Bihinduye isura: Nyuma y’u Rwanda, Uganda na yo yafunze imipaka yayo yo ku butaka n’izo mu kirere.

Uganda yafashe icyemezo gikomeye cyo gufunga inzira zose ziyihuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zirimo izo ku butaka n’izo mu kirere, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola gikomeje guteza impungenge mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Icyemezo cyatangajwe ku wa 21 Gicurasi 2026 n’itsinda rya Uganda rishinzwe guhangana na Ebola riyobowe na Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo, rikaba riteganyijwe gutangira kubahirizwa ku wa 23 Gicurasi 2026.

Leta ya Uganda yasobanuye ko nta ndege iva muri RDC izongera kwemererwa kugera i Kampala mu gihe cy’ibyumweru bine, mu gihe imodoka zitwara abagenzi na zo zitazemererwa gukoresha imipaka ihuza ibi bihugu byombi.

Icyakora, imodoka zitwara ibicuruzwa zo zahawe uburenganzira bwo gukomeza gukora ingendo hagati ya Uganda na RDC, ariko hashyirwaho igenzura rikomeye ku bashoferi n’ababiherekeza kugira ngo hatazagira umuntu winjiza Ebola muri Uganda.

Izi ngamba zije nyuma y’aho u Rwanda na rwo rufatiye icyemezo cyo gufunga umupaka warwo na RDC kubera ubwiyongere bw’iki cyorezo, ibintu bikomeje gukaza impungenge z’ibihugu byo mu karere bifitanye urujya n’uruza rwinshi na RDC.

Minisiteri y’Ubuzima muri RDC yatangaje ko kugeza ku wa 21 Gicurasi 2026, abantu 671 ari bo bamaze gukekwaho kwandura Ebola muri iki gihugu, mu gihe 160 muri bo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Ibipimo byakorewe muri laboratwari y’igihugu ya RDC, INRB, byagaragaje ko abantu 64 bamaze kwemezwa bidasubirwaho ko banduye Ebola. Muri abo, 60 babonetse mu Ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, ndetse batandatu muri bo bamaze kwitaba Imana.

Uganda yatangaje kandi ko yamaze kwakira abantu babiri baturutse muri RDC basanganywe Ebola. Umwe muri bo yahise apfa, mu gihe undi amaze kuvurwa ndetse inzego z’ubuzima zikemeza ko atakigaragaza ibimenyetso by’iyo ndwara.

Abantu 127 bahuye n’abo barwayi bashyizwe mu kato kugira ngo bakurikiranwe no gukumira ko bakwanduza abandi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda, Dr. Diana Atwine, yatangaje ko guhera tariki ya 21 Gicurasi 2026 nta murwayi wa Ebola ukiri muri Uganda kuko uwari usigaye ari kuvurwa yari ageze hafi gusezererwa mu bitaro.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, aheruka gutangaza ko Ebola “yoroshye kuyikumira” ugereranyije na Covid-19 kubera ko yandurira mu gukoranaho hagati y’abantu, ashimangira ko gukaza igenzura ku mipaka no gukurikirana abafite ibimenyetso ari byo by’ingenzi mu kuyihashya.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS/WHO, ryatangaje ko icyorezo cya Ebola cyibasiye RDC na Uganda gikomeje kuba ikibazo gihangayikishije isi yose, cyane cyane nyuma y’uko abantu amagana bamaze kuyandura abandi benshi bagapfa.

Abasesenguzi bavuga ko icyemezo cya Uganda cyo gufunga imipaka n’ingendo z’indege gishobora kugira ingaruka zikomeye ku bucuruzi no ku rujya n’uruza rw’abaturage hagati y’ibihugu byombi, ariko ko kiri mu ngamba zikomeye zigamije kurengera ubuzima bw’abaturage.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui