U Rwanda rwagabweho igitero simusiga mu gihe intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC yahinduye isura nkuko bigaragara muri Raporo nshya yasohowe n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW).
HRW yongeye kugaba igitero ku Rwanda muri Raporo yongeye gukongeza impaka ku bibazo by’umutekano n’uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho uyu muryango ushinja ihuriro AFC/M23 hamwe n’Ingabo z’u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa uvuga ko bishobora kuba bigize ibyaha by’intambara.
Iyi raporo yasohotse ku wa Gatatu tariki ya 10 Kamena, ivuga ko nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma ku wa 30 Mutarama 2025, habaye ibikorwa byo gukusanya abantu no kubajyana mu nkambi za gisirikare ku gahato.
Nk’uko HRW ibivuga, amakamyo 11 yavaga kuri Stade de l’Unité yari atwaye abantu bagera ku 1.700 berekejwe mu gace ka Rutshuru, aho bamwe muri bo bivugwa ko binjijwe mu bikorwa bya gisirikare batabishaka.
Uyu muryango uvuga ko wakoze ubushakashatsi ushingiye ku buhamya bw’abantu bagera kuri 200 bahoze bafunzwe cyangwa banyuze muri ibyo bikorwa.
HRW ivuga ko bamwe mu bakusanyijwe barimo abasirikare ba FARDC, abapolisi, abakozi ba leta ndetse n’abasivili bari basanzwe baba mu nkengero z’Umujyi wa Goma, mu bitaro, mu nsengero cyangwa mu bice byari byarahungiyemo abaturage.
Raporo ikomeza ivuga ko abo bantu bajyanywe cyane cyane mu nkambi za Rumangabo na Tshanzu, aho ivuga ko abantu babarirwa mu magana bapfiriye mu mwaka wa 2025 bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo imibereho mibi n’ihohoterwa.
Nubwo HRW ishinja AFC/M23 n’Ingabo z’u Rwanda ibyo bikorwa, iyo raporo yanagarutse ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyishinja gukomeza gukorana no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro isanzwe ishinjwa ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu.
Muri iyo raporo, FARDC ishinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse n’amatsinda amwe ya Wazalendo.
HRW ivuga ko iyo mitwe yashinjwe ibikorwa birimo urugomo, gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwambura abaturage no gukorera ihohoterwa abaturage bavanwe mu byabo n’intambara.
Kubera iyo mpamvu, Human Rights Watch yasabye ubutegetsi bwa Kinshasa guhagarika inkunga iyo ari yo yose ishobora kugera kuri iyo mitwe yitwaje intwaro no gutangiza iperereza ryigenga ryareba uruhare rw’impande zose ziri muri aya makimbirane.
Uyu muryango kandi watangaje ko mbere yo gusohora raporo yawo wasabye ibisobanuro u Rwanda ndetse na AFC/M23 ku birego byari bikubiye muri iyo nyandiko, ariko ko nta gisubizo wabonye mbere y’uko raporo ishyirwa ahagaragara.
Nyuma y’amasaha make raporo isohotse, umwe mu bayobozi bakuru ba AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yahise ayinenga mu buryo bweruye. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Bisimwa yavuze ko ibyo birego byose nta shingiro bifite kandi ko byubakiye ku makuru adafite gihamya.
Bisimwa yavuze ko ari “ibirego byahimbwe”, ashimangira ko raporo ya HRW igamije guharabika AFC/M23 no gushyigikira intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo aho gushaka ibisubizo by’amahoro.
Yakomeje avuga ko ibikorwa bya AFC/M23 byazanye impinduka zifatika mu bice igenzura, cyane cyane mu mijyi ya Goma na Bukavu. Nk’uko yabivuze, ubu ibyo bice birangwa n’ituze, imibereho myiza y’abaturage ndetse n’uburyo abaturage bagenda bagira uruhare mu miyoborere y’aho batuye.
Yavuze ko Goma na Bukavu bigaragaza “ubwumvikane n’imibereho myiza y’abaturage kandi bifasha ubwabo kwiyobora.”
Ibi birego n’ibi bisobanuro bibaye mu gihe ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye ku rwego rw’akarere.
Mu mezi ashize, ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bitandukanye byakomeje gusaba impande zose zirimo AFC/M23, Guverinoma ya Congo, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR guhagarika ibikorwa by’intambara no gushaka inzira za politiki zatuma haboneka amahoro arambye.
Abasesenguzi bavuga ko raporo nk’izi zikomeza kongera ubushyamirane mu rwego rwa dipolomasi hagati y’impande zitandukanye, cyane cyane igihe buri ruhande ruvuga ko amakuru atangwa aba abogamye cyangwa adashingiye ku bimenyetso bihagije.
Mu gihe Human Rights Watch ivuga ko raporo yayo ishingiye ku buhamya bw’abaturage n’abahuye n’ingaruka z’intambara, AFC/M23 yo ivuga ko ibyo birego ari igice cy’ubukangurambaga bugamije kuyisebya no gutesha agaciro ibikorwa ivuga ko byagaruye umutekano mu bice igenzura.
Icyakora, impaka zikomeje kuba ndende ku ruhare rw’impande zose muri aya makimbirane amaze imyaka myinshi ahungabanya ubuzima bw’abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo. Abaturage ni bo bakomeje kwikorezwa umutwaro munini w’ingaruka z’intambara zirimo guhunga, kubura umutekano, ubukene n’ibibazo by’uburenganzira bwa muntu bikomeje kuvugwa mu Burasirazuba bwa RDC.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

