RDC: Abari Barafashwe Bugwate Barekuwe Nyuma yo Gutorokera mu Mirwano Ikaze Mu Gitero Simusiga cya FARDC

Abantu bane bari barafashwe bugwate n’umutwe witwaje intwaro mu mujyi wa Bunia, mu ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bongeye kubona umudendezo nyuma yo kubasha gutoroka mu gihe cy’imirwano ikaze yabahuje n’ingabo za Leta.

Abo barokotse barimo umupolisi, umugore n’umwana we, ndetse n’umusore umwe. Bari barashimuswe nijoro n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Convention pour la révolution populaire (CRP), zibajyana mu birindiro byazo mu duce twa Bule na Liri, aho bavuga ko bahohotewe bikomeye mu gihe bari bamaze bafunzwe.

Amakuru atangwa n’abaturage n’abarokotse ubwayo agaragaza ko bamwe mu bari bagize uwo mutwe w’inyeshyamba ari abaturage basanzwe b’ako gace, baje kwinjira mu mitwe yitwaje intwaro kubera impamvu zitandukanye zirimo ubukene n’umutekano muke umaze igihe warabaye akarande muri aka karere.

Inkuru yo gutoroka kwabo ifitanye isano n’ibikorwa bya gisirikare by’ingabo za Leta ya RDC (FARDC), byabereye mu gace ka Walendu Pitsi. Imirwano ikaze yahuje FARDC n’uyu mutwe wa CRP yateje akajagari mu birindiro by’inyeshyamba, bituma haboneka icyuho cyatumye abo bantu bane babasha gucika bakarokoka.

Nyuma yo kugera mu duce twari dutekanye, abaturage bahise batabaza inzego zishinzwe umutekano. Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri RDC (MONUSCO) zahise zitabara, zibakira, zibaha ubufasha bw’ibanze mbere yo kubashyikiriza abayobozi b’inzego za Leta mu ntara ya Ituri.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mata, kikaba cyafashwe nk’icyizere gito mu gihe cy’umutekano muke ukomeje kugariza uburasirazuba bw’igihugu.

Kugaruka kw’aba bantu bane kwakiranywe ibyishimo n’imiryango yabo ndetse n’abaturage muri rusange. Hari abagaragaje amarira y’ibyishimo nyuma yo kongera kubona ababo bari baramaze kwiheba.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bongeye gushimangira akamaro ko ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano, bagaragaza ko amakuru atangwa ku gihe ashobora gutuma ibikorwa byo gutabara no kurwanya imitwe yitwaje intwaro bigenda neza kurushaho.

Basabye kandi ko imbaraga zikomeza gushyirwa mu gushakisha no kubohora abandi bantu bagishimuswe, cyane cyane mu bice bikomeje kwibasirwa n’imirwano.

Nubwo barokotse, abo bantu bane bageze mu maboko y’inzego z’umutekano bafite ibikomere by’umubiri ndetse n’ihungabana rikomeye ryo mu mutwe. Kugeza ubu, bari gukurikiranwa n’abaganga n’inzobere mu by’imitekerereze, mu rwego rwo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Inkuru yabo ishimangira uburyo ibikorwa byo gushimuta abantu bikomeje kuba imwe mu ntwaro ikoreshwa n’imitwe yitwaje intwaro mu kwiyubaka no gutera ubwoba abaturage.

Iki gikorwa cy’ubutabazi kibaye mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhangana n’ikibazo gikomeye cy’imitwe yitwaje intwaro irenga 210 ikorera cyane mu burasirazuba bw’igihugu.

Muri iyo mitwe harimo izizwi nka ADF, FDLR, CODECO, ndetse n’indi mito mito igizwe ahanini n’urubyiruko rwiyita “Jeunes armés”. Iyi mitwe ikunze gukurura urubyiruko rwinshi rubura akazi n’amahirwe, rugahitamo gufata intwaro nk’inzira yo kubaho cyangwa kwirwanaho.

Impamvu zituma iyi mitwe ikomeza kwiyongera zirimo ubukene bukabije, ubushomeri, amakimbirane ashingiye ku moko n’ubutaka, ndetse n’inyungu zituruka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Nubwo ingabo za Leta zifatanyije na MONUSCO zikomeje ibikorwa byo kuyihashya, umutekano uracyari ikibazo gikomeye mu ntara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho abaturage bakomeza kuba mu bwoba no mu buzima bwugarijwe n’intambara idashira.

Inkuru y’aba barokotse i Bunia igaragaza ko nubwo hari intambwe nto zigerwaho mu gutabara abari mu kaga, urugamba rwo kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC rugisaba imbaraga nyinshi, ubufatanye bw’impande zose, n’ingamba zirambye zishobora guhindura ubuzima bw’abaturage bamaze imyaka myinshi mu mwijima w’intambara.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui