RDC: Ihuriro rya AFC/M23 ryatangiye gutwika intwaro zishaje no gutegura ibisasu byatezwe mu butaka.

Ubuyobozi bw’ihuriro rya AFC/M23 bwatangaje ko bwatangiye ibikorwa byo gutwika intwaro zishaje ndetse no gukuraho ibisasu byatezwe mu butaka mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Epfo, by’umwihariko mu kigo cya gisirikare cya Kansayo, mu rwego rwo kugabanya ibyago by’impanuka no kongera umutekano w’abaturage.

Ibi bikorwa byatangiye mu gihe akarere kakomeje kugaragaramo ibibazo by’umutekano muke byasize ibisigisigi byinshi by’intambara bishobora guteza ingaruka zikomeye ku baturage, cyane cyane ibisasu byatezwe mu butaka bikunze gusigara byihishe mu butaka nyuma y’imirwano.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Bangwi Patrick Busu, yagaragaje ko nta mpamvu yo kugira impungenge kuri ibyo bikorwa, asobanura ko ari gahunda isanzwe igamije kubungabunga umutekano.

Yagize ati: “Iki ni igikorwa gisanzwe cya gisirikare. Ntabwo gikwiye gutera ubwoba abaturage.”

Amakuru aturuka ahakorerwa ibyo bikorwa agaragaza ko intwaro ziri gutwikwa ari izangiritse cyangwa izitakibasha gukoreshwa mu buryo bwizewe, mu gihe gukuraho ibisasu byatezwe mu butaka biri gukorwa mu bice byagiye biberamo imirwano ikaze, aho usanga hakiri ibikoresho bishobora guteza impanuka mu gihe kirekire.

Abasesenguzi mu by’umutekano bagaragaza ko izi ngamba ari ingenzi cyane mu kubaka amahoro arambye, kuko gusenya intwaro zishaje no gusukura ibisasu byihishe mu butaka bigabanya ibyago by’impanuka ku baturage, bityo bikongera icyizere cyabo mu mutekano w’aho batuye.

Bimwe mu bice birimo gukorerwamo ibyo bikorwa byagiye bigaragaramo impanuka zatewe n’ibisasu byasigaye mu butaka, bikibasira cyane cyane abaturage basubira mu buzima busanzwe nyuma y’igihe kirekire cy’imirwano.

Ni muri urwo rwego, ubuyobozi bwa AFC/M23 bushimangira ko iyi gahunda igamije gusukura burundu ibisigisigi by’intambara bishobora gukomeza guteza ibyago.

Ubuyobozi bukomeza gusaba abaturage gukomeza ituze no kwirinda kwegera ahari gukorerwa ibyo bikorwa, mu rwego rwo kwirinda impanuka, mu gihe ibikorwa byo gusukura no gutwika intwaro bikomeje gukurikiranwa hafi n’inzego zibishinzwe.

Iyi gahunda ije yiyongera ku zindi ngamba zigamije kugarura ituze n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abaturage benshi bagitegereje kubona amahoro arambye azatuma bongera kubaho mu buzima busanzwe.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui