Mikenke, agace k’ingenzi gaherereye mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, kongeye kwisanga mu maboko y’ingabo za Twirwaneho n’ihuriro rya AFC/M23 nyuma y’imirwano yongeye gukurura impaka n’ibitekerezo byinshi mu karere ka Minembwe no mu bice bikikije Itombwe.
Nyuma y’amezi atatu kari kugenzurwa n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Kamena, ibintu byahinduye isura ubwo imirwano ikomeye yasozwaga no gufatwa kwa Mikenke-Centre.
Amakuru aturuka ku rugamba avuga ko imirwano yatangiye mu rukerera, aho impande zombi zakoresheje imbunda ziremereye ndetse n’ikoranabuhanga rya drone mu kugerageza gutsinda uwo bahanganye.
Muri uwo mwuka w’imirwano, Twirwaneho na AFC/M23 byaje gutangaza ko byigaruriye Mikenke nyuma yo gusubiza inyuma ingabo za FARDC, iza FDNB z’u Burundi n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorana na zo.
Colonel Rugabo Fidèle, umwe mu basirikare bakuru ba Twirwaneho bakunze gutangaza amakuru ajyanye n’ibibera mu misozi miremire ya Minembwe, yavuze ko uruhande rwabo rwabanje guterwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta mbere yo gufata icyemezo cyo gusubiza ibitero.
Yagize ati: “Ingabo za Leta zirimo FARDC, ingabo z’u Burundi, ingabo z’Abazalendo, FDLR, aba P5, aba-Hiboux (ingabo zidasanzwe za RDC), aba GR (abajepe) n’abandi bose bifatanyije na bo bagabye ibitero ku ngabo zacu ziri mu nkengero za Mikenke. Murabizi ko Mikenke-Centre ntayo twari dufite, ariko na none zikomeje gufunga kugira ngo uriya mwanzi adakomeza yerekeza mu baturage.”
Nk’uko uyu musirikare yabisobanuye, ibitero byari byaherekejwe n’ibikorwa bya drone ndetse n’igerageza ry’ingabo za Leta ryo kwagura ibirindiro byazo zerekeza mu duce twa Kalingi na Gahwera. Icyo gihe ngo ubuyobozi bwa Twirwaneho bwafashe icyemezo cyo gusubiza inyuma umwanzi.
Rugabo yavuze ko Général de Brigade Charles Sematama, uyoboye ibikorwa bya Twirwaneho mu misozi miremire ya Minembwe, ari we watanze amabwiriza yo gusubiza ibitero no gukoresha uburyo bwihariye bwatumye Mikenke ifatwa.
Yahishuye ko ingabo za Twirwaneho zakoresheje amayeri yo kugota no kurasa umwanzi ziturutse mu mpande nyinshi icyarimwe kugira ngo zimucemo ibice kandi zimubuze kwisuganya.
Ati: “Ubu tuvugana reka tubwire abantu ko ‘Mikenke yabaye tombé (yafashwe)’. Byabaye ngombwa ko ingabo zacu zimurasa (umwanzi), inyinshi zaturutse uruhande ruturuka Rurunda, abandi bazamukira za Dohoko, abandi bazamukira Kalingi, abandi bazamuka muri Etavi, tumurasa duturutse impande zose tumucamo ibice bibiri.”
Aya mayeri y’urugamba, nk’uko yabisobanuye, yatumye uruhande rwari rwigaruriye Mikenke rubura uburyo bwo kwirwanaho mu buryo buhamye, bituma abasirikare benshi bahunga berekeza mu bice bitandukanye.
Rugabo yavuze ko igice cya mbere cy’ingabo zari zihari cyahungiye muri Gipupu nyuma yo kuraswa, mu gihe ikindi gice cyahungiye mu gace kazwi nka Antène. Yongeyeho ko n’aho hose bahageze bakomeje gukurikiranwa kugeza bahunze berekeza muri Rwitsankuku, Mikarati no mu mashyamba yo muri ako karere.
Mu butumwa yatangarije ku rubuga rwa X nyuma yo gufatwa kwa Mikenke, Colonel Rugabo yongeye gushimangira ko uruhande rwabo rwari rwabanje guterwa.
Yanditse ati: “Ubutegetsi bwa Kinshasa n’ubwa Gitega, bwateye ibirindiro byacu muri Mikenke, muri Teritwari ya Mwenga, muri Segiteri ya Itombwe. Ingabo zacu zahise zisubiza, MRDP na M23 babohoye Centre ya Mikenke yose.”
Ibyabereye muri Mikenke bibaye nyuma y’igihe kinini aka gace n’uduce tugakikije twarabayemo imirwano ikomeye ndetse n’ibitero bya drone byakunze kuvugwaho guteza impungenge abaturage. Mu mezi ashize, Twirwaneho yakunze gutangaza ko ibi bitero byahitanye abaturage benshi abandi bagakomereka, ibintu byakomeje kongera umwuka mubi hagati y’impande zihanganye.
Abasesenguzi bakurikiranira hafi ibibera mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo bavuga ko kongera gufatwa kwa Mikenke bishobora kugira ingaruka zikomeye ku miterere y’urugamba muri Minembwe no mu bice bya Itombwe. Aka gace gafatwa nk’ahantu h’ingenzi mu kugenzura inzira nyinshi zihuza ibirindiro biri muri ako karere.
Ku ruhande rwa Twirwaneho, ubuyobozi bw’uyu mutwe bukomeje gushimangira ko intego yabwo ari ukurinda abaturage no kubuza ibitero bikomeje kubagabwaho. Colonel Rugabo na we yashimangiye ko batazarebera ibikorwa bavuga ko byibasira abaturage.
Yagize ati: “Igihe kizagera iyi Minembwe bayikumbure, bitari urukumbuzi rw’isi. Ni urukumbuzi rw’amaraso rwo kugira ngo babone abo bica, ariko ibyo ntibazasubira kubibona.”
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

