Brig Gen Patrick Karuretwa yagizwe Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), asimbuye Brig Gen Ronald Rwivanga uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF).
Izi mpinduka zatangajwe ku wa 17 Kamena 2026 binyuze mu itangazo rya RDF, rikubiyemo icyemezo cyafashwe n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Nk’Umuvugizi mushya wa RDF, Brig Gen Karuretwa agiye kuba umwe mu bayobozi bazajya basobanurira Abanyarwanda n’amahanga ibikorwa, gahunda n’ibyemezo by’Ingabo z’u Rwanda. Icyakora, izi nshingano nshya ntizizamubuza gukomeza izo yari asanganywe zo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo.
Iri zamurwa rije nyuma y’aho Brig Gen Ronald Rwivanga atangiye inshingano nshya muri Gicurasi 2026 zo kuyobora EASF, umutwe uhuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu bikorwa byo gutabara no kubungabunga amahoro. Rwivanga yasimbuye Brig Gen Paul Kahuria Njema wo muri Kenya wari urangije manda ye y’imyaka itatu.
Brig Gen Karuretwa ni umwe mu basirikare bafite ubunararibonye bwubakiye ku rugendo rurerure rwatangiye akiri muto cyane. Yinjiye mu gisirikare mu mwaka wa 1992 mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu rwari ruyobowe n’Ingabo za RPA. Icyo gihe yari afite imyaka 18 y’amavuko gusa, ibintu byatumye akurira mu gisirikare no mu buyobozi bwacyo kuva akiri muto.
Nyuma yo kwinjira mu gisirikare, yakomeje no kwiyungura ubumenyi mu mashuri makuru. Yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye mbere yo gukomereza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri The Fletcher School of Law and Diplomacy, imwe muri kaminuza zizwi cyane mu masomo y’umubano mpuzamahanga n’umutekano ku rwego rw’isi, yahakuye impamyabumenyi zo mu rwego rwa Master’s mu bijyanye n’umubano mpuzamahanga ndetse n’amategeko mpuzamahanga.
Hagati ya 2008 na 2009 yanahize amasomo ajyanye n’umutekano mpuzamahanga ndetse n’umutekano wa muntu, ibintu byamuhaye ubushobozi bwo kurushaho gusobanukirwa ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka n’imikoranire y’ibihugu mu guhangana n’ibibazo byugarije isi.
Urugendo rwe mu buyobozi bwa gisirikare rwakomeje rwiyongera uko imyaka yagendaga ishira. Mu nshingano z’ingenzi yagiye akora harimo kuba umusirikare mu mutwe urinda Umukuru w’Igihugu, kuyobora Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo z’u Rwanda no kuba umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare n’umutekano hagati ya 2011 na 2016.
Mu rwego rwa Perezidansi ya Repubulika, Brig Gen Karuretwa yamaze imyaka igera ku icumi akora ku myanya itandukanye. Yabaye umujyanama mu by’umutekano ndetse aba umwe mu bantu ba hafi b’Umukuru w’Igihugu mu bibazo by’umutekano n’imiyoborere.
Kuva mu Ugushyingo 2013 kugeza muri Nyakanga 2021, yabaye Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika, inshingano zimusaba gukorana bya hafi n’Umukuru w’Igihugu mu gutegura no guhuza ibikorwa byinshi byo ku rwego rwo hejuru.
Ubunararibonye bwe bwakomeje kwiyongera no mu rwego rw’ubutabera bwa gisirikare. Mu Ukuboza 2024 yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, umwanya wari usanzwe usaba ubunyamwuga buhanitse mu mategeko ndetse no mu miyoborere y’inzego z’umutekano.
Icyo gihe yanakomeje inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, aho yakoraga ibikorwa byo guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda n’izindi nzego za gisirikare zo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Ishyirwaho rye ku mwanya w’Umuvugizi wa RDF risobanurwa na benshi nk’icyizere gikomeye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bumufitiye, hashingiwe ku bunararibonye bwe mu gisirikare, mu mategeko, mu bya dipolomasi ndetse no mu buyobozi bwo ku rwego rwo hejuru.
Kuba agiye kuvugira RDF nyuma yo gukora inshingano zitandukanye zirimo izo mu rugamba rwo kubohora igihugu, iz’ubuyobozi bwa gisirikare, izo muri Perezidansi ya Repubulika n’izo mu butabera bwa gisirikare, bituma benshi bamubona nk’umwe mu bayobozi bafite ishusho yuzuye y’imikorere y’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


