Perezida Ndayishimiye yahamagawe n’Abaperezida babiri bamuburira ku mugambi we wo gutera u Rwanda

Amakuru mashya akomeje kuvugwa mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba aragaragaza ko umwuka wa politiki n’umutekano ukomeje gufata indi ntera, aho Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ari mu bashyirwa mu majwi ku mugambi uvugwaho wo gutera u Rwanda.

Amakuru aturuka mu bantu bakurikiranora hafi iki kibazo avuga ko uyu mukuru w’igihugu aherutse kuganirizwa n’abaperezida babiri bakomeye mu karere, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na William Samoei Ruto wa Kenya, bamuburira ku ngaruka zishobora guterwa n’icyo cyemezo.

Bivugwa ko Perezida Ruto yamugaragarije ko uwo mugambi ushobora kumugiraho ingaruka zikomeye, amubwira ko “abari kumukoresha ngo azatere u Rwanda bamushuka,” ndetse anamuburira ko bishobora kurangira abyicuza. Ngo yamubwiye ko “niba ashaka ko ubutegetsi bwe burangira yatera u Rwanda.”

Amakuru akomeza avuga ko Ruto yanamweruriye ko atazi neza imbaraga z’u Rwanda, amubwira ko mu gihe gito cyane cy’iminsi itatu gusa, intambara yaba yamaze kugera i Bujumbura, we agasigara ahungira muri Tanzania.

Yanavuze ko niba azi uko abarwanyi ba M23 bakomeye, ingabo z’u Rwanda zo zikomeye kurushaho cyane.

Ku ruhande rwa Museveni, we yibanze ku kugaragaza ko akarere kadakeneye indi ntambara, asaba mugenzi we w’u Burundi kwitwararika no gutekereza ku ngaruka z’icyo cyemezo.

Ibi bibaye mu gihe umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka utifashe neza, by’umwihariko kuva mu 2015 ubwo mu Burundi havukaga ibibazo bya politiki byatewe na manda ya gatatu ya nyakwigendera Pierre Nkurunziza.

Icyo gihe impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 70 zahungiye mu Rwanda, zirimo n’abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Gitega.

Kuva icyo gihe, u Burundi bwakomeje gushinja u Rwanda gushyigikira abatavuga rumwe nabwo, cyane cyane umutwe wa RED-Tabara, mu gihe u Rwanda rwo rwagiye rutera utwatsi ibyo birego, rukavuga ko rudafite inyungu mu bibazo by’imbere mu Burundi.

Mu mwaka wa 2025, Perezida Ndayishimiye yakunze kumvikana avuga ko u Rwanda rushobora gutera igihugu cye ruciye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, anaburira ko “intambara izaba iya rusange” mu gihe amahanga atagira icyo akora.

Yigeze no kuvuga ati: “U Rwanda nirushima gutera i Bujumbura ruciye muri Uvira, natwe i Kigali si kure duciye mu Kirundo.”

Ibi byajyanaga n’amagambo ye agaragaza ko adashyigikiye igitekerezo cy’uko u Rwanda rufite igisirikare kirusha icye imbaraga, ndetse akavuga ko yigeze kurwana n’ingabo zarwo akazitsinda.

Ndayishimiye kandi yigeze kuvuga amagambo yakuruye impaka mu ruhando mpuzamahanga, ubwo ku wa 21 Mutarama 2024, i Kinshasa mu muhango wo kurahira kwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi, yahamagariye urubyiruko kwigomeka ku butegetsi bw’u Rwanda.

Icyo gihe, Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ayo magambo, ivuga ko “kubona umuyobozi w’igihugu cy’igituranyi ahamagarira urubyiruko guhirika ubutegetsi bw’igihugu cyabo ari amahano kandi binyuranyije n’amahame y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Ku rundi ruhande, u Rwanda rushinja u Burundi gukorana n’umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukomeje gukorera mu burasirazuba bwa Congo.

Amakuru akomeza avuga ko mu rwego rwo gutegura uwo mugambi uvugwaho, u Burundi bwaba bwarasabye ubufasha u Bubiligi, burimo intwaro n’ibikoresho bya gisirikare birimo drones n’imbunda zigezweho.

Bivugwa ko u Burundi bwamaze guhabwa drones zibarirwa mu bihumbi 5 n’izindi ntwaro zirimo izirasa kure, ndetse ko bwateguye abasirikare bagera ku 50,000.

Ibi bije byiyongera ku mubano umaze igihe urimo agatotsi hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, aho muri Werurwe 2025 u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gucana umubano nabwo, rubushinja ibikorwa byo kurutesha agaciro no gufata uruhande mu makimbirane ari mu karere, cyane cyane muri RDC.

Mu gihe ibi byose bikomeje kuvugwa, abasesenguzi bemeza ko kuba abayobozi bo mu karere nka Museveni na Ruto baratangiye gutanga umuburo hakiri kare, bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko bashaka gukumira ko akarere kongera kwisanga mu bibazo bikomeye by’umutekano, bishobora kugira ingaruka ku bihugu byinshi icyarimwe.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui