Ingabo z’u Rwanda zakiriye inama ya karindwi ya Komisiyo ihuza u Rwanda n’u Burusiya ishinzwe ubufatanye mu bya gisirikare, inama iri kubera i Kigali kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 22 Gicurasi 2026, mu gihe ibihugu nka RDC, u Burundi n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakomeje kuyikurikirana n’ubwoba bwinshi kubera icyo ishobora guhindura ku miterere y’imbaraga za gisirikare mu karere k’Ibiyaga bigari.
Iyi nama ngarukamwaka yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’impande zombi, iyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga bwa gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, hamwe na Anatoly Punchuk, Umuyobozi Wungirije w’Urwego rwa Leta y’u Burusiya rushinzwe ubufatanye bwa gisirikare.
Mu bikorwa byabimburiye ibiganiro nyir’izina, intumwa z’u Burusiya zanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, aho hibanzwe ku kurebera hamwe ibyihutirwa mu mikoranire ya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.
Amakuru akomeje gukwirakwira mu bitangazamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibyegereye ubutegetsi bw’i Burundi, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga z’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, agaragaza ko iyi nama yakiriwe nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko Kigali ikomeje kwagura ubufatanye n’ibihugu bikomeye ku rwego mpuzamahanga, ibintu byateje impungenge zikomeye muri ibi bihugu cyangwa mu matsinda arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Muri Kinshasa, bamwe mu banyapolitiki n’abasesenguzi begereye ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bagaragaje urujijo nyuma yo kubona Moscow ikomeza gushimangira ubufatanye na Kigali kandi RDC nayo yari imaze igihe yerekana ko ifitanye umubano udasanzwe wa gisirikare n’u Burusiya.
Ku mbuga nkoranyambaga nka X, bamwe mu bashyigikiye ubutegetsi bwa RDC bagiye bagaragaza amarangamutima y’urujijo bibaza niba koko Moscow ishobora gufata uruhande rwa Kinshasa mu gihe ikomeje kwakira no gukorana bya hafi na Kigali.
Hari abanditse bati: “U Burusiya buratwanga?” mu gihe abandi bagaragazaga ko bizeye ko Moscow yari igiye gufasha RDC “guhashya u Rwanda” nk’uko bamwe babivugaga mu mezi yashize.
Iyi nama kandi yazamuye ubwoba ku bushobozi bwa gisirikare u Rwanda rushobora kungukira muri ubu bufatanye. Abasesenguzi batandukanye bo muri RDC n’u Burundi bagaragaje impungenge zishingiye ku kuba Kigali ishobora kubona ibikoresho bigezweho birimo uburyo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere, ikoranabuhanga ry’itumanaho rya gisirikare ndetse n’ubundi buhanga bwafasha RDF gukomeza kugira ubwirinzi bukomeye.
Ibyo byatumye bamwe mu banyapolitiki n’abanyamakuru bo muri Kinshasa bavuga ko indege z’intambara za Sukhoi ndetse na drone RDC imaze igihe igura bishobora kutazongera gutanga igitinyiro nk’icyo zari zitezweho niba u Rwanda rukomeje kongera ubushobozi bwo kwirinda ibitero byo mu kirere.
Mu Burundi naho, bamwe mu bakurikiranira hafi ibya politiki n’umutekano bagaragaje ko gukomeza kwegerana kwa Kigali na Moscow bishobora guhindura ishusho y’umutekano mu karere, cyane cyane mu gihe umwuka hagati y’ibihugu byombi utarongera kuba mwiza.
Abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda nabo iyi nama bayifashe nk’igihombo gikomeye kuri poropagande bari bamaze igihe bakwirakwiza bavuga ko Kigali iri mu kato mpuzamahanga.
Abakoresha cyane YouTube na X mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, barimo abayoboke ba Gen Kayumba Nyamwasa ndetse n’andi matsinda akorera hanze y’igihugu, bakunze kuvuga ko u Rwanda rwatakaje inshuti mpuzamahanga kubera ikibazo cyo muri RDC. Ariko kuba igihugu gikomeye nk’u Burusiya gikomeje kohereza intumwa zikomeye i Kigali no gushimangira umubano wa gisirikare byafashwe nk’ikimenyetso kinyomoza ibyo bavuga.
Hari n’abagarutse ku kuba u Burusiya bufite ijambo rikomeye mu Kanama k’Umutekano ka Loni kubera ububasha bwa veto, bavuga ko gukomeza kwegerana kwabwo n’u Rwanda biha Kigali imbaraga za dipolomasi n’umutekano mu rwego mpuzamahanga.
Jean Luc Habyarimana n’abandi banyapolitiki barwanya Leta y’u Rwanda bakomeje kuvugwa mu matsinda yo ku mbuga nkoranyambaga nk’abari bafite icyizere ko igitutu mpuzamahanga cyazatuma Kigali icika intege.
Gusa, abakurikiranira hafi politiki y’akarere bavuga ko iyi nama yahise ihindura byinshi ku buryo abo batavuga rumwe n’ubutegetsi babonaga uko ibintu bihagaze.
Hari kandi abasesenguzi bagaragaje ko gukomeza ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibihugu bikomeye nk’u Burusiya ndetse n’ibindi bihugu by’i Burayi bishobora gutuma imitwe y’amahanga iri muri RDC irushaho kubona ko guhangana na Kigali bitazoroha.
Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu basesenguzi bo muri RDC bagiye bavuga ko umutwe wa FDLR ushobora kutazagera ku ntego zawo niba u Rwanda rukomeje kongera ubushobozi bwa gisirikare n’imikoranire n’ibihugu bikomeye ku isi.
Iyi nama kandi ibaye mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura ubufatanye n’u Burusiya no mu zindi nzego zirimo ingufu za nikleyari binyuze mu mikoranire n’ikigo Rosatom, ibintu bamwe mu bakurikiranira hafi dipolomasi mpuzamahanga bavuga ko bishimangira ko Kigali ikomeje gushaka abafatanyabikorwa bafite ijambo rikomeye ku isi.
Nubwo nta tangazo rirambuye riratangazwa ku myanzuro y’iyi nama, kuba impande zombi zikomeje guhura buri mwaka no kugirana ibiganiro ku rwego rwo hejuru bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko umubano wa gisirikare hagati ya Kigali na Moscow ugenda urushaho gukomera, ibintu bikomeje gutera impungenge abaturanyi b’u Rwanda barurwanya n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barwifuriza gucika intege ku rwego mpuzamahanga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp





