U Rwanda rwahagaritse umushinga wokKubaka Imidugudu y’Icyitegererezo: Impamvu zatumye Leta ifata iki cyemezo.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo gahunda yo kubaka imidugudu y’icyitegererezo yari imaze imyaka ishyirwa mu bikorwa hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kongera kuyisuzuma no kuyivugurura kugira ngo irusheho guhuza n’ibikenewe n’abaturage.

Aya makuru yatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ku wa 16 Kamena 2026, ubwo yitabaga Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, yatangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027.

Iki kibazo cyagarutsweho nyuma y’uko Depite Mukandaga Speciose agaragaje impungenge ku mishinga imwe yari yarashyizwe mu ngengo y’imari ya 2025/2026 ariko ikaza kutongera kugaragara mu mushinga mushya wa 2026/2027.

Yasobanuye ko mu mishinga 35 yagabanyirijwe cyangwa yahinduriwe ingengo y’imari, harimo umushinga w’Imidugudu y’Icyitegererezo wagombaga gushyirwa mu bikorwa mu turere twa Nyagatare, Gicumbi na Musanze, wari waragenewe miliyoni 500 Frw mu mbanzirizamushinga ariko ukaza kutongera kugaragara.

Depite Mukandaga yagize ati: “Iyo mishinga yo no mu ngengo y’imari dusoza yari isanzwe irimo yarahawe ingengo y’imari bivuga yari iri gushyirwa mu bikorwa, nkaba nagize impungenge nibaza kuri iyo yaba yaravuyemo itaragarutse muri uyu mushinga w’itegeko ari iyo ibiri, uwa Gisagara na IDP Model Village…nkibaza niba nta hungabana bishobora kugira ku bikorwa byari byaratangiye.”

Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri Murangwa yavuze ko hari igihe imishinga ya Leta itangira nyuma y’inyigo, ariko mu gihe cyo kuyishyira mu bikorwa hagaragara ibitagenda neza cyangwa ibikwiye gukosorwa kugira ngo igere ku ntego zayo.

Yagaragaje ko ari muri urwo rwego hafashwe icyemezo cyo kongera gusuzuma gahunda y’imidugudu y’icyitegererezo kugira ngo irusheho gutanga umusaruro no gukoresha neza umutungo wa Leta.

Yagize ati: “Imidugudu y’icyitegererezo [IDP Model Villages] twabonye ko dushobora kubikora neza kurushaho, icya mbere bikaba byiza kandi bigahenduka. Hari igihe tubona ko hari igihe twubaka inzu bikamera nk’aho atari zo nzu abaturage bakeneye kandi hari izindi serivisi abaturage bakeneye kandi tuba tutateganyije rero turimo gukora isuzuma n’icyerekezo kindi kijyanye na IDP Model Villages.”

Aya magambo agaragaza ko ikibazo kitari ukubura ubushobozi bwo gukomeza umushinga, ahubwo ko Leta ishaka kureba niba uburyo bwari busanzwe bukoreshwa ari bwo bwiza kurusha ubundi mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Mu myaka ishize, gahunda y’imidugudu y’icyitegererezo yabaye imwe mu nkingi z’ingenzi za politiki y’imiturire mu Rwanda. Yafashije kwimura abaturage bari batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, abarokotse ibiza, ndetse n’abimuwe ahagombaga gukorerwa ibikorwa by’inyungu rusange.

Iyi midugudu ntiyubakwamo inzu gusa, ahubwo inakomatanya ibikorwa remezo birimo amashuri, amavuriro, amazi meza, amashanyarazi, imihanda n’ibindi bikorwa bifasha abaturage kubona serivisi hafi yabo.

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko 65% by’Abanyarwanda batuye mu midugudu, ibintu byerekana uburyo gahunda yo gutuza abaturage mu buryo buteguye yamaze kuba imwe mu ntego zikomeye za Leta.

Imibare igaragaza ko hagati ya 2017 na 2024 hubatswe imidugudu 87 ituzwamo imiryango irenga ibihumbi 17. Kuri ubu kandi igihugu gifite imidugudu y’icyitegererezo isaga 250, umubare wazamutse cyane mu myaka umunani ishize.

Nubwo gahunda yo kubaka indi midugudu mishya yahagaritswe by’agateganyo, ubuyobozi bw’u Rwanda bugaragaza ko intego yo guteza imbere imiturire itahindutse. Ahubwo, igikomeje kwigwa ni uburyo bwo kubaka imidugudu ijyanye n’ibyo abaturage bakeneye kurushaho, ikabafasha kubona inzu ziboneye hamwe na serivisi z’ibanze zikenewe mu mibereho yabo ya buri munsi.

Abasesenguzi b’iterambere ry’imijyi n’imiturire bagaragaza ko kongera gusuzuma gahunda nk’iyi bishobora gutuma amafaranga ya Leta akoreshwa neza kurushaho no gutuma abaturage bahabwa ibisubizo bihuye n’ibibazo bahura na byo aho gutanga ibisubizo rusange bidahura n’imiterere y’ahantu hose.

Icyemezo cyo gusubira inyuma hagakorwa isuzuma gishobora gutuma gahunda nshya izavamo irushaho guha agaciro ibitekerezo by’abaturage, ibikenewe byihutirwa ndetse n’iterambere rirambye ry’imidugudu y’u Rwanda mu myaka iri imbere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui