Uyu munyamideli n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga ari mu bantu bavugishije benshi muri iyi minsi nyuma y’uko amashusho bivugwa ko ari aye yihariye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu buryo butunguranye, ibintu byakuruye impaka ndende.
Aya mashusho ya Kisitu Kirabo wo muri Uganda yakwirakwijwe cyane cyane ku mbuga zitandukanye zirimo WhatsApp na X, bituma izina rya Kirabo riba imwe mu ngingo zaganiriweho cyane ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byatumye uyu munyamideli asohora ubutumwa bugenewe rubanda, agaragaza uko yakiriye ibyabaye ndetse anasaba abantu kubaha ubuzima bwe bwite.
Mu butumwa bwe, Kirabo yavuze ko ayo mashusho yafatiwe ahantu hihariye kandi ko atigeze yemera ko ashyirwa ku karubanda. Yavuze ko kuba yaragiye hanze byamugizeho ingaruka zikomeye haba ku giti cye no ku bo babana.
Yagize ati: “Nasabye imbabazi abantu bose bababajwe cyangwa bahungabanyijwe n’amashusho yanjye bwite yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu buryo ntigeze nemera.”
Uyu mukobwa yavuze kandi ko ibyabaye byamuteje agahinda, isoni n’ihungabana rikomeye, ndetse ko byagize ingaruka ku muryango we, inshuti ze n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Yongeyeho ko yicuza ibyabaye kandi ko yemeye kwirengera ingaruka zabyo, ariko ashimangira ko ayo mashusho atari yaragenewe rubanda.
Mu butumwa bwe, Kirabo yanavuze ko ari gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane abantu baba baragize uruhare mu gusakaza ayo mashusho no kuyakwirakwiza, kugira ngo babibazwe hakurikijwe amategeko.
Ikindi cyagarutsweho cyane ni icyifuzo yagejeje ku bantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga. Yasabye rubanda guhagarika gukomeza gusangiza abandi ayo mashusho cyangwa kuyakwirakwiza no kuyareba, avuga ko ibyo byaba ari uburyo bwo kubahiriza ubuzima bwe bwite n’uburenganzira bwa muntu.
Mu magambo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa bw’ibanze bwari ugusaba abantu kubaha ikiremwamuntu no kwibuka ko inyuma y’icyamamare haba hari umuntu usanzwe ushobora kubabazwa n’ibimuvugwaho cyangwa ibikorwa bimukorerwa.
Hari ubutumwa bwakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bugira buti: “Inyuma ya buri zina riri ku mbuga nkoranyambaga, haba hari umuntu ufite ubuzima busanzwe bushobora kwangizwa n’ibihuha.”
Abashyigikiye Kirabo bavuga ko gukomeza kureba cyangwa gusangiza abandi ayo mashusho bishobora gufatwa nk’uburyo bwo gukomeza ihohoterwa rikorerwa umuntu ku mbuga nkoranyambaga.
Bamwe mu basesenguzi b’ibijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho muri Uganda bagaragaje ko ikibazo nk’iki kiri mu bibazo byiyongera muri Afurika no ku isi yose, aho abantu bashobora kwisanga amashusho yabo bwite yashyizwe hanze batabizi cyangwa badatanze uburenganzira.
Hagati aho, hari n’indi mpaka yakomeje kuvugwa nyuma y’ikwirakwizwa ry’ayo mashusho. Amakuru atandukanye yagiye avugwa ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko hari abemeza ko Kirabo yemeye ko ari we uri muri ayo mashusho, mu gihe abandi bavuga ko yaba yaragaragaje ko hashobora kuba harakoreshejwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu guhimba amashusho agamije kumwangiriza izina.
Izi mpaka zatumye abantu benshi batangira kuganira ku ngaruka z’ikoranabuhanga rigezweho rishobora gukoreshwa mu gukora amashusho cyangwa amafoto y’amahimbano asa n’ukuri.
Abari mu ruhande rw’abamurengera bavuga ko ayo mashusho ashobora kuba ari ayahimbwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho maze isura ye igashyirwa ku mubiri w’undi muntu hagamijwe kumusebya no kumwangiriza isura.
Bashimangira ko niba ibyo byaba ari ukuri, abantu bakomeza kuyasangiza abandi baba barimo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma ndetse bakaba bashobora no kugongana n’amategeko agenga ikoranabuhanga n’itumanaho.
Mu gihe impaka zikomeje, ubutumwa bwakomeje kugarukwaho cyane ni ubusaba bwo kubaha ubuzima bwite bwa Kirabo. Abamushyigikiye bagaragaza ko ikibazo gikomeye atari amashusho ubwayo gusa, ahubwo ari uburyo yakwirakwijwe nta burenganzira bwatanzwe.
Hari amagambo yakomeje gusangizwa abantu ku mbuga nkoranyambaga agira ati: “Uyu ni umubiri wanjye, mumpere icyubahiro.”
Iri jambo ryafashwe nk’ubutumwa bugamije kwibutsa abantu ko buri wese afite uburenganzira bwo kubahwa no kurindwa, yaba ari icyamamare cyangwa umuntu usanzwe.
Kisitu Kirabo azwi cyane muri Uganda no hanze yayo nk’umunyamideli, icyamamare ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’umuntu ukurikirwa cyane kuri TikTok na Instagram.
Yamenyekanye cyane kubera amashusho n’amafoto agaragaza imyambarire igezweho, ubwiza n’imiterere y’umubiri, ibintu byatumye yigarurira imitima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi. Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugaragaza impinduka zikomeye mu isura no mu mitekerereze ye, ibintu byakurikiwe n’ibitekerezo byinshi bitandukanye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

