoreka, cyane cyane mu gihe cy’icyunamo, aho Abanyarwanda baba bibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki kibazo cyongeye kwibutsa Abanyarwanda ko kwibuka Jenoside atari igikorwa gisanzwe, ahubwo ari inshingano rusange zishingiye ku kuri kw’amateka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Inzego zitandukanye zikomeje gusaba abaturage kwirinda amagambo, ibikorwa cyangwa imyitwarire ishobora gufatwa nko kugoreka amateka cyangwa gutesha agaciro abazize Jenoside.
Mu gihe igihugu gikomeje icyumweru cy’icyunamo, abayobozi n’abaturage basabwa gukomeza kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga Kwibuka, birinda ikintu cyose cyahungabanya ubumwe n’ubwiyunge byagezweho mu Rwanda.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

