Iherezo ry’Ubukwe: Ni iki SKOL izibukirwaho mu mateka ya Rayon Sports batandukanye nyuma y’imyaka 12?

Nyuma y’urugendo rwamaze imyaka 12 rwahinduye byinshi mu mikorere no mu iterambere rya Rayon Sports, uruganda rwenga ibinyobwa rwa SKOL Brewery Ltd rwatangaje ko amasezerano yarwo yo gutera inkunga iyi kipe yamaze kugera ku musozo, bityo hakarangira kimwe mu bihe byaranze amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 8 Kamena 2026 ryemeje ko amasezerano yahuzaga impande zombi yarangiye nk’uko igihe yari yarasinyiwe cyari cyarangiye. Nubwo ayo masezerano ageze ku musozo, impande zombi zashimangiye ko umubano mwiza wabaranze utarangiye.

Mu itangazo rihuriweho n’impande zombi, SKOL yagize iti: “Nk’ikigo giha agaciro gakomeye umubano umaze igihe kirekire gifitanye na Rayon Sports n’abafana bayo, SKOL Brewery Ltd ikomeje kwiyemeza gukomeza no gushimangira uyu mubano w’ingenzi mu buryo burambye.”

Aya magambo yagaragaje ko nubwo amasezerano y’ubuterankunga nk’umuterankunga mukuru yarangiye, ibiganiro byo gushaka indi mikoranire bishobora gukomeza.

Ubwo tariki ya 15 Gicurasi 2014 Rayon Sports yasinyanaga amasezerano ya mbere na SKOL, benshi babonaga ari indi nkunga isanzwe nk’izindi. Icyo gihe uru ruganda rwemeye gutanga miliyoni 47 Frw buri mwaka mu gihe cy’imyaka itatu.

Nyuma y’iyo myaka, impande zombi zongeye gusinya andi masezerano mashya mu 2017, aho SKOL yemeye gutanga miliyoni 66 Frw buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu.

Mu rugendo rwakurikiyeho, ubufatanye bwagiye bwaguka kurushaho. SKOL ntiyatangaga amafaranga gusa, ahubwo yanatangaga miliyoni 1 Frw buri kwezi ku kirango cyayo cyari ku modoka ya Rayon Sports ndetse no ku bikoresho ikipe yifashishaga mu myitozo no mu mikino.

Rayon Sports kandi yagiraga amahirwe yo kugurizwa amafaranga igihe yabaga iyakeneye mu bikorwa byihutirwa, ikazayishyura hakurikijwe uburyo bwemeranyijweho.

Uru ruganda rwari rwarashyizeho n’igihembo cya miliyoni 6 Frw igihe cyose Rayon Sports yegukanye Igikombe cy’Amahoro, rukongeraho miliyoni 20 Frw buri mwaka zagenewe kugura imyambaro y’ikipe.

Mu bikorwa byinshi SKOL yakoze muri Rayon Sports, nta na kimwe cyasize ikimenyetso gikomeye nk’ikibuga cya Nzove.

Tariki ya 29 Nzeri 2017, SKOL yatashye ikibuga cy’ubwatsi bwiza bw’ubuterano cyubatse mu Nzove, cyari cyatwaye hafi miliyoni 100 Frw, gihita gishyikirizwa Rayon Sports.

Mbere y’aho, Rayon Sports yari imaze igihe kinini itagira ikibuga cyayo cyo gukoreraho imyitozo. Akenshi yifashishaga ibibuga bikodeshwa, harimo na Stade Mumena yakodeshwaga amafaranga ibihumbi 200 Frw ku kwezi.

Ikibuga cya Nzove cyahise kiba urugo rwa Rayon Sports. Abakinnyi benshi bahanyuze, bamwe bahakura impano zabo kuva bakiri bato, abandi bahategurira imikino ikomeye y’imbere mu gihugu n’iyo ku rwego mpuzamahanga.

Abafana benshi bemera ko igihe cyose hazaba havugwa amateka ya Rayon Sports yo muri iki kinyejana, izina rya SKOL rizahora rivugwa kubera iki kibuga.

Uretse ikibuga, SKOL yanubatse akabari ka Rayon SKOL Bar mu Nzove. Amafaranga kavomaga mu bikorwa by’ubucuruzi yakomokaga ku bafana bazaga kureba imyitozo cyangwa abaturage batuye hafi y’aho, yose akajya afasha ikipe.

Ibi byagaragazaga uburyo uru ruganda rutari rwibanze gusa ku gutera inkunga ikipe, ahubwo rwashakaga no kuyifasha gushaka andi masoko yinjiza amafaranga.

SKOL yanagize uruhare mu bikorwa byinshi by’abafana, harimo n’igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi cyatangijwe n’itsinda rya March’ Generation, cyafashaga kongera ubushake n’ihangana hagati y’abakinnyi.

Tariki ya 14 Nyakanga 2020, SKOL yongeye gukora igikorwa gikomeye ubwo yashyikirizaga Rayon Sports amacumbi mashya ashobora kwakira abakinnyi 40.

Aya macumbi yubatswe mu nzu ebyiri zegeranye hafi y’ikibuga cya Nzove, afasha ikipe kugabanya ibibazo byo gucumbikira abakinnyi no kubaha ahantu heza ho gutura no kwitegura amarushanwa.

Iki ni kimwe mu bikorwa byinshi byerekana ko uruhare rwa SKOL rwarenze kure gutanga amafaranga gusa.

Ku wa 8 Nyakanga 2022, Rayon Sports na SKOL bongereye amasezerano y’imikoranire yari afite agaciro k’arenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu.

Aya ni yo masezerano yageze ku musozo muri uyu mwaka wa 2026, ashyira iherezo ku bufatanye bwari bumaze imyaka irenga icumi.

Nubwo amasezerano yarangiye, SKOL yavuze ko ibiganiro bishya bikomeje.

Yagize iti: “Ibiganiro biracyakomeje kandi SKOL ikomeje kugira icyizere ku mwuka w’ubwubahane n’ubufatanye waranze umubano wayo na Rayon Sports mu gihe kirenga imyaka icumi.”

Uru ruganda rwongeyeho ko rwifuza uburyo bushya bw’imikoranire butuma Rayon Sports ibona n’andi mahirwe yo gukorana n’abaterankunga benshi.

Isozwa ry’aya masezerano rije mu gihe Rayon Sports ikomeje gushaka kwagura ubushobozi bwayo mu rwego rw’imari.

Muri Gashyantare 2026, iyi kipe yasinyanye amasezerano mashya na Jayrutt Investment Ltd yo muri Tanzania afite agaciro ka miliyari 5,1 Frw azamara imyaka itanu.

Hari kandi amakuru avuga ko Rayon Sports iri mu biganiro n’abandi baterankunga bakomeye, harimo na Banki ya Kigali.

Icyakora, ubwo Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yabazwaga kuri ayo makuru ku wa 24 Mata 2026, yasubije ati: “Uyu munsi turavuga BK Pro League. Ibya Rayon Sports cyangwa andi makipe, ayo makuru tuzayavugaho hageze.”

Iyi kipe kandi iri kwitegura guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederation Cup 2026/27, ibintu bizasaba ubushobozi bw’imari n’imitegurire bihambaye.

Mu mupira w’amaguru, hari abaterankunga baza bagatanga amafaranga bagahita bagenda. Hari n’abasiga ibikorwa bifatika bikaramba kurusha amasezerano ubwawo.

Ku bijyanye na Rayon Sports, benshi bemera ko SKOL yasize umurage utazapfa kwibagirana. Yasize ikibuga cya Nzove, yasize amacumbi y’abakinnyi, yasize ibikorwa byinjizaga amafaranga, yasize kandi imyaka y’ituze ry’imari yafashije ikipe gukomeza guhatana ku rwego rwo hejuru.

Hashobora kuza abandi baterankunga bafite amafaranga arenze ayo SKOL yatanze. Hashobora no gusinywa amasezerano akubye inshuro nyinshi ayabayeho mbere. Ariko ku bakunzi ba Rayon Sports, hari ikintu kimwe kidashidikanywaho: SKOL ntabwo yasize amafaranga gusa, yasize amateka.

Igihe cyose hazaba havugwa Nzove, ibikombe Rayon Sports yegukanye muri iyi myaka, n’urugendo rw’iterambere iyi kipe yanyuzemo kuva mu 2014 kugeza mu 2026, izina rya SKOL rizakomeza kuba kimwe mu bice by’ingenzi by’ayo mateka.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui