Akarere ka Masisi ko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kongeye kuba indiri y’imirwano ikomeye hagati y’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR, ibintu byatumye abaturage benshi bahungira mu bice bifatwa nk’ifite umutekano.
Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko imirwano yatangiye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2026, nyuma y’uko abarwanyi ba Wazalendo bagabye ibitero ku birindiro bya AFC/M23 biri ku murongo wa Loashi–Burora, bakoresheje intwaro zitandukanye zirimo izoroheje n’iziremereye.
Abaturage batuye hafi y’aho imirwano yabereye bavuga ko urusaku rw’amasasu n’ibisasu byatangiye kumvikana ahagana saa yine z’ijoro, ibintu byateje ubwoba bukomeye mu miryango myinshi. Mu masaha make yakurikiyeho, abaturage batangiye kuva mu ngo zabo berekeza mu duce dutandukanye, cyane cyane Nyabiondo, bashaka ubuhungiro.
Aho imirwano yatangiriye, abaturage bavuga ko byabanje kugaragara ko uruhande rwa Wazalendo rwashakaga gutungura AFC/M23, ariko amakuru ava hafi y’aho intambara yabereye agaragaza ko abarwanyi ba AFC/M23 bihutiye kwisuganya maze batangira gusubiza inyuma ababateye.
Ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu, imirwano yari igikomeje mu bice byinshi, buri ruhande rugerageza gufata no kugenzura imyanya ifatwa nk’ifite akamaro gakomeye mu bikorwa bya gisirikare.
Umurongo wa Loashi–Burora umaze igihe ufatwa nk’ingenzi mu igenamigambi rya gisirikare muri Masisi kubera ko uhuza ibice byinshi by’akarere kandi ugafasha kugenzura inzira zikoreshwa mu ngendo ndetse no mu gutwara ibikoresho. Ibi ni byo bituma impande zihanganye zikomeza kuwuharanira uko bishoboka kose.
Iyi mirwano ibaye mu gihe akarere ka Masisi kamaze amezi menshi karangwa n’intambara zisubira kenshi hagati ya AFC/M23 n’ihuriro rigizwe na FARDC, Wazalendo, FDLR ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorana na Leta ya Congo.
Nubwo habayeho ibiganiro n’ubuhuza mu rwego rwo gushaka amahoro arambye, ibikorwa bya gisirikare biracyakomeje mu bice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bavuga ko kuba impande zihanganye zikomeje kongera imbaraga mu mirwano ari ikimenyetso cy’uko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC kigikomeye kandi kitarabona igisubizo gihamye.
Bagaragaza kandi ko abaturage ari bo bakomeje kwishyura ikiguzi kinini cy’iyi ntambara, haba mu guhunga, kubura ibibatunga no kubaho mu bwoba budashira.
Kugeza igihe aya makuru yakusanywaga, nta mibare yemewe yari yatangazwa ku bantu baba baraguye muri iyi mirwano cyangwa abakomeretse. Nta ruhande kandi rwari rwatangaje ko rwafashe neza agace kabereyemo imirwano, kubera ko intambara yari igikomeje.
Hagati aho, ibikorwa by’ingendo hagati ya Masisi-Centre na Nyabiondo byahagaritswe by’agateganyo kubera umutekano muke.
Mu duce twa Bukombo na Kisima, abaturage bakomeje kwimuka ari benshi, mu gihe hari impungenge ko imirwano ishobora gukomeza gukaza umurego mu masaha n’iminsi iri imbere.
Kongera kubura kw’iyi mirwano muri Masisi byongeye kwibutsa ubukana bw’ikibazo cy’umutekano kimaze imyaka myinshi cyugarije Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu gihe impande zitandukanye zikomeje guhangana ku butaka no ku nyungu za gisirikare, abaturage bo bakomeje kuba abahura n’ingaruka zikomeye z’iyo ntambara, zirimo guhunga, kubura iby’ibanze no kubaho mu buzima bwuzuyemo amakenga n’ubwoba.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

