Amakuru amaze iminsi acicikana mu bice bigenzurwa na AFC/M23 yemeje ko abana babiri b’impanga ba Col. Vianney Kazarama bamaze kurekurwa nyuma y’igihe bafunzwe bakekwaho “gutunga imbunda no gutanga amakuru i Kigali.”
Abo basore bari bamaze igihe bafungiye mu maboko y’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare bwa AFC/M23, ibintu byakomeje guteza impungenge bamwe mu bayobozi ndetse n’abaturage bari bazi uko ikibazo cyabo cyagenze.
Amakuru agera avuga ko ifungwa ry’abo bana ryateje kutanyurwa muri bamwe mu bayobozi ba gisirikare ba AFC/M23, aho bamwe bumvaga ko batafunzwe hashingiwe ku bimenyetso bifatika.
Umuntu umwe uzi neza iby’ifungwa ryabo yabwiye BWIZA ducyesha iyi nkuru ko abo basore banyuze mu buzima bukomeye cyane bwo gufungwa, ndetse umwe muri bo akaba yarakorewe iyicarubozo rikomeye ryamusigiye ibibazo bikomeye by’ubuzima.
Yagize ati: “Umwe yaramukubise amenyo yose amushira mu kanwa, ubu bamushyize ibyuma mu kanwa, ubu yarwaye kanseri yo mu kanwa kubera ibyuma bamushyizeho.”
Aya makuru yakomeje gukwirakwira mu bice bya Kivu, aho abaturage benshi bagaragazaga impungenge ku mutekano w’imfungwa zikekwaho ibyaha bya politiki cyangwa iby’umutekano muri ibyo bice.
Amakuru kandi avuga ko ikibazo cy’aba bana cyagejejwe kuri Gen. Sultani Makenga uyobora ingabo za AFC/M23, ndetse bivugwa ko yaba yaragaragaje ko abo basore “baziraga ubusa.”
Ifungwa ryabo ryakomotse ku mashusho umwe muri abo basore yagaragayemo arasa imbunda mu birori byo kwishimira umwaka mushya, aho yari kumwe n’umusirikare ufite ipeti rya Major usanzwe urinda Gen. Makenga.
Amakuru aturuka hafi y’umuryango wa Kazarama avuga ko ibyabaye byasize ihungabana rikomeye muri uwo muryango, ndetse bamwe mu bawugize batangiye gutekereza kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ubwoba n’umutekano muke.
Isoko yavuganye na BWIZA yagize iti: “Mu bigaragara umuryango wa Kazarama ntabwo awukeneye. Abafitanye isano na we bose barwaye ihungabana, abandi bari gushaka uko bajya i Burayi kwihishayo, ndetse hari n’abamaze kugenda batifuza kuzagaruka muri Congo.”
Ibi bibaye mu gihe Col. Vianney Kazarama akomeje ibikorwa byo gukangurira Abanyarwanda bari mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Congo gutahuka mu Rwanda.
BWIZA ikomeza ivuga ko ubwo yageragezaga kuvugisha ubuyobozi bwa AFC/M23 ku birebana n’irekurwa ry’aba basore ndetse n’ibivugwa ku buryo bafunzwemo, nta gisubizo cyatanzwe.
Na Kazarama ubwe ntiyashatse kugira byinshi abitangazaho, gusa yavuze ko ahugiye mu bikorwa byo gushishikariza abanyamuryango b’imitwe yitwaje intwaro gutahuka.
Ni gahunda imaze gutuma abarenga 500 bamaze gusubira mu Rwanda nyuma yo kuva mu mashyamba ya Congo, nk’uko amakuru atandukanye abigaragaza.
Abasesenguzi bavuga ko ifungwa n’irekurwa ry’aba bana bishobora kongera gukurura impaka ku mikorere y’inzego z’umutekano mu bice bigenzurwa na AFC/M23, cyane cyane ku birebana n’uburenganzira bwa muntu, uburyo abantu bafungwa ndetse n’ikorwa ry’iperereza ku bakekwaho ibyaha.
Hari kandi ababona ko iki kibazo gishobora kugira ingaruka ku mubano hagati y’abayobozi bamwe ba gisirikare n’imiryango ifite amateka akomeye muri uru rugamba rumaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Congo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

