Ebola yongeye guhangayikisha akarere: U Rwanda rwakajije ingamba ku mupaka wa RDC nyuma y’imibare mishya ya OMS

Ubwiyongere bw’abandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Uganda bwakanguye ibihugu byo mu karere, aho u Rwanda rwatangaje ko rwatangiye gukaza ingamba zo gukumira iki cyorezo ku mipaka yarwo, cyane cyane ihuza n’Umujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa RDC.

Ubutumwa bw’uko nta murwayi wa Ebola uragaragara mu Rwanda bwatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu itangazo yashyize hanze ku wa 17 Gicurasi 2026, nyuma y’amakuru yatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) agaragaza ko Ebola yongeye gukwirakwira muri RDC no muri Uganda.

Mu butumwa bwashyizwe hanze n’Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko abantu bamaze kwandura Ebola muri ibi bihugu byombi barenga 300, mu gihe abo imaze guhitana ari 88, ibintu byatumye habaho impungenge ku rwego mpuzamahanga.

Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda yavuze ko kugeza ubu nta muntu wanduye Ebola uraboneka mu gihugu, ariko igaragaza ko hashyizweho uburyo bukomeye bwo gukumira icyorezo gituruka hanze y’u Rwanda.

MINISANTE yagize iti: “Nta muntu wanduye Ebola wagaragaye mu Rwanda. Nk’uburyo bwo kwirinda, u Rwanda rwashyize imbaraga mu gupima no kwitwararika ku mupaka wa RDC.”

Iri tangazo ryakomeje risobanura ko inzego z’ubuzima ziri gukora ubutaruhuka mu kugenzura abantu binjira mu gihugu ndetse ko uburyo bwo gukurikirana ibimenyetso by’iyi ndwara bwongerewe imbaraga kugira ngo haramutse hagaragaye umuntu uyirwaye, atabweho hakiri kare.

MINISANTE yavuze kandi ko “amatsinda yo mu nzego z’ubuzima aryamiye amajanja ndetse uburyo bwo kugenzura bwakajijwe kugira ngo haramutse hagaragaye uwanduye iyi ndwara, byatahurwa kare ndetse akitabwaho byihuse.”

U Rwanda kandi rwemeza ko ruzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa b’imbere mu gihugu, abo mu karere ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage.

Ibi byatangajwe mu gihe kuva mu gitondo cyo ku wa 17 Gicurasi 2026, imipaka ihuza u Rwanda na RDC mu Karere ka Rubavu yafunzwe by’agateganyo kubera impungenge z’ikwirakwira rya Ebola.

Ku munsi nk’uwo kandi, Umujyi wa Goma watangaje ko hagaragaye umurwayi mushya wa Ebola, ibintu byakajije ubwoba mu baturage batuye hafi y’umupaka w’u Rwanda na RDC.

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Ikigo cya RDC gishinzwe ubushakashatsi mu by’ubuvuzi, Jean Jacques Muyembe, wavuze ko uwo murwayi ari umugore w’umugabo wari uherutse guhitanwa na Ebola mu gace ka Bunia.

Prof Muyembe yavuze ko “umurwayi wagaragaye i Goma ari umugore w’umugabo uherutse kwicwa na Ebola mu gace ka Bunia.”

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko kuba Ebola yongeye kugaragara mu mujyi wa Goma bishobora guteza ibyago byinshi kubera urujya n’uruza rw’abantu benshi hagati ya Goma n’u Rwanda, cyane cyane mu Karere ka Rubavu.

Amateka agaragaza ko RDC ari kimwe mu bihugu byibasiwe cyane na Ebola kuva yagaragara bwa mbere mu 1976. Muri icyo gihe kugeza ubu, iki gihugu cyahuye n’ubwoko butandukanye bwa Ebola bugera kuri 16, harimo ubwiswe Zaïre, Sudan ndetse na Bundibugyo.

Ubwoko bwa Bundibugyo ni bwo buri gutera impungenge cyane muri iki gihe kuko nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Africa CDC, Jean Kaseya, nta muti cyangwa urukingo byihariye byabwo biraboneka kugeza ubu.

Dr Kaseya aherutse kuvuga ko “umwihariko wa Ebola ya Bundibugyo ari uko nta muti cyangwa urukingo byayo bihari.”

OMS igaragaza ko Ebola ari indwara yica vuba kandi ishobora guhitana abarenga kimwe cya kabiri cy’abayanduye. Iyi mibare igaragaza ko impuzandengo y’impfu ziterwa na Ebola iri hafi ya 50%, nubwo hari ibihe yagiye izamuka cyangwa ikamanuka hagati ya 25% na 90%.

Abaganga bavuga ko nubwo Ebola ari icyorezo gikomeye cyane, iyo umurwayi abonetse kare kandi agahabwa ubuvuzi bwihuse, bishobora gutuma ubuzima bwe bukira.

Mu Rwanda, abaturage bakomeje gusabwa gukaza isuku, kwirinda kwegera abantu bafite ibimenyetso by’indwara zidasanzwe no guhita bihutira kujya kwa muganga igihe bagize umuriro ukabije, kuruka cyangwa kuva amaraso, kimwe mu bimenyetso bikunze kuranga Ebola.

Abasesenguzi bavuga ko ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere buzagira uruhare rukomeye mu gukumira ko iki cyorezo cyakomeza gukwira muri Afurika y’Iburasirazuba, cyane cyane muri ibi bihe urujya n’uruza rwambukiranya imipaka rukomeje kwiyongera.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui