RDC: AFC/M23 yigaranzuye FARDC n’abambari bayo yisubiza uduce turenga 10, inasenya D-4 yarindaga ikirere cya RDC

Imirwano yongeye gukaza umurego mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Gicurasi wigambye ko wongeye kwigarurira uduce twinshi two muri Teritwari ya Masisi, ndetse ugagaba n’igitero gikomeye ku kibuga cy’indege cya Kisangani cyangijemo ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro yo mu bwoko bwa D-4 yarindaga ikirere cya RDC.

Amakuru aturuka ku rugamba avuga ko ingabo za AFC/M23 zigaranzuye ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa rigizwe na FARDC, FDLR na Wazalendo, zisubiza uduce dusaga icumi twari twarafashwe muri iyi minsi ishize.

Uduce twongeye kujya mu maboko ya AFC/M23 turimo Gasenyi, Bukinanyana, Bushiha, Bukumbiriri, Nkokwe, Runigi, Karunga, Nyakigano, Miruta, Musheberi na Kavuta, two muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi mirwano ibaye nyuma y’icyumweru gishize aho ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo ryari ryabashije gusubiza hamwe muri utu duce ndetse rinagera hafi y’agace ka Rubaya gafatwa nk’ingenzi kubera ubukungu bukomoka ku mabuye y’agaciro ahaboneka.

Abasesenguzi bavuga ko kwisubiza utu duce kwa AFC/M23 bishobora kongera guhindura ishusho y’urugamba muri Masisi, cyane cyane mu duce dufite akamaro ka gisirikare n’ubukungu.

Amakuru ava muri Kivu y’Amajyaruguru yemeza ko imirwano yatangiye mu masaha ya kare y’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho impande zombi zakoresheje intwaro ziremereye mu guhatanira kugenzura imihanda n’uduce tw’ingenzi two muri Masisi.

Mu gihe imirwano yari ikomeje i Masisi, AFC/M23 yanagabye igitero gikomeye ku kibuga cy’indege cya Kisangani, ahavugwa ko hari ibikorwa bya gisirikare byakoreshwaga mu kugaba ibitero bya drone ku bice biri mu maboko yayo.

Amakuru avuga ko muri icyo gitero hangiritse cyane intwaro yo mu bwoko bwa D-4 yarindaga ikirere cya RDC yari iri kuri icyo kibuga cy’indege.

Amafoto yashyizwe hanze agaragaza iyo ntwaro yangiritse bikomeye nyuma y’icyo gitero, ibintu byakuruye impaka nyinshi ku bushobozi bw’ibikorwa bya gisirikare byo mu kirere bya FARDC muri ako karere.

Iki kibuga cya Kisangani cyari kimaze igihe kivugwaho kuba icyicaro gikuru cy’ibikorwa byo mu kirere byifashishwaga mu kugaba ibitero bya drone n’indege z’intambara ku bice bitandukanye biri mu maboko ya AFC/M23.

Mu mezi ashize, ibitero byinshi bya drone byaturukaga i Kisangani byagiye bivugwaho kwibasira Minembwe, Masisi, Rubaya, Rumangabo n’ahandi muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Hari kandi amakuru yavugaga ko kuri icyo kibuga hakoreraga inzobere mu gukoresha drone n’ibikoresho byo kuyobora ibitero byo mu kirere, bifashishije ubufasha bw’abajyanama ba gisirikare n’ingabo zaturutse mu bihugu bifatanya na FARDC.

AFC/M23 imaze igihe ishinja ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo gukoresha drone mu bitero bivugwamo kugwamo abasivile benshi, cyane cyane mu bice byegereye imirongo y’urugamba.

Kisangani ikomeje gufatwa nk’ahantu h’ingenzi mu bikorwa bya gisirikare byo mu burasirazuba bwa Congo kubera ikibuga cyayo cy’indege cyifashishwa mu gutwara ibikoresho bya gisirikare, ingabo ndetse no kuyobora ibikorwa byo mu kirere.

Kongera gukaza ibikorwa bya gisirikare hagati ya AFC/M23 n’ihuriro rya FARDC, FDLR na Wazalendo biri gukomeza guteza impungenge abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, mu gihe impande zihanganye zikomeje guhatanira kugenzura ibice bifite akamaro ka gisirikare ndetse n’ubukungu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui