Amerika yongeye kugaragaza ko yiyemeje kugira uruhare mu gushaka igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ifatira ibihano abayobozi babiri bakomeye mu nzego z’ubutasi z’imitwe ihanganye muri ako karere.
Ku wa Kabiri, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano Col. John Imani Nzenze, ushinzwe ubutasi bwa gisirikare n’ibikorwa bya gisirikare mu ihuriro rya AFC/M23, hamwe na Gustave Kubwayo uzwi nka Colonel Sirkoof, uyobora ishami ry’abarwanyi badasanzwe ba FDLR rizwi nka CRAP ndetse akaba anashinzwe ibikorwa by’ubutasi muri uwo mutwe.
Ibi bihano byatangajwe n’Ibiro bishinzwe kugenzura umutungo w’abanyamahanga muri Minisiteri y’Imari ya Amerika (OFAC), byavuze ko aba bagabo bombi bafite uruhare rukomeye mu bikorwa by’umutekano muke bikomeje kuranga Uburasirazuba bwa RDC.
Amerika yasobanuye ko iki cyemezo kiri muri gahunda yagutse yo gushyigikira amahoro no kugabanya amakimbirane amaze imyaka myinshi asenya ubuzima bw’abaturage bo muri ako karere.
Umunyamabanga wa Minisiteri y’Imari ya Amerika, Scott Bessent, yavuze ko ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwiyemeje gukemura ikibazo cy’intambara ikomeje kwibasira Uburasirazuba bwa Congo no gushyigikira iterambere ry’akarere.
Yagize ati: “Imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza urugomo iri kurushaho gukaza ikibazo cy’ubutabazi bwihutirwa no kubangamira inyungu za Amerika muri aka karere. Ibi bihano bigamije gushyigikira amahoro no guhagarika kumeneka kw’amaraso.”
Scott Bessent yongeyeho ko ibi bihano biri mu murongo wa gahunda Perezida Trump yihaye yo gufasha akarere kugera ku mutekano urambye no gukemura amakimbirane amaze igihe kirekire.
Ku ruhande rwa Col. John Imani Nzenze, Amerika imuvuga nk’umwe mu bayobozi bakomeye ba AFC/M23 ndetse nk’umuntu wa hafi w’Umugaba Mukuru w’uyu mutwe, Gen. Sultani Makenga. Washington ivuga ko Nzenze yagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare byatumye AFC/M23 ikomeza kwagura ibice igenzura mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Amerika yanibukije ko Gen. Sultani Makenga na we asanzwe ari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano na Amerika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.
Washington yavuze ko AFC/M23 igenzura ibice byinshi byo mu Burasirazuba bwa Congo kandi yibukije ko mu ntangiriro za 2025 uyu mutwe wafashe imijyi ya Goma na Bukavu, ibintu byakurikiwe n’imvururu n’impungenge ku mutekano w’abaturage.
Ku ruhande rwa Gustave Kubwayo uzwi nka Colonel Sirkoof, Amerika ivuga ko ari umwe mu bayobozi bakomeye ba FDLR, umutwe umaze igihe kirekire ushinjwa ibikorwa by’urugomo n’ihohoterwa rikorerwa abasivili.
Colonel Sirkoof yagiye kuri uwo mwanya asimbuye Ruvugayimikore Protogène wamamaye nka Col. Ruhinda Gaby, wapfiriye mu mirwano yabereye muri Teritwari ya Masisi mu Ukuboza 2023.
Amerika ivuga ko Sirkoof atayobora gusa ishami ry’abarwanyi badasanzwe ba FDLR, ahubwo ko yanabaye umuyobozi w’abarwanyi b’uyu mutwe bakoreraga muri Teritwari ya Nyiragongo kuva mu 2022 mbere y’uko basubira inyuma nyuma y’ibitero bya AFC/M23.
Mu isesengura ryayo, Amerika yagaragaje ko FDLR ikomeje kuba imwe mu mitwe ibangamiye umutekano wo mu Karere k’Ibiyaga Bigari kubera ibikorwa byayo byibasira abaturage.
Washington ivuga ko uyu mutwe ushinjwa kwica abasivili, gufata ku ngufu, gushimuta abaturage, gushora abana mu gisirikare no kubibasira hashingiwe ku moko yabo.
Amerika kandi yagaragaje ko FDLR ikura amikoro yayo mu gusahura abaturage, kubasoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusaba ingurane ku bo yashimuse ndetse no gukoresha umutungo kamere urimo ibikorwa byo gutema ibiti muri Pariki ya Virunga.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanibukije ko tariki ya 3 Mutarama 2013 yafatiye ibihano FDLR kubera ibikorwa bikomeye by’ihohoterwa birimo kwibasira abana mu ntambara, ubwicanyi bwibasira abasivili, gufata ku ngufu no kwimura abaturage ku gahato.
Washington yavuze kandi ko nubwo ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bwaremeye gusenya FDLR, uyu mutwe ugikomeza ibikorwa byawo ndetse ugafatanya n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC.
Muri iri tangazo, Amerika yongeye gusaba impande zose zifitanye isano n’amakimbirane yo muri RDC kubahiriza amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025.
Yavuze ko yiteze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izakomeza ibikorwa byo gusenya FDLR n’indi mitwe ifatanya nayo, mu gihe u Rwanda rwasabwe “gukura ingabo zarwo n’ibikoresho bya gisirikare” muri RDC no guhagarika inkunga ivugwaho guha M23.
Amerika yasobanuye ko ibihano byafatiwe Col. Nzenze na Col. Sirkoof bisobanura ko imitungo yabo yose iri muri Amerika cyangwa igenzurwa n’Abanyamerika ihita ifatirwa. Byongeye kandi, abaturage n’ibigo byo muri Amerika babujijwe kugirana na bo ubucuruzi cyangwa indi mikoranire yose y’imari.
Washington yavuze ko intego nyamukuru y’ibi bihano atari uguhana gusa, ahubwo ari uguhindura imyitwarire y’ababifatiwe no gushyigikira inzira y’amahoro, ituze n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje hagati y’impande zitandukanye, aya mahano mashya agaragaza ko Amerika ishaka gukoresha igitutu cya politiki n’ubukungu mu gushishikariza abafitanye isano n’amakimbirane yo muri Congo gushyira imbere inzira y’ibiganiro no kubahiriza amasezerano yasinywe mu rwego rwo gushaka amahoro arambye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

