Urukiko rwahinduye itegeko ku bana b’ingimbi n’abangavu batera akabariro babyumvikanye.

Impaka ndende zari zimaze imyaka zivugwa muri Kenya ku bijyanye n’uburyo amategeko ahana ibyaha by’imibonano mpuzabitsina akoreshwa ku rubyiruko, zafashe indi ntera nyuma y’icyemezo gikomeye cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwa Nairobi.

Kuri uyu wa Gatatu, uru rukiko rwategetse ko zimwe mu ngingo zigize itegeko rihana ibyaha by’imibonano mpuzabitsina zidashobora gukomeza gukoreshwa ku bana b’ingimbi n’abangavu bafite imyaka yegeranye bakoze imibonano mpuzabitsina ku bwumvikane bwabo.

Ni icyemezo kiri kuvugisha abatari bake muri Kenya no hanze yayo, cyane cyane impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’imiryango iharanira uburenganzira bw’urubyiruko, bavuga ko gishobora guhindura uburyo iki gihugu gifata ibibazo by’imibanire y’abana batarageza imyaka y’ubukure.

Uru rubanza rwaturutse ku kibazo cy’abahungu babiri bakurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa, mu gihe bose bari bafite imyaka iri hagati ya 17 na 19.

Abareze muri uru rubanza bagaragaje ko hari ingingo z’itegeko rihana ibyaha by’imibonano mpuzabitsina zagiye zikoreshwa nabi, aho aho kurinda abana no kubarinda ikoreshwa ribi rishingiye ku mibonano mpuzabitsina, zagiye zifashishwa mu gukurikirana abana bakoze imibonano mpuzabitsina bumvikanye.

Basobanuye ko amategeko yari asanzweho yashoboraga gutuma umwana afungwa cyangwa agakurikiranwa nk’uwakoze icyaha gikomeye, kandi nyamara ibikorwa byabaye hagati y’abana bafite imyaka yegeranye kandi babyumvikanyeho.

Iki cyemezo cyashimishije cyane impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, zivuga ko gishobora kugabanya umubare w’abana bajyanwa mu nkiko cyangwa bagafungwa bazira ibikorwa bakoze ku bwumvikane bwabo.

Hari abemeza ko amategeko nk’ayo ashobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’ejo hazaza h’urubyiruko, kuko hari igihe abana bakiri bato bashyirwa mu rwego rw’abanyabyaha kubera imyitwarire ifatwa nk’igice cy’imikurire yabo.

Abasesenguzi mu by’amategeko muri Kenya bavuga ko icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Nairobi gishobora no gutuma habaho ivugururwa rya politiki zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’uburezi bw’imibonano mpuzabitsina ku rubyiruko.

Impirimbanyi z’uburenganzira bw’urubyiruko zagaragaje ko izi mpinduka zishobora gutuma serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere zirushaho kugera ku rubyiruko mu buryo bworoshye kandi butabashyira mu bwoba bwo gukurikiranwa n’amategeko.

Nubwo bimeze bityo ariko, hari bamwe mu bayobozi b’amadini n’abaharanira indangagaciro gakondo bagaragaje impungenge bavuga ko iki cyemezo gishobora gufatwa nk’uguhumuriza urubyiruko gukora imibonano mpuzabitsina hakiri kare.

Abashyigikiye icyemezo cy’urukiko bo bavuga ko intego yacyo atari ugushishikariza abana gukora imibonano mpuzabitsina, ahubwo ari ukwirinda ko abana bafite imyaka yegeranye bahanwa nk’abanyabyaha bakoze ibyaha bikomeye by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi nyamara habayeho ubwumvikane.

Iki cyemezo kiri gufatwa nk’intambwe nshya muri Kenya mu biganiro bimaze igihe birebana n’uburenganzira bw’urubyiruko, ubuzima bw’imyororokere n’uburyo amategeko ashobora kujyana n’impinduka z’imibereho y’abaturage.

Abasesenguzi bavuga ko bishobora no kugira ingaruka ku bindi bihugu byo muri Afurika bikoresha amategeko akomeye mu guhana ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina y’abana batarageza imyaka y’ubukure, cyane cyane aho ibikorwa byabaye hagati y’abafite imyaka yegeranye kandi byakozwe ku bwumvikane.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui