Ibitaramenyekanye byose ku gutandukana kwa Vestine na Dorcas na M.Irénée: Ukuri kuri miliyoni 60 Frw bagomba kwishyura

Hashize iminsi mike itsinda ry’abahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, ritangaje ko risoje ubufatanye bwari rumaze imyaka itanu hagati yabo na MIE Entertainment Ltd yari iyobowe na Murindahabi Irénée uzwi cyane nka M.Irénée.

Iri tandukana ryakomeje kuvugisha benshi, cyane cyane nyuma y’amakuru yavugaga ko aba bahanzikazi bashobora gusabwa kwishyura miliyoni 60 Frw kugira ngo begukane uburenganzira ku ndirimbo zabo.

Mu gitondo cyo ku wa 13 Kamena 2026, Vestine na Dorcas batangaje ko bahisemo guhagarika ubufatanye bwabo na MIE Entertainment nyuma yo gusuzuma neza icyerekezo bashaka kugenderamo mu rugendo rwabo rwa muzika.

Mu itangazo ryabo bagize bati: “Nyuma yo gutekereza cyane no gusuzuma neza, twafashe icyemezo cyo guhagarika ubufatanye bwacu na MIE guhera ubu.”

Nubwo batangaje iherezo ry’ubu bufatanye, aba bahanzikazi bashimangiye ko bashimira cyane uruhare M.Irénée yagize mu iterambere ryabo kuva bakinjira mu muziki, bavuga ko yababereye umubyeyi, umujyanama ndetse n’umurinzi mu rugendo rwabo rwose.

Ku wa 14 Kamena 2026, M.Irénée na we yemeje aya makuru, agaragaza ko impande zombi zatandukanye ku bwumvikane.

Yagize ati: “Nyuma y’imyaka itanu y’ubufatanye n’urugendo twasangiye rwuzuyemo ibihe byiza n’amasomo atandukanye, MIE Music na Vestine & Dorcas bemeranyije ku bwumvikane busesuye gusoza amasezerano y’imikoranire yari abahuje.”

Nubwo mu ruhame impande zombi zagaragaje ko zatandukanye mu mahoro, nyuma y’iri tangazo hatangiye kuvugwa amakuru ajyanye n’amasezerano bari bafitanye ndetse n’uburenganzira ku bihangano byakozwe muri icyo gihe.

Iperereza ryakozwe ku masezerano aba bahanzi bari bafitanye na MIE Entertainment Ltd ryagaragaje ko amasezerano yabo ya mbere yari yarasinywe ku gihe cy’imyaka itatu mbere yo kurangira mu mwaka wa 2025.

Nyuma y’aho ayo masezerano arangiriye, impande zombi zakomeje gukorana ariko ntizongera gusinya amasezerano mashya.

Hari abanyamategeko bagaragaje ko mu bihe byinshi, iyo amasezerano arangiye ariko abafitanye amasezerano bagakomeza gukorana nta yandi mashya basinye, bishobora gufatwa nk’aho bagikurikiza ingingo zari zikubiye mu masezerano ya mbere kugeza igihe habonetse amasezerano mashya cyangwa habaye ubwumvikane bushya.

Amasezerano agaragaza ko MIE Entertainment yari ifite inshingano zo gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi, gukora amashusho y’indirimbo, kwamamaza ibikorwa by’aba bahanzi, gushyira ibihangano byabo ku mbuga zicururizwaho umuziki no kubafasha kubaka izina ku rwego rwagutse.

Ku ruhande rwa Vestine na Dorcas, bari bafite inshingano zo gukora umuziki, gutanga ibihangano no gufatanya n’umushoramari mu bikorwa byose bigamije guteza imbere umwuga wabo.

Kimwe mu bice byakuruye impaka ni ikijyanye n’uburenganzira ku ndirimbo zakozwe muri ubu bufatanye.

Amasezerano agaragaza ko uburenganzira bwose ku bihangano byakorewe muri MIE Entertainment bwari ubwa sosiyete yashoye imari muri uwo mushinga.

Hari kandi ingingo ivuga ko umuhanzi ushaka kwegukana indirimbo yakozwe muri ubwo bufatanye agomba kuyigura. Buri ndirimbo yari yarahawe agaciro ka miliyoni 5 Frw.

Iyo mibare ishingiwe ku ndirimbo nibura 12 aba bahanzi bakoze muri icyo gihe, bivuze ko mu gihe bashaka kwegukana uburenganzira ku ndirimbo zabo zose byasaba amafaranga agera kuri miliyoni 60 Frw.

Aya makuru ni yo yatumye hatangira gukwirakwira inkuru zivuga ko M.Irénée ari kwishyuza Vestine na Dorcas ayo mafaranga.

Icyakora, M.Irénée yahakanye yivuye inyuma ayo makuru yose, avuga ko ari ibihuha bidafite ishingiro.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagize ati: “Ibyo ni ibihuha, biratangaje kuba umunyamakuru yabyuka akavuga ibintu bitari byo njye mfata nko kumparabika. Mu by’ukuri abakobwa amasezerano yabo yari yararangiye kandi twari tutarasinya andi, bisobanuye ko buri wese yari yemerewe amahitamo ye.”

Yanahakanye amakuru yavugaga ko yaba yaragwatiriye indirimbo zabo cyangwa ko hari icyo abishyuza.

Yagize ati: “Twatandukanye mu buryo buri wese yanyuzwe, ntacyo mbishyuza na kimwe kandi na bo ntacyo banyishyuza, ntekereza ko n’iyo cyaba gihari twabikemura ukwacu. Icyakora kimwe nakubwira nta gihari rwose ni ibinyoma ntari kwiyumvisha n’aho byaturutse.”

M.Irénée yavuze kandi ko intego yari yarishyizeho yo kuzamura Vestine na Dorcas yayigezeho, kuko yabonaga bamaze gukura kandi bashoboye kwihagararaho mu ruganda rwa muzika.

Yagize ati: “Ikintu nifuzaga kuri Vestine na Dorcas narakigezeho kuko bamaze gukura. Nibakomeza inzira y’umuziki nzakomeza kuba umufana wabo ukomeye.”

Amakuru yagiye hanze kandi agaragaza ko mu gihe cyose cy’ubufatanye, M.Irénée yajyaga afasha aba bahanzikazi mu mibereho yabo ya buri munsi aho bivugwa ko yabahaga amafaranga arenga ibihumbi 300 Frw buri kwezi kugira ngo babashe gukomeza ibikorwa byabo bya muzika.

Hari amakuru kandi avuga ko mbere y’itangazo ryatangajwe ku mugaragaro, Vestine na Dorcas babanje kuvugana na M.Irénée kuri telefoni bamumenyesha ko bifuza gusoza ubufatanye bwabo no gutangira icyerekezo gishya.

Ikindi cyakuruye impaka ni ingingo yo mu masezerano yasabaga uruhande rwifuza gusesa amasezerano kubanza kubimenyesha urundi mbere y’iminsi 30.

Abasesenguzi bavuga ko niba amasezerano ya mbere yari agifite agaciro kubera ko impande zombi zakomeje gukorana, hashobora kuvuka impaka ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’iyo minsi 30.

Nubwo bimeze bityo, kugeza ubu nta ruhande ruratangaza ko rugiye kwitabaza inkiko cyangwa ubundi buryo bw’amategeko kugira ngo rukemure ibyo bibazo.

Hagati aho, amakuru ari kuvugwa mu bakurikiranira hafi ibikorwa by’aba bahanzikazi agaragaza ko Kamikazi Dorcas yamaze kwerekeza muri Canada aho yasanze mukuru we Ishimwe Vestine, bikavugwa ko ari na ho bateganya gukomereza ibikorwa byabo bya muzika.

Ibi bisobanuye ko nyuma y’imyaka itanu y’urugendo rwabafashije kumenyekana no kugera ku rwego rwo gukundwa n’abatari bake, Vestine na Dorcas batangiye igice gishya cy’umwuga wabo.

Nubwo hakiri ibibazo byinshi abantu bibaza ku burenganzira bw’indirimbo zabo no ku ngingo z’amasezerano yasize impaka, amagambo yatangajwe n’impande zombi agaragaza ko buri ruhande rwifuza gukomeza inzira yarwo mu mahoro no kubungabunga umubano mwiza wabaranze mu myaka ishize.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui