RDC yarakariye u Rwanda nyuma y’ibyo rwakoze: Kinshasa yavuze ko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga

Umwuka mubi wongeye kuzamuka hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’aho Kigali ifatiye icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi mu turere twa Rubavu na Rusizi, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola cyongeye kwibasira uburasirazuba bwa Congo.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko mu mujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda hagaragaye umurwayi wa Ebola waje no guhitanwa n’iki cyorezo, ibintu byateye impungenge inzego z’ubuzima mu Rwanda ndetse zitangira gukaza ingamba zo kurinda abaturage.

Imibare yatangajwe n’inzego z’ubuzima muri RDC igaragaza ko Ebola imaze guhitana abantu barenga 131, mu gihe abarenga 500 bakekwaho kuba baramaze kwandura iki cyorezo gikomeje guteza impungenge mu bice byinshi by’igihugu.

Nubwo u Rwanda rwavuze ko gufunga imipaka ari ingamba zo kwirinda no gukumira ko iki cyorezo cyambuka kikagera ku butaka bwarwo, ubuyobozi bwa Congo bwahise bugaragaza kutishimira iki cyemezo, buvuga ko kidakurikije amategeko mpuzamahanga agenga ibihe by’ibyorezo.

Minisitiri w’Ubuzima wa RDC, Roger Kamba, yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rutari rukwiye gufunga imipaka yarwo muri ibi bihe, kuko ngo amategeko mpuzamahanga y’ubuzima abibuza.

Yagize ati: “U Rwanda ntirufite uburenganzira bwo gufunga imipaka yarwo. Kubera ko amategeko mpuzamahanga y’ubuzima avuga ko bitemewe gufunga imipaka mu gihe cy’icyorezo. Ni ngombwa kureka urujya n’uruza rw’abantu n’ibyabo rugakomeza, ariko hagafatwa ingamba z’ubuzima rusange.”

Aya magambo ya Roger Kamba yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu banyapolitiki bo mu karere, bamwe bashyigikira uburenganzira bwa buri gihugu bwo kurinda abaturage bacyo, abandi bavuga ko gufunga imipaka bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu no ku mibereho y’abaturage b’ibihugu byombi.

Ku ruhande rwa Kinshasa kandi, Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, na we yanenze iki cyemezo cya Kigali, avuga ko nta mpamvu n’imwe yari ikwiye gutuma u Rwanda rufunga imipaka yarwo.

Patrick Muyaya yavuze ko kugira ngo ingamba zo gukumira Ebola mu mujyi wa Goma zirusheho gutanga umusaruro, “Abanyarwanda n’abo bakorana” bagomba kuva ku butaka bwa Congo.

Aya magambo yakomeje kuzamura impaka hagati y’impande zombi, cyane ko umubano w’u Rwanda na RDC umaze igihe urimo ubushyamirane bushingiye ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo ndetse n’ibirego bya politiki hagati ya Kigali na Kinshasa.

Mu gihe RDC yanengaga icyemezo cy’u Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko nta muntu n’umwe uragaragara mu Rwanda wanduye Ebola, ariko ishimangira ko igihugu gikomeje gukurikirana hafi uko ibintu bihagaze muri Congo.

MINISANTE yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kugenzura abantu bambuka imipaka no gukaza uburyo bwo gutahura hakiri kare umuntu wese wagaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara.

Iyo minisiteri yagize iti: “Abakozi b’inzego z’ubuzima bari maso kandi uburyo bwo gukurikirana indwara bwongerewe imbaraga kugira ngo habeho gutahura hakiri kare no gutanga ubutabazi bwihuse igihe bibaye ngombwa.”

Yakomeje ivuga ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bo mu gihugu no hanze yacyo kugira ngo ubuzima bw’abaturage bukomeze kurindwa, ndetse no gukomeza gukaza ingamba zo gukumira icyorezo cya Ebola mbere y’uko cyambuka imipaka.

Icyemezo cyo gufunga imipaka cyagize ingaruka ku baturage benshi basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati ya Rubavu na Goma ndetse no hagati ya Rusizi na Bukavu, aho bamwe bavuga ko ibikorwa byabo byahise bihagarara mu buryo butunguranye.

Abasesenguzi bavuga ko ikibazo cya Ebola gishobora kongera gukaza umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi mu gihe nta bwumvikane bwihuse bubonetse ku buryo bwo guhangana n’iki cyorezo hadahagaritswe ubuhahirane n’imigenderanire y’abaturage.

Mu myaka yashize, icyorezo cya Ebola cyigeze guteza impungenge zikomeye mu karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane kubera uburyo abaturage bo muri RDC, u Rwanda n’u Burundi bahahirana ndetse bagenderanira buri munsi.

Kugeza ubu, u Rwanda rukomeje gushimangira ko gufunga imipaka ari icyemezo cy’agateganyo kigamije kurinda abaturage, mu gihe RDC yo ivuga ko icyo cyemezo kidakwiye kandi ko gikwiye gukurwaho hakubahirizwa amategeko mpuzamahanga y’ubuzima.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui