Polisi y’igihugu iri guhiga bukware uwatumye umukobwa bw’imyaka 16 asambanywa n’abagabo bagera ku ijana mu munsi umwe.
Inkuru y’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko yavuze ko yashutswe n’umuturanyi wamwijeje akazi keza mu mahanga, ariko akaza kwisanga mu bikorwa byo gucuruzwa no gusambanywa ku gahato, yakanguye imitima ya benshi muri Nigeria no hanze yayo.
Uyu mwana w’Umunya-Nigeria, wari umunyeshuri mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye (JSS3), yavuze ko ubuzima bwe bwahindutse mu buryo bukomeye nyuma yo kwemera amagambo y’umuturanyi witwa Tosin Moses, wamubwiye ko ashobora kumufasha kubona amahirwe y’akazi hanze ya Nigeria.
Amakuru y’iki kibazo yatangiye kujya ahagaragara nyuma y’uko umwe mu baturage witwa Taiwo Yisau abimenyeshejwe n’umukozi ushinzwe umutekano uzwi ku izina rya Iron Lady, ukorera mu gace ka Adamo muri Ikorodu, muri Leta ya Lagos.
Yisau yavuze ko amaze kumenya iby’ayo makuru yahise atanga amakuru ku nzego z’umutekano, ahamagara umupolisi ushinzwe ibikorwa byihariye witwa Afolayan ku wa 31 Gicurasi 2026 kugira ngo ikibazo gikurikiranwe.
Ubuhamya bw’uyu mukobwa bugaragaza uko yavuye mu rugo rw’iwabo atazi neza aho agiye, yizeye isezerano ry’ubuzima bwiza n’akazi keza yari yahawe n’uwo muturanyi.
Yavuze ko mbere y’uru rugendo yabaga hamwe na se mu gace ka Okonron muri Adamo. Tosin Moses yari umuntu basanzwe baziranye kuko yari umuturanyi w’umuryango wabo.
Uyu mwana yavuze ko mu mpera za Mutarama 2026 ari bwo yavuye muri Nigeria, nyuma y’ibiganiro yari yagiranye na Tosin wamubwiraga ko ashobora kubona akazi keza mu mahanga. Nubwo yabwirwaga ko agiye gushakirwa akazi, ngo ntiyigeze asobanurirwa ubwoko bw’ako kazi cyangwa igihugu nyirizina yari agiyemo.
Nk’uko yabisobanuye, mbere yo kugenda yabwiwe ko atagomba kugira uwo abwira gahunda y’urwo rugendo.
Nubwo nyina wa Tosin yari yaravuganye na se w’uyu mukobwa ku byerekeye urugendo, se yari yarabujije Tosin kumujyana. Ariko ngo nyuma y’igihe gito, ubwo se yari yagiye hanze, Tosin yahise amujyana.
Uyu mukobwa yavuze ko ku munsi bavuye iwabo yari yambaye impuzankano y’ishuri kuko yabwiwe ko bizatuma abantu badakeka ko hari ikidasanzwe kirimo kuba.
Bavuye mu rugo berekeza kwa mugenzi wa Tosin mu gace ka Ogijo muri Leta ya Ogun mbere yo gukomeza urugendo rwabo.
Urugendo rwabo rwaciye muri Leta ya Ogun no mu mujyi wa Ibadan mbere yo kwambuka berekeza muri Ghana banyuze mu bwato.
Nyuma y’iminsi mike, muri Gashyantare 2026, uyu mukobwa yari amaze kugera muri Ghana, igihugu yari yaragejejwemo atazi neza impamvu nyamukuru yatumye ajyanwayo.
Icyakora, ngo agezeyo yahise amenya ko ibyo yari yarasezeranyijwe byose bitari ukuri.
Yavuze ko nyuma yo kuhagera, Tosin yatangiye kumusobanurira akazi nyakuri yagombaga gukora, ibintu byamushyize mu gahinda n’ubwoba bukomeye.
Mu buhamya bwe yagize ati: “Tugezeyo ku wa Gatanu, yambwiye ubwoko bw’akazi nagombaga gukora. Natangiye kurira, ariko ambwira ko nta kindi nabikoraho kandi ko nagombaga kubyemera.”
Uyu mukobwa yavuze ko nyuma yaho yatangiye gukorerwa ihohoterwa rikomeye kandi agashyirwa mu bikorwa byo kubyazwa inyungu.
Yakomeje agira ati: “Nyuma yaho nakorewe ihohoterwa rikomeye kandi nashyizwe mu bikorwa byo kubyazwa inyungu n’abagabo benshi buri munsi. Ku munsi naryamanaga n’abagabo 50 kugeza ku 100.”
Aya magambo yateye benshi ubwoba n’agahinda kubera uburemere bw’ibyo uyu mwana avuga ko yanyuzemo.
Yongeyeho ko mu gihe yari muri Ghana yabuzwaga kuvugana n’umuryango we ndetse ko yari yarambuwe ubushobozi bwo kwigenga no gufata ibyemezo ku buzima bwe.
Ibyo avuga byerekana uburyo abantu benshi bakomeje kugwa mu mitego y’ababashukisha amahirwe y’akazi cyangwa ubuzima bwiza mu mahanga, nyamara bagahinduka ibikoresho byo kubyazwa inyungu.
Nyuma y’amezi menshi ari muri ibyo bibazo, uyu mukobwa yavuze ko yaje kubona uburyo bwo gutoroka maze agaruka iwabo muri Nigeria ku wa 27 Gicurasi 2026.
Kugaruka kwe ni ko kwabaye intangiriro yo gutahurwa kw’iki kibazo n’inzego z’umutekano.
Nyuma yo kwakira amakuru, Taiwo Yisau n’abapolisi bagiye kwa Tosin Moses kugira ngo bamufate. Icyakora bagezeyo basanze adahari.
Mu rugo rwe basanzemo nyina ndetse n’undi mwana w’umukobwa w’imyaka 12 witwa Zainab.
Amakuru yatanzwe n’abari gukurikirana iki kibazo avuga ko uwo mwana na we yari ategereje kujyanwa muri Ghana, ibintu byatumye impungenge zirushaho kwiyongera ko hashobora kuba hari n’abandi bana bashukwa mu buryo nk’ubwo.
Kugeza ubu, Tosin Moses aracyashakishwa bukware n’inzego z’umutekano mu gihugu cya Nigeria kugira ngo asobanure ibyo ashinjwa.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi ya Lagos rishinzwe ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana yemeje ko iki kibazo cyamaze kugera mu maboko y’abashinzwe iperereza.
Yatangaje ko dosiye yakiriwe kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byo uyu mwana avuga, hafatwe ababigizemo uruhare ndetse n’uwaba akiri mu bikorwa nk’ibi byo gushuka abana no kubajyana mu mahanga.
Iki kibazo cyongeye kwibutsa ubukana bw’ikorwa ry’icuruzwa ry’abantu rikomeje kugaragara mu bice bitandukanye bya Afurika, aho abakobwa n’abana bato bashukishwa akazi, amashuri cyangwa ubuzima bwiza, nyuma bakisanga mu bikorwa by’ihohoterwa, ubucakara cyangwa ubundi buryo bwo kubyazwa inyungu.
Mu gihe iperereza rigikomeje, ubuhamya bw’uyu mwana bukomeje gukwirakwira no gukurura amarangamutima ya benshi, cyane cyane kubera uburyo avuga ko yanyuze mu bihe bikomeye nyuma yo kwizera umuntu yari azi nk’umuturanyi n’inshuti y’umuryango.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

