Polisi y’igihugu yatangiye iperereza ku rupfu rw’umugabo waguye mu maguru y’umugore utari uwe bari kwiha akabyizi mu gihuru.

Polisi yo mu Karere ka Luuka mu Burasirazuba bwa Uganda yatangiye gukora iperereza ku rupfu rw’umugabo w’imyaka 50 wapfiriye mu gihuru mu buryo bwatunguranye ubwo yari ari kwiha akabyizi n’umugore bivugwa ko atari uwe.

Uyu mugabo witwa Simon Kalamu wari utuye mu gace ka Bukooma, bivugwa ko yapfuye mu ijoro ryo ku wa 18 Gicurasi 2026 nyuma yo kwihererana n’umugore w’imyaka 40 bakomoka mu gace kamwe.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko abo bombi bari bahuriye ahantu hatatangajwe amazina mbere yo kujya kwiherera mu gihuru kiri hafi aho kugira ngo bihe akabyizi.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Busoga y’Amajyaruguru, SP Samson Lubega, yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye urwo rupfu rutunguranye.

Yagize ati: “Nyakwigendera n’uwo mugore bivugwa ko bagiye mu gihuru kiri hafi aho biha akabyizi. Bamaze kubikora inshuro ya mbere batangiye iya kabiri ni bwo yahise yitura hasi aza guhita apfa.”

Andi makuru yatanzwe na Polisi avuga ko ibi byabaye ahagana saa tatu z’ijoro mu gace ka Namulanda B, aho uwo mugabo n’uwo mugore bari bagiye kwiherera kugira ngo “bamarane ipfa”, ariko bikarangira uwo mugabo ahasize ubuzima.

Uwo mugore bivugwa ko yahise atabaza abaturage bo hafi akimara kubona uwo bari kumwe yituye hasi. Abaturage bahise bahagera ari benshi ndetse bamenyesha inzego z’ibanze na Polisi, gusa uwo mugabo yari yamaze gushiramo umwuka.

Umurambo wa Simon Kalamu wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma kugira ngo abaganga bamenye icyateye urupfu rwe nyirizina.

Hari abaturage bavuga ko uyu mugabo yari asanzwe azwiho gukoresha ibinyobwa n’imiti yongera imbaraga mu kwiha akabyizi, ibintu bakeka ko bishobora kuba byaragize uruhare muri uru rupfu.

Umwe mu baturage yagize ati: “Yari afite akamenyero ko kunywa ibinyobwa byongera imbaraga n’imiti gakondo. Nanone kandi yari afite abagore benshi bari bacuditse. Turakeka ko yaba yagize ikibazo cy’umutima.”

Abaturage kandi bavuga ko nyakwigendera yari asanzwe afite umugore ndetse ko bari baherutse kwibaruka umwana, ibintu byatumye benshi batangazwa no kumva amakuru y’urupfu rwe rwabereye mu gihuru ari kumwe n’undi mugore.

Abaganga bavuga ko hari abantu bashobora guhura n’ibibazo by’umutima cyangwa umuvuduko ukabije w’amaraso mu gihe cyo kwiha akabyizi, cyane cyane iyo umuntu yafashe imiti cyangwa ibinyobwa byongera ubushobozi bw’umubiri mu buryo butagenzuwe neza.

Polisi yo muri Uganda yatangaje ko igitegereje ibisubizo by’isuzuma ry’umurambo kugira ngo hamenyekane niba urupfu rwa Simon Kalamu rwatewe n’indwara y’umutima, imiti yongera imbaraga cyangwa indi mpamvu ishobora kuba itaramenyekana.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui