Ibitero bya FARDC n’abambari ba yo byakajije umurego mu gihe Perezida Kagame na Macron bafunguye Urwibutso rwa Jenoside i Paris

Ubwoba bwongeye gukwira abaturage bo mu misozi ya Minembwe nyuma y’uko amakuru aturuka muri ako gace avuga ko drones zongeye kugaba ibitero mu duce dutandukanye, mu gihe Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu Bufaransa aho bitabiriye umuhango wo gufungura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amakuru yatangajwe na MMN News agaragaza ko mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2026 rishyira ku wa Kabiri tariki ya 2 Kamena 2026, habaye ibitero bya drone mu duce twa Mikenke, Bidegu na Gakenke.

Amakuru y’abaturage bo muri ako gace avuga ko ahibasiwe cyane ari ahazwi nko kwa Rutaganda. Bivugwa ko ibyo bitero byatangiye ahagana saa tanu z’ijoro zikomeza kugeza mu masaha ya kare ya mu gitondo.

Abakurikirana ibibera muri Minembwe bavuga ko urusaku rw’ibiturika rwumvikanye kuva ahagana saa tanu z’ijoro kugeza hafi saa cyenda z’igitondo, ibintu byatumye abaturage benshi barara badahumeka.

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare nyawo w’abahitanywe cyangwa abakomeretse muri ibyo bitero. Nta rwego ruratangaza imibare yemewe cyangwa ibisobanuro birambuye ku byangiritse.

Icyakora, abaturage bavuga ko kongera kumva ibitero bya drone nyuma y’iminsi ibiri ituje byabateye impungenge zikomeye. Bamwe bavuga ko bari batangiye kwizera ko umutekano ugenda ugaruka, ariko amajwi y’ibisasu yongeye kubasubiza mu bwoba.

Ibi bitero bibaye mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kurangwa n’ibibazo by’umutekano, aho abaturage bo mu bice byinshi bakomeje guhura n’ingaruka z’imirwano n’ibitero bitandukanye.

Mu gihe abaturage ba Minembwe bari mu gihirahiro cy’ibyabaye muri iri joro, i Paris mu Bufaransa ho habereye igikorwa gifite ubusobanuro bukomeye ku mateka y’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Paris aho bitabiriye umuhango wo gufungura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe muri uwo mujyi.

Uyu muhango witabiriwe na Perezida Emmanuel Macron, abayobozi bo mu Rwanda no mu Bufaransa, abadipolomate, abarimu, abashakashatsi ndetse n’abahagarariye imiryango itandukanye.

Urwo rwibutso rwubakiye ku gihangano cyiswe “Les Archives”, cyakozwe n’umunyabugeni Grada Kilomba ukomoka muri Portugal. Cyubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Bufaransa, Umujyi wa Paris na Ibuka France.

Iki kimenyetso kigizwe n’inkingi ebyiri zirebana zubatswe mu ishusho y’urukiramende kandi kizajya gikoreshwa nk’ahantu hahoraho ho kwibukira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwibutso ruherereye rwagati muri Paris mu gace ka Esplanade Habib-Bourguiba, aho ruzajya rwakira ibikorwa byo kwibuka no kwigisha amateka ya Jenoside.

Nyuma y’uyu muhango, biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakirwa na Perezida Emmanuel Macron hamwe na Brigitte Macron mu ngoro ya Élysée.

Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko uyu muhango ari ikimenyetso gikomeye cy’ubwiyunge n’ubufatanye bwagiye bwubakwa hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa mu myaka ishize.

Elysée yavuze kandi ko uwo muhango uzibutsa ijambo rikomeye Perezida Macron yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali tariki ya 27 Gicurasi 2021.

Icyo gihe Perezida Macron yemeye ko u Bufaransa bwirengagije ibimenyetso byagaragazaga umugambi wa Jenoside wari ugambiriye Abatutsi ndetse bukomeza gushyigikira ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana mu gihe ibintu byari bikomeje kuzamba.

Mu gihe rero Minembwe yongeye kumvikanamo urusaku rw’intwaro n’ibiturika, i Paris ho harumvikanye ubutumwa bwo kwibuka, kwemera amateka no gukomeza kubaka ejo hazaza hashingiye ku kuri n’ubwiyunge.

Ibi bihe bibiri bibaye icyarimwe byerekana isura ebyiri zitandukanye z’akarere: abaturage bahanganye n’ibibazo by’umutekano ku ruhande rumwe, n’umuhate wo kubungabunga amateka no gushimangira amahoro ku rundi ruhande.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui