Perezida Kagame yihanangirije ibihugu bikize ku karengane bikomeje gukorera ibikennye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye kugaragaza impungenge ku buryo ibihugu bikennye bikomeje gutegekwa n’ibikize, ashimangira ko iyo myitwarire idakwiye mu Isi ivuga ko ishingiye ku bwubahane n’ubufatanye.

Ibi yabigarutseho mu nama mpuzamahanga y’imiyoborere izwi nka World Policy Conference (WPC), iri kubera i Chantilly mu Bufaransa kuva tariki ya 24 Mata 2026, aho abayitabiriye baganira ku bibazo byugarije Isi n’icyakorwa ngo habeho imiyoborere irushijeho kuba myiza.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagaragaje ko ubusumbane buri hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye bukomeje kuba intandaro y’amakimbirane adashira, aho ibihugu bikize bikoresha imbaraga zabyo mu kurengera inyungu zabyo, mu gihe ibikennye byo bibuzwa uburenganzira bwo kwirwanaho cyangwa no gufata ibyemezo ku bibazo bibireba.

Yagize ati: “Urebe ibihugu bikize, iyo hari ikibangamiye inyungu zabyo, bikora ibyo bishaka, bikabikora uko bishaka kandi nta we ubivugaho. Iyo ibihugu bikennye bibonye ibibibangamira, binakomeye cyane, igikurikiraho ni ukubinenga, kubihana, nk’ibyo byose.”

Aya magambo agaragaza icyuho gikomeye mu buryo Isi ifata ibibazo by’ibihugu, aho amategeko n’amahame bivugwa ku rwego mpuzamahanga asa n’akoreshwa mu buryo butangana.

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko ibihugu bikennye bikomeje gushyirwaho igitutu cyo gukurikiza imirongo idahuje n’inyungu zabyo, aho usanga ibikize ari byo bigena ibikwiriye kwitwa byiza cyangwa bibi, ibintu avuga ko Afurika yamaze igihe kirekire ihura na byo.

Yavuze ko ibi bidakwiye gukomeza, kuko buri gihugu gikwiye kugira uburenganzira bwo kwihitiramo icyerekezo cyacyo hashingiwe ku miterere yacyo n’ibyo abaturage bacyo bakeneye, aho guhora gitegereje amabwiriza aturutse ahandi.

Perezida Kagame yanibukije ko mu myaka 40 cyangwa 50 ishize, hari uburyo bw’imikoranire mpuzamahanga bwari bushyize imbere kubahana no kudashyira igitugu ku bihugu bikennye, agaragaza ko uwo murongo ari wo ukwiye kugarurwa kugira ngo habeho uburinganire.

Yashimangiye ko Afurika idashaka gufungwa cyangwa guhezwa ku ruhando mpuzamahanga, ahubwo ishaka ubufatanye bushingiye ku bwubahane, aho buri ruhande rugira ijambo kandi rukubahirizwa.

Yavuze ko “Afurika ishaka gukemura ibibazo byayo, igakorana n’abandi mu buryo bwubaka, aho guhora ifatwa nk’uwakira amabwiriza gusa.”

Ubutumwa bwe buje mu gihe hakomeje kugaragara impaka ku ruhare rw’ibihugu bikize mu bibazo byugarije Isi, by’umwihariko ku bibazo bya politiki, ubukungu n’umutekano, aho bamwe bavuga ko uburyo bifata ibyemezo bushobora guteza ibindi bibazo aho kubikemura.

Ibi byose bigaragaza ko hakenewe impinduka mu mitekerereze n’imikorere ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo haboneke Isi irangwa n’uburinganire, aho ibihugu byose, bikize n’ibikennye, bigira ijambo kandi bikubahirizwa mu buryo bungana.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui