Perezida wa Mozambique yavuze iki mu gihe igihugu cye cyemeye gutanga inkunga ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado?

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, yatangaje ko igihugu cye gifite ubushake bwo gukomeza ubufatanye n’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado, mu gihe hafashwe icyemezo cyo gukomeza gutanga inkunga ku butumwa bw’ingabo z’u Rwanda ziri muri ako karere.

Ibi bije nyuma y’uko Leta y’u Rwanda itangaje ko yagiranye ibiganiro na Mozambique, bikarangira iki gihugu cyemeye gutanga inkunga ikenewe kugira ngo ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda bukomeze, nyuma y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) utangiye gushyira mu rungabangabo inkunga watangaga ku bikorwa byo kugarura amahoro muri Cabo Delgado.

Ku wa 19 Gicurasi 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kugirana ibiganiro bitaziguye na Mozambique nyuma yo kubona ko ubufasha bwari butangwa na EU buri kugirwa igikoresho cya politike.

Yagize ati: “Mu 2021, Inzego z’umutekano z’u Rwanda zagiye Cabo Delgado ku butumire bwa Guverinoma ya Mozambique. Mu myaka irenga itanu ishize, ubu butumwa bwagenze neza: amahoro n’ituze byaragarutse, imiryango yasubiye mu ngo zayo, abana basubiye ku mashuri, ibikorwa by’ubucuruzi byongeye gufungura, igisirikare cya Mozambique cyaratojwe kandi biracyakomeje ndetse ibigo by’Abanyamerika n’Abanyaburayi byabashije gusubukura mu ituze ishoramari ryabo rya miliyari 50$ rya gaz.”

Yakomeje avuga ko inkunga yatangwaga binyuze mu Kigega cy’u Burayi gishyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro, European Peace Facility (EPF), yari igize igice gito cy’amafaranga yose akoreshwa muri ubu butumwa.

Ati: “Muri icyo gihe kandi, inzego z’umutekano z’u Rwanda zahawe ubufasha bw’amafaranga buturutse mu Kigega cy’u Burayi gitera inkunga ibikorwa byo kugarura amahoro (EPF), agize umugabane muto w’ibyo u Rwanda rukoresha byose muri Mozambique ndetse n’ishoramari rya EU i Cabo Delgado.”

Nduhungirehe yavuze ko nubwo ubu butumwa bwatanze umusaruro ushimishije, hari ibihugu bimwe byo muri EU byatangiye kubukoresha nk’igikoresho cya politike.

Ati: “Mu buryo bubabaje, twabonye ko ubusabe bugera kuri bubiri bwa Guverinoma y’u Rwanda kuri EU bwakiranywe gushidikanya ndetse bugirwa igikoresho cya politike n’ibihugu bimwe byo muri EU (birimo bibiri byadukolonije), ubufasha bw’ingenzi dutanga ku baturage bagenzi bacu bo muri Mozambique, buhindurwa iturufu yo kunenga u Rwanda, ndetse buteshwa agaciro n’ibihugu bisanzwe byungukira mu buryo bw’ubukungu ku musanzu wacu muri Cabo Delgado.”

Yongeyeho ko ari yo mpamvu u Rwanda rwahisemo kwegera Mozambique kugira ngo impande zombi zishakire hamwe igisubizo kirambye.

Ati: “Iyi ni yo mpamvu uyu mwaka, u Rwanda rwasubiye ku kintu cy’ibanze, rufata umwanzuro wo kuganira gusa na Guverinoma ya Mozambique, yateye kandi izakomeza gutanga inkunga y’ibanza inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri i Cabo Delgado, muri uyu murongo, ubufatanye hagati ya Guverinoma ebyiri bwagenze neza kandi bizakomeza gutyo, mu gihe akazi k’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Cabo Delgado gashimwa n’igihugu cy’abavandimwe cya Mozambique.”

Mbere y’ibi biganiro, u Rwanda rwari rwaratangaje ko rushobora gukura ingabo zarwo muri Cabo Delgado mu gihe inkunga yakomeza kujya mu bibazo cyangwa se ubutumwa bwazo bugakomeza kunengwa aho gushyigikirwa.

Amb. Nduhungirehe yari yagize ati: “Rero twibukije ko Ingabo z’u Rwanda mu gukora ako kazi zikorera igihugu cya Mozambique, abaturage ba Mozambique ndetse n’umuryango mpuzamahanmga muri rusange kuko ufite na za sosiyete zikora ishoramari hariya, zidashobora gukora ako kazi zinengwa buri kanya, zifatirwa ibihano zihozwa ku nkeke.”

Perezida Daniel Chapo na we yari aherutse gutangaza ko igihugu cye gifite icyizere ko ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda bushobora gukomeza nubwo hari impungenge ku nkunga mpuzamahanga.

Ku wa 18 Werurwe 2026 yavuze ati: “Ubutumwa bwose bugira igihe butangirira n’igihe burangirira, ariko kubera ko butararangira, turacyakomeza ibikorwa nk’uko byari biteganyijwe, mu gihe dutegereje imyanzuro izafatwa n’impande zibireba.”

Yakomeje ashimangira ko bishoboka ko u Rwanda na EU byafata icyemezo cyo kongera igihe cy’ubu butumwa kandi ko nibiba bizatangazwa mu buryo bwemewe.

Mu gihe EU yakomeje gutangaza ko ishaka gushyira imbaraga mu gutoza igisirikare cya Mozambique aho gukomeza gushyigikira ubutumwa bw’u Rwanda, Ambasaderi wayo muri Mozambique, Antonino Maggiore, yavuze ko ibiganiro bikomeje ariko nta mwanzuro urafatwa ku nkunga nshya.

Ati: “Kuri ubu turi mu biganiro, kubera ko ubutumwa nk’uko nabivuze bumaze imyaka ine kandi intego ni ukuganira uko bwakongerwa. Ni umwanzuro uzafatwa n’ibihugu binyamuryango uko ari 27.”

Abajijwe niba EU izakomeza gutera inkunga ubutumwa bwa RDF i Cabo Delgado, yasubije ati: “Kuri ubu, ni oya.”

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Komisiyo ya EU ushinzwe politiki n’umutekano, Anouar El Anouni, yavuze ko EU ikomeje kuganira na Mozambique ku buryo hashyirwaho indi mikoranire izakomeza gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Cabo Delgado.

Kuva muri Nyakanga 2021, ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Cabo Delgado ku busabe bwa Mozambique kugira ngo zifashe guhashya umutwe wa Ansar al-Sunnah wari warazengereje abaturage b’iyo ntara.

Mu myaka hafi itanu ishize, ibikorwa by’izi ngabo byagize uruhare rukomeye mu gusenya ibirindiro by’imitwe y’iterabwoba, gusubiza abaturage mu byabo no gutuma ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari byongera gukora mu mutekano.

Cabo Delgado ifatwa nk’akarere gafite akamaro gakomeye ku bukungu bwa Mozambique kubera imishinga minini ya gaz kamere ihakorerwa, aho umutekano usanzwe ufatwa nk’inkingi y’ingenzi kugira ngo ayo mashoramari akomeze gutera imbere.

Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bavuga ko uruhare rw’ingabo z’u Rwanda rwagize akamaro kanini mu kugarura ituze muri Cabo Delgado, nubwo bagaragaza ko hakiri urugendo rurerure rwo gukemura burundu ikibazo cy’iterabwoba muri ako karere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui