Impungenge ku cyorezo cya Ebola zikomeje kwiyongera mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda bikomeje kugaragaramo abanduye ndetse n’abahitanwa n’iyi ndwara, mu gihe u Rwanda rwatangaje ko imipaka ihuza ibihugu byombi idafunze ariko ko hashyizweho ingamba zikomeye zo kwirinda ko icyo cyorezo cyinjira mu gihugu.
Ibi byatangajwe nyuma y’amakuru yari amaze iminsi acaracara avuga ko u Rwanda rwafunze imipaka iruhuza na RDC, cyane cyane mu turere twa Rubavu na Rusizi, kubera ubwoba bw’ikwirakwira rya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice, yatangaje kuri X ko imipaka idafunze, ariko ko abambuka bose bagomba gukomeza kwitwararika no gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.
Yagize ati: “Nubwo imipaka ifunguye harasabwa kwigengesera ku kwambuka kuko kujya mu gihugu cyagaragayemo icyorezo bisaba ubwitonzi, abagenda barasabwa kubimenyesha ubuyobozi, abacuruzi bagakorera mu matsinda ya koperative bakoreramo.”
Yakomeje avuga ko buri muntu winjira cyangwa usohoka mu Rwanda ari kugenzurwa mu rwego rwo gukumira ko Ebola yakwinjira mu gihugu.
Ku wa 15 Gicurasi 2026 ni bwo Ikigo Nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo, Africa CDC, cyatangaje ko muri RDC hongeye kugaragara icyorezo cya Ebola. Nyuma y’umunsi umwe gusa, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, World Health Organization, ryemeje ko icyo cyorezo cyageze no muri Uganda.
OMS yavuze ko Ebola imaze kugaragara ku bantu barenga 513 muri RDC ndetse ikaba imaze guhitana abantu 131 muri icyo gihugu n’undi umwe muri Uganda.
Icyakora, amakuru yavugaga ko u Rwanda rwafunze imipaka yarwo yateje umwuka mubi hagati ya Kigali na Kinshasa. Guverinoma ya RDC yanenze ibyo yise gufata icyemezo kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga agenga ubuzima.
Minisitiri w’Ubuzima wa RDC, Roger Kamba, yavuze ko nta gihugu gifite uburenganzira bwo gufunga imipaka yacyo mu gihe cy’icyorezo.
Yagize ati: “U Rwanda ntirufite uburenganzira bwo gufunga imipaka yarwo. Kubera ko amategeko mpuzamahanga y’ubuzima avuga ko bitemewe gufunga imipaka mu gihe cy’icyorezo. Ni ngombwa kureka urujya n’uruza rw’abantu n’ibyabo rugakomeza, ariko hagafatwa ingamba z’ubuzima rusange.”
Ibi byakurikiye amakuru yavugaga ko hari umurwayi wa Ebola wari wabonetse mu mujyi wa Goma, nyuma aza guhitanwa n’icyo cyorezo, ibintu byatumye ingamba zo ku mipaka zikazwa cyane cyane mu Karere ka Rubavu.
Minisitiri w’Itumanaho wa RDC akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, na we yavuze ko nta mpamvu ikwiye gutuma u Rwanda rufunga imipaka yarwo.
Yongeyeho ko kugira ngo ibikorwa byo kurwanya Ebola muri Goma bigerweho neza, “Abanyarwanda n’abo bakorana” bagomba kuva ku butaka bwa Congo.
Mu gihe impaka za dipolomasi zikomeje hagati y’impande zombi, OMS yo yavuze ko iki cyorezo gikomeje gufata intera ikomeye cyane muri RDC, cyane cyane mu ntara za Ituri na North Kivu ndetse no mu mijyi ya Bunia na Goma.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko ubwandu buri gukwirakwira cyane kurusha uko byari byitezwe.
Yagize ati: “Ubwandu buri muri RDC burakomeye cyane kurusha uko byari byitezwe mbere.”
OMS yatangaje ko muri Uganda hamaze kuboneka abantu babiri banduye Ebola mu mujyi wa Kampala, harimo umwe wahitanywe na yo. Aba bantu bivugwa ko bari baturutse muri RDC. Hari kandi umunyamerika wakoreraga muri RDC wasanzwemo ubwandu bwa Ebola ahita ajyanwa kuvurirwa mu Budage.
OMS ivuga ko imibare y’abandura n’abapfa ishobora gukomeza kwiyongera kubera ko icyorezo cyari kimaze igihe gikwirakwira mbere y’uko kigaragara.
Ikindi OMS igaragaza nk’ikibazo gikomeye ni umutekano muke ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa RDC, cyane cyane muri Ituri, aho imirwano ikomeje kubangamira ibikorwa byo guhangana na Ebola.
Dr. Tedros yavuze ko kuva mu mpera za 2025 abantu barenga ibihumbi 100 bamaze guhunga ingo zabo kubera intambara n’umutekano muke, ibintu bikomeje gushyira abaturage mu kaga no koroshya ikwirakwira ry’iki cyorezo.
OMS yavuze kandi ko Ebola iri gukwirakwira ubu iterwa n’ubwoko bwa Bundibugyo strain, kandi kugeza ubu nta rukingo cyangwa umuti byemewe byabwo.
Nubwo OMS yatangaje Ebola nk’ikibazo gikomeye ku rwego mpuzamahanga, yavuze ko itaraba icyorezo cyihutirwa ku rwego rw’Isi yose.
Dr. Tedros yagize ati: “Twagombaga gufata ingamba zihuse kugira ngo hirindwe impfu nyinshi no gushaka ubufasha mpuzamahanga.”
OMS ivuga ko ibyago byo gukwirakwira kw’iyi ndwara biri hejuru cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, ariko ko ku rwego rw’Isi hose ibyago bikiri hasi.
Hagati aho, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yakomeje guhumuriza Abaturarwanda ko nta muntu uragaragara wanduye Ebola imbere mu gihugu.
Iyo minisiteri yavuze ko ibikorwa byo gusuzuma abantu ku mipaka byakajijwe, ndetse ko abakozi b’ubuzima bari maso kugira ngo haboneke gutahura hakiri kare umuntu wese waba agaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara.
MINISANTE yavuze iti: “Abakozi b’inzego z’ubuzima bari maso kandi uburyo bwo gukurikirana indwara bwongerewe imbaraga kugira ngo habeho gutahura hakiri kare no gutanga ubutabazi bwihuse igihe bibaye ngombwa.”
Yanavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bo mu gihugu no hanze yacyo mu rwego rwo gukomeza kurinda ubuzima n’umutekano by’Abaturarwanda.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

