U Burundi bwakomoje kuri ambasaderi Njebarikanuye wahamagajwe igitaraganya nyuma yo guhura na Louise Mushikiwabo

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko ihamagazwa ryihuse rya Ambasaderi wayo mu Bufaransa akaba n’uhagarariye icyo gihugu mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Spès-Caritas Njebarikanuye, ridafitanye isano n’uruzinduko yagiriye ku buyobozi bw’uwo muryango ndetse n’ibiganiro yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

Iki kibazo cyakuruye impaka n’ibitekerezo byinshi mu bakurikiranira hafi umubano w’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane kubera umwuka umaze imyaka irenga ibiri urangwa hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Byatumye bamwe bibaza niba ihamagazwa rya Ambasaderi Njebarikanuye ritari rifitanye isano no kuba yari amaze kwakirwa na Mushikiwabo, umwe mu banyapolitiki b’Abanyarwanda bafite ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Ku wa 3 Kamena 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Amb. Édouard Bizimana, yandikiye Ambasaderi Spès-Caritas Njebarikanuye amusaba guhita agaruka i Bujumbura “vuba na bwangu” kugira ngo agezweho ubutumwa bwihutirwa bumureba.

Iryo hamagazwa ryabaye nyuma y’umunsi umwe gusa uyu mudipolomate yakiriwe na Louise Mushikiwabo aho yamushyikirije impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye muri OIF.

Amakuru yatangajwe na OIF ku rubuga rwayo rwa X yagaragaje ko muri ibyo biganiro, impande zombi zaganiriye ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’u Burundi n’uyu muryango mpuzamahanga.

By’umwihariko, ibiganiro byibanze ku nzego zifatwa nk’ingenzi mu iterambere ry’igihugu cy’u Burundi zirimo guteza imbere gusoma no kwandika, ndetse no kwimakaza uburinganire hagati y’abagore n’abagabo.

Nyuma y’itangazwa ry’ihamagazwa rya Ambasaderi Njebarikanuye, abatari bake bahise bahuza ibyo bikorwa byombi, bakeka ko hari ubutumwa bwihariye cyangwa impamvu za dipolomasi zishobora kuba zarihishe inyuma y’icyo cyemezo.

Icyakora, Guverinoma y’u Burundi yahakanye yivuye inyuma ibyo bitekerezo, ivuga ko abantu bari guhuza ibintu bidafitanye isano.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Minisitiri Édouard Bizimana yasobanuye ko kuba umukoresha yahamagaza umukozi we ngo baganire ari ibintu bisanzwe mu mikorere ya Leta kandi bidakwiye gufatwa nk’ikintu kidasanzwe.

Yagize ati: “Mu bijyanye n’ubutegetsi iyo umukoresha ahamagaye umukozi we ati ‘ngwino ngire icyo nkubwira’, ibyo ni ibintu bisanzwe cyane. Simbona rero igituma abantu babifata nk’aho ari ikintu kidasanzwe cyakozwe.”

Yakomeje agaragaza ko bamwe bihutiye gufata imyanzuro bashingiye ku kuba Njebarikanuye yari amaze guhura na Louise Mushikiwabo.

Ati: “Ngira ngo bahise bafatira kuri ibyo bavuze, k’uyobora OIF. Ndagira ngo mbamenyeshe ko uwo muryango uza kuba ufitanye ikibazo n’u Burundi cyangwa uwuyobora afitanye ikibazo n’u Burundi, uwo uhagarariye u Burundi mu Bufaransa kuko OIF iri mu miryango n’ibihugu areba.”

Yakomeje ati: “Icyo gihe rero iyo biza kuba ari uko bimeze, nta wari kwirirwa amwoherezayo kuko yaba abona ko byabaye ibibazo. Rero ibyo bagendeyeho nta sano bifitanye, ntaho bihuriye. Ni bya bindi abantu babona akantu gatoya bagahita bavuga ibintu bidafite aho bihuriye.”

Aya magambo ya Minisitiri Bizimana yaje agamije guca amarenga yose yavugaga ko hari ikibazo cya dipolomasi cyari cyavutse hagati ya Gitega na OIF cyangwa hagati y’u Burundi n’ubuyobozi bw’uyu muryango.

Yongeye gushimangira ko ibikubiye mu ibaruwa yoherejwe kuri Ambasaderi Njebarikanuye nta kintu kidasanzwe cyangwa cyihariye kirimo, ndetse ko ihamagazwa rye rikwiye gufatwa nk’igikorwa gisanzwe mu miyoborere n’imicungire y’abadipolomate b’igihugu.

Iki kibazo kibaye mu gihe umubano hagati y’u Burundi n’u Rwanda ukomeje gukurikiranwa n’abatari bake, aho mu myaka ishize impande zombi zagiye zigaragaza kutumvikana ku bibazo bitandukanye by’umutekano n’ububanyi n’amahanga. Ni yo mpamvu buri gikorwa cyose cyerekeye abayobozi bakuru cyangwa abadipolomate b’ibihugu byombi gikunda gukurura impaka n’isesengura ryimbitse.

Nubwo Guverinoma y’u Burundi yamaze gusobanura impamvu y’ihamagazwa rya Ambasaderi Spès-Caritas Njebarikanuye, impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu basesenguzi ba politiki ziracyakomeje, bamwe bakavuga ko ibisobanuro byatanzwe bihagije, mu gihe abandi bagikurikiranira hafi niba hari andi makuru azashyirwa ahagaragara ku cyo Gitega yise ubutumwa bwihutirwa bwari bugenewe uwo mudipolomate.

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’u Burundi bushimangira ko nta kibazo na kimwe kiri hagati yabwo na OIF cyangwa Louise Mushikiwabo cyatumye Ambasaderi wabwo ahamagarwa i Bujumbura, ahubwo ko ari icyemezo gisanzwe cy’akazi kidakwiye gusobanurwa mu buryo bwa politiki cyangwa ububanyi n’amahanga.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui