Gen (Rtd) James Kabarebe yasangije abiga igisirikare ubunararibonye ku rugamba rwo kubohora igihugu

Urugendo rwimbitse mu mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwongeye guha ishusho nshya imyigire y’abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF, aho bagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura, bagamije gusobanukirwa neza uko urugamba rwo kubohora igihugu rwateguwe, rukanashyirwa mu bikorwa kugeza rutsinze.

Ibi biganiro byari bikurikiye urugendoshuri rwari rumaze iminsi rukorwa, aho abo banyeshuri basuye ahantu hatandukanye hafite amateka akomeye ku rugamba rwo kubohora igihugu, barutangiriye ku mupaka wa Kagitumba, ahatangiriye imirwano ya RPA mu 1990, bakomeza basura n’ahandi henshi hagaragaza uko urugamba rwagiye rutera imbere mu bihe bitandukanye.

Bageze i Kigali, basoje uru rugendo basura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bongereye gusobanukirwa neza uko ingabo za RPA zahagaritse Jenoside mu bihe byari bikomeye cyane, ndetse banasesengura ingamba zakoreshejwe mu guhangana n’icyo kibazo cyari cyugarije igihugu.

Mu biganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya RDF, Gen (Rtd) James Kabarebe, Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano mu Biro bya Perezida wa Repubulika, afatanyije n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, hamwe n’abandi basirikare bakuru bagize uruhare muri uru rugamba, basangije abo banyeshuri ubunararibonye bwabo bushingiye ku byo babonye n’ibyo banyuzemo.

Gen (Rtd) Kabarebe yagarutse ku rugendo rutoroshye rwa RPA, agaragaza ko rwari rufite imbogamizi zikomeye zirimo ibikoresho bike, ubuke bw’abasirikare ndetse n’ibihe bikomeye by’intambara byasabaga gufata ibyemezo bikomeye mu gihe gito.

Yagaragaje ko n’ubwo ibyo byose byari bibangamiye urugamba, ingabo za RPA zakomeje kwitanga no kurangwa n’ikinyabupfura n’indangagaciro zo kurengera abaturage.

Yibukije abo banyeshuri ko intsinzi itigeze iza ku bw’amahirwe, ahubwo yaturutse ku miyoborere myiza n’icyerekezo cyari kiyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wari uyoboye ingabo za RPA muri icyo gihe.

Yashimangiye ko ubwitange bw’abasirikare n’ubuyobozi bwari bufite intego imwe ari byo byatumye u Rwanda rubohorwa kandi Jenoside igahagarikwa.

Yagize ati “Intsinzi twagezeho ntiyaturutse ku mbaraga z’amasasu gusa, ahubwo yaturutse ku myumvire, ku ntego imwe no ku bushake bwo kubohora igihugu no kurengera abaturage.”

Mu bindi yagarutseho harimo akamaro ko gufata ibyemezo mu buryo bwihuse ariko bushingiye ku makuru afatika, ndetse n’uburyo bwo gukomeza guhuza imbaraga hagati y’abasirikare n’abaturage, ibintu yavuze ko byagize uruhare rukomeye mu gutsinda urugamba.

Gen MK Mubarakh na we yagaragaje ko amasomo yakuwe muri uru rugamba ari ingenzi ku basirikare b’uyu munsi, cyane cyane mu kubafasha kumenya uko bayobora ingabo mu bihe bikomeye no gufata ibyemezo bishingiye ku nyungu z’igihugu.

Abanyeshuri bagize aya mahirwe yo guhura n’ababaye ku rugamba rwabohoye igihugu bagaragaje ko bungutse ubumenyi bufatika butaboneka mu bitabo gusa, ahubwo bushingiye ku bunararibonye bw’ababaye mu bikorwa nyirizina.

Bavuze ko uru rugendo rwabafashije kurushaho gusobanukirwa imipangire y’urugamba, imikorere y’ingabo ndetse n’indangagaciro zikwiye kuranga umusirikare.

Umwe muri bo yagize ati “Kumva aya mateka tuyabwiwe n’abayabayemo biduha ishusho nyayo y’ibyabaye, bikadufasha no kumenya inshingano dufite nk’abasirikare b’ejo hazaza.”

Ubuyobozi bwa RDF bwagaragaje ko uru rugendoshuri rugamije gukomeza kubaka abasirikare bafite ubumenyi buhamye ku mateka y’igihugu cyabo, bashobora no gukoresha ayo masomo mu kazi kabo ka buri munsi, haba mu kurinda umutekano w’igihugu cyangwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.

Uru rugendo rwagaragaje ko kwiga amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu atari ukwibuka gusa ibyabaye, ahubwo ari n’urufunguzo rwo kubaka ejo hazaza h’ingabo zifite ubushobozi, ubunyamwuga n’indangagaciro zishingiye ku kuri n’ubwitange.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui