Bebe Cool yitabaje Perezida Kagame mu kibazo cya Mutesi Jolly, asaba ko hakorwa iperereza ku birego byo gutubura

Amakimbirane amaze iminsi hagati y’umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool, na Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yakomeje gufata indi ntera nyuma y’uko uyu muhanzi yitabaje Perezida Paul Kagame amusaba ko hakorwa iperereza ku birego akomeje gushinja uyu munyarwandakazi.

Iki kibazo cyatangiye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Bebe Cool atangaje ko yigeze gutuburirwa n’umuntu avuga ko ari Mutesi Jolly, amushinja kuba yaramukoresheje yitwaje izina ry’u Rwanda ndetse n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.

Mu butumwa bwe bwa mbere bwatangajwe ku rubuga rwa X, Bebe Cool yari yavuze ati: “Uyu mugore witwa Mutesi Jolly aba mu Bwongereza kandi ahora akurikirana imikino ya Arsenal. Umwaka ushize yantekeye umutwe anyambura mu izina ry’u Rwanda na Arsenal, none ubu ari ku yindi misiyo ikomeye. Inkuru yose iri mu nzira.”

Aya magambo yahise akurura ibitekerezo byinshi, aho bamwe basabaga ibimenyetso bifatika mu gihe abandi bibazaga niba koko Mutesi Jolly yaba yaragize uruhare muri ibyo bikorwa cyangwa niba hari abantu bamwiyitiriraga.

Nyuma y’ibi birego, Miss Mutesi Jolly yahise abihakana yivuye inyuma. Mu butumwa bwe, yagize ati: “Uraho Bebe Cool! Mbere na mbere, mbabajwe no kuba waratekewe umutwe n’umuntu wanyiyitiriye. Ariko ubutaha ujye ubanza gukoresha ubushishozi no kugenzura amakuru mbere yo gushinja abantu mu ruhame. Nk’umuntu uzwi, wagakwiye kubanza kumenya ukuri no gukora ibikwiye.”

Jolly yakomeje yibutsa Bebe Cool ko amagambo y’ibyamamare ashobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abandi, agira ati: “Nk’umuntu uzwi cyane ukwiye kuba ubizi neza kandi ukitwara neza kurushaho, kuko amagambo yawe afite uburemere kandi ashobora kugira ingaruka ku buzima no ku cyubahiro cy’abandi.”

Mu kiganiro cyakurikiyeho, Mutesi Jolly yavuze ko adafite amakuru y’icyo kibazo ariko ko akeka ko hashobora kuba hari abantu bamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Sinzi ibyabaye ariko wasanga hari abantu banyiyitirira ku rubuga rwa Facebook baba baramutekeye imitwe.”

Abajijwe niba azi icyo Bebe Cool yaba yarashutshejwemo cyangwa niba yarigeze avugana na we, yasubije ati: “Simbizi ni ukuri, gusa yakabaye amenya ko ari icyamamare.”

Mu rwego rwo gushimangira ibyo arega, Bebe Cool yahise atangira gushyira hanze ibyo yita ibimenyetso. Muri ibyo harimo nimero ya telefoni yavuze ko ifitanye isano na Mutesi Jolly.

Yagize ati: “Mutesi Jolly iyi nimero si iyawe? Ibi mbikoze ku bw’ineza ya Repubulika y’u Rwanda na Perezida wakoze byinshi mu rwego rwo kugaragaza neza isura y’igihugu. Mfite byinshi kuri wowe birenze ibyo utekereza no ku mukobwa w’inshuti yawe wirabura. Ibi bintu mubimazemo igihe.”

Yakomeje avuga ko atari we wenyine uvuga ko yaba yarahuye n’iki kibazo.

Ati: “Kugira ngo wemere, nzi n’abandi bantu benshi wakoreye ibi bintu (watuburiye). Gusa icyiza gihari ni uko wowe n’inshuti yawe mwahuye imbonankubone n’umwe mubo mwatuburiye. Nanjye ni uko namenye ko ari wowe wantuburiye.”

Bebe Cool yanavuze ko afite amakuru y’umuntu uri muri Uganda wafashaga mu kwakira amafaranga.

Yagize ati: “Ufite umuntu muri Uganda ufite nimero na konti (ya banki) ukoresha wakira amafaranga. Ubwo rero wihagazeho kuko wibwira ko ubwo mfite umugore ntashobora kurihingutsa ko tujya tuvugana. Nagiye mvugana nawe umugore wanjye abizi cyane ko ibyo twaganiriyeho byari ibijyanye na kariyeri y’umupira w’amaguru y’umuhungu wanjye.”

Nyuma yo gutangaza ko agifite ibindi bimenyetso byinshi, kuri uyu wa 17 Kamena 2026 Bebe Cool yongeye gusohora ubutumwa bushya aho yitabaje Perezida Paul Kagame.

Yagize ati: “Ndasaba Perezida Kagame ko uyu mugore (Mutesi Jolly) yakorwaho iperereza kuko ari gusebya isura y’igihugu.”

Iri jambo ryatumye iyi nkuru irushaho gufata intera, cyane cyane ko Bebe Cool yavuze ko ibyo akora abiterwa no kurengera isura y’u Rwanda ndetse no gufasha abandi bashobora kuba barahuye n’ibibazo nk’ibyo avuga.

Ku rundi ruhande, Miss Mutesi Jolly akomeje guhakana ibyo aregwa byose. Ahubwo yavuze ko ikibazo gishobora kuba gifitanye isano n’umuntu witwa Akankwasa Mutesi Jolly, avuga ko amaze igihe yitwaza amazina ye agatuburira abantu batandukanye.

Jolly yavuze ko atari ubwa mbere yumvise ibirego nk’ibi kandi ko yigeze no gutanga impuruza ku bijyanye n’uyu muntu uvugwaho gukoresha umwirondoro usa n’uwe mu bikorwa byo gutubura.

Kugeza ubu nta rwego rw’ubutabera cyangwa urw’ubugenzacyaha mu Rwanda cyangwa muri Uganda ruratangaza ko rwatangiye iperereza kuri ibi birego. Nanone kandi ntiharamenyekana ingano y’amafaranga Bebe Cool yaba yaratakaje cyangwa ibisobanuro birambuye ku masezerano cyangwa amahirwe yari yijejwe afitanye isano na Arsenal.

Mu gihe impande zombi zikomeje gutsimbarara ku byo zivuga, benshi bakomeje gutegereza kureba niba ibimenyetso Bebe Cool yavuze ko azakomeza gushyira hanze bizatanga ibisobanuro byuzuye kuri iki kibazo cyangwa niba iperereza ryigenga rizashyirwa mu bikorwa kugira ngo hamenyekane ukuri nyako kuri aya makimbirane amaze kuba imwe mu nkuru zivugisha benshi muri aka karere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui