Jean-Luc Habyarimana, umuhungu wa Juvénal Habyarimana wahoze ayobora u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yongeye kuvugwa cyane mu biganiro bya politiki y’akarere mu gihe umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ukomeje gufata indi ntera.
Izina rye rimaze imyaka myinshi rigaragara mu bikorwa n’inama zihuza bamwe mu Banyarwanda baba hanze y’igihugu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali.
Nubwo adakunze kugaragara mu buyobozi bw’amashyaka akomeye cyangwa mu myanya ya politiki izwi ku rwego mpuzamahanga, akomeje gufatwa nk’umwe mu bantu bafite izina rikomeye mu matsinda amwe y’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Mu myaka yashize, Jean-Luc Habyarimana yagiye agaragara mu biganiro n’inama zitandukanye ziganisha ku bibazo bya politiki by’u Rwanda, aho bamwe bamubona nk’umwe mu bafite ubushobozi bwo guhuza imitwe n’amatsinda atandukanye y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.
Amakuru atandukanye yakomeje kumugarukaho cyane cyane mu bihe by’umwuka mubi hagati ya Kigali na Kinshasa. Mu isesengura ry’umutekano wo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, izina rye ryagiye rivugwa kenshi mu nkuru zerekeye ibikorwa by’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda baba mu mahanga.
Amasoko y’amakuru atandukanye yagiye avuga ko yakunze kugirira ingendo muri RDC no mu Burundi mu bihe bitandukanye.
Izi ngendo zagarutsweho cyane cyane mu gihe ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC cyari gikomeje gukaza umurego, aho intambara ihanganishije ubutegetsi bwa Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23 yakomeje guhindura isura ya politiki y’akarere.
Ku ruhande rw’u Rwanda, abayobozi bakuru bakomeje gushinja ubutegetsi bwa RDC gukorana n’umutwe wa FDLR, ugizwe n’abarimo bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru mu Ugushyingo 2025, yavuze ko ubuyobozi bwa RDC bumaze igihe bukorana n’abantu batandukanye barimo umuhungu wa Juvénal Habyarimana mu bikorwa bifitanye isano na FDLR.
Perezida Kagame yagize ati: “Hambere aha, mu myaka cyangwa amezi, twamenye ko umwe mu bahungu ba Habyarimana na bamwe mu bantu bahunze hano batuye i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze igihe bakora kuri iyi gahunda ya FDLR, ndetse barinjijwe, baterwa inkunga y’amafaranga. Bamaze igihe bakora ibintu byinshi ku mabwiriza ya Perezida wa RDC we ubwe.”
Yakomeje agira ati: “Twarakurikiranye, tubona inzinduko nyinshi basuyemo Guverinoma ya RDC i Kinshasa, hanyuma tunakurikirana ibikorwa bagizemo uruhare, yemwe harimo n’abari abayobozi ba Guverinoma bahunze nko mu myaka 20 ishize nanone kubera kugira aho bahurira na FDLR cyangwa ibindi bikorwa byo kubangamira ubusugire no gushyira hasi Guverinoma.”
Aya magambo yatumye izina rya Jean-Luc Habyarimana ryongera kugaruka mu mpaka za politiki zihuza ibihugu by’akarere, cyane cyane hagati y’u Rwanda na RDC.
Ku ruhande rwa Kinshasa, ubuyobozi bwa RDC bukomeje gushinja u Rwanda gushyigikira AFC/M23, mu gihe Kigali yo ikomeza guhakana ibyo birego ikavuga ko ikibazo nyamukuru ari ubufatanye bwa Leta ya Congo n’umutwe wa FDLR.
Abasesenguzi bavuga ko izina rya Jean-Luc Habyarimana rikomeje kugira uburemere mu biganiro bya politiki kubera amateka y’umuryango akomokamo ndetse n’umwanya bamwe bamubonamo wo guhuza ibyiciro bitandukanye by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Hari amakuru atandukanye avuga ko ubuyobozi bwa Kinshasa n’ubwa Gitega bumubona nk’umuntu ushobora koroshya ibiganiro no guhuriza hamwe bamwe mu banyapolitiki n’abahoze mu nzego z’umutekano z’u Rwanda baba mu buhungiro.
Nubwo byinshi mu bikorwa bye bitajya bisobanurwa mu buryo burambuye n’inzego za leta cyangwa inyandiko zemewe, akomeje kuba umwe mu bantu bakurikiranywa cyane mu rwego rw’isesengura rya politiki y’akarere.
Mu gihe umubano wa Kigali na Kinshasa ugikomeje kurangwa n’ukutizerana, amazina nk’aya ya Jean-Luc Habyarimana ashobora gukomeza kugaruka mu biganiro byibanda ku mutekano, dipolomasi n’ahazaza h’umubano w’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

