Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ku mugaragaro ko igihugu cye gishyigikiye inzira y’ibiganiro mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke umaze imyaka myinshi urangaza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe imirwano ikomeje hagati y’ingabo za Leta n’ihuriro AFC/M23 mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ibi Macron yabigarutseho nyuma y’ikiganiro yagiranye na Perezida Félix Tshisekedi ku wa 31 Gicurasi 2026, aho abayobozi bombi baganiriye ku bibazo bitandukanye bireba ibihugu byabo ndetse n’akarere k’Ibiyaga Bigari.
Mu butumwa yashyize ahagaragara nyuma y’iki kiganiro, Macron yavuze ko ikibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo kiri mu byaganiriweho by’umwihariko, agaragaza ko u Bufaransa bubona ibiganiro nk’inzira yonyine ishobora gutanga amahirwe yo kugarura amahoro arambye.
Yagize ati: “Twanaganiriye ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC. U Bufaransa bushyigikiye ibiganiro by’amahoro kugira ngo ubusugire bwose kandi bwuzuye bugaruke mu gihugu hose.”
Aya magambo ya Macron afatwa nk’ubutumwa bukomeye mu gihe impaka zikomeje ku ruhare rw’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu gukemura ikibazo cya Congo, cyane cyane hagati ya Leta ya Kinshasa, ihuriro AFC/M23 n’u Rwanda ruhora rushinjwa na RDC kugira uruhare muri ayo makimbirane, ibintu rwakomeje kwamaganira kure.
Macron na Tshisekedi kandi banaganiriye ku kibazo cy’icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira mu burasirazuba bwa RDC. Aba bayobozi bemeranyije gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo gufasha kurwanya iki cyorezo no kugabanya ingaruka gishobora kugira ku baturage.
Banarebye ku mubano w’ubukungu hagati ya Paris na Kinshasa, bagaruka ku buryo hakongerwa ishoramari n’ubufatanye mu nzego zitandukanye z’iterambere.
Icyakora, ikibazo cy’umutekano ni cyo gikomeje gukurura amaso y’abasesenguzi benshi. Kuri ubu imirwano iracyakomeje mu bice bimwe byo muri Teritwari za Masisi na Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru, aho ingabo za Leta ya Congo zikomeje kugaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23.
Mu Majyepfo ya Kivu na ho ibikorwa bya gisirikare bikomeje cyane cyane mu gace ka Minembwe gatuwe n’Abanyamulenge, aho amakuru aturuka muri ako karere avuga ko hari ibikorwa bya gisirikare bikomeje hagati y’impande zihanganye.
Leta ya RDC ikomeje gushimangira ko nk’ubutegetsi bwemewe n’amategeko ifite uburenganzira busesuye bwo gukoresha inzira za gisirikare mu kwisubiza ibice igenzura ryayo ryatakaye mu myaka yashize.
Ku rundi ruhande, ihuriro AFC/M23 na ryo rikomeje kuvuga ko rirwanira uburenganzira bw’abaturage bavuga ko bamaze igihe bahohoterwa, rigasobanura ko rifite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda abaturage ryiyemeje guhagararira.
Iyi mirwano ikomeje nubwo hari amasezerano y’agahenge yagezweho i Doha muri Qatar, yari agamije kugabanya ubushyamirane no gutanga umwanya ku biganiro bya politiki.
Bamwe mu bakurikiranira hafi ibibazo byo mu karere bavuga ko gukomeza kurenga ku masezerano y’agahenge bishobora kudindiza intambwe zari zatangiye guterwa mu gushaka amahoro arambye.
Umuryango mpuzamahanga na wo ukomeje gusaba impande zose zifitanye amakimbirane kwirinda ibikorwa bya gisirikare no guha amahirwe inzira y’ibiganiro.
Abasesenguzi benshi bemeza ko intambara ikomeje muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo idashobora kurangizwa n’intwaro gusa, ahubwo ko hakenewe ibiganiro byimbitse byakemura impamvu nyamukuru zateye ayo makimbirane.
Ubutumwa bwa Macron bugaragaza ko u Bufaransa bushyigikiye byeruye inzira y’amahoro n’ibiganiro hagati y’impande zirebwa n’iki kibazo.
Mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje ku rugamba, amahanga menshi akomeje kwizera ko ibiganiro bishobora kuba inzira yonyine yatuma haboneka amahoro arambye, hakarindwa ubuzima bw’abaturage bakomeje kugirwaho ingaruka n’iyi ntambara imaze imyaka myinshi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

