Nord-Kivu: Guverineri wa gisirikare yafashe ingamba zikomeye cyane nyuma y’icyemezo cy’u Rwanda cyo gufunga imipaka itatu iruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Ubwoba bw’ikwirakwira rya Ebola bukomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, aho ubuyobozi bwa gisirikare bw’Intara ya Nord-Kivu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ingamba zikomeye zigamije gukumira iyi ndwara, nyuma y’icyemezo cy’u Rwanda cyo gufunga imipaka itatu iruhuza na RDC.
Izi ngamba zatangajwe na Somo Kakule Evariste, Guverineri wa gisirikare wa Nord-Kivu, nyuma y’uko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara mu Ntara ya Ituri ndetse kigatangira guteza impungenge zikomeye mu bice bituranye na yo.
Ubuyobozi bwa Nord-Kivu bwatangaje ko abaturage bagomba gukaza ubwitonzi mu buzima bwa buri munsi kugira ngo iyi ndwara itinjira muri iyi ntara isanzwe ifite urujya n’uruza rwinshi rw’abantu n’ibicuruzwa.
Gen. Major Somo Kakule Evariste yasabye abaturage kwirinda gukora ku bintu byose batazi inkomoko yabyo, kwitondera ibiribwa bafatira ahantu hatizewe no gukaza isuku mu buryo bukomeye.
Yagize ati: “Abaturage bagomba kwirinda gukora ku bintu byose babonye, bakirinda gufatira amafunguro aho babonye kandi bakongera ikigero cy’isuku bakoresheje isabune, amazi meza n’ibindi bikoresho by’isuku bigenzuwe neza.”
Yakomeje asaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye umuntu ugaragaza kimwe mu bimenyetso bya Ebola, kugira ngo inzego z’ubuzima zihagoboke hakiri kare mbere y’uko ubwandu bukwira.
Ati: “Turasaba abaturage kwihutira gutanga amakuru mu gihe babonye umuntu ufite kimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara kugira ngo hirindwe ko yakwinjira muri Nord-Kivu.”
Guverineri wa gisirikare wa Nord-Kivu yanahumurije abaturage abasaba kuguma batuje no kudaterwa ubwoba n’amakuru akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko hari gahunda zihamye zo gukurikirana uko ibintu bihagaze.
Ubuyobozi bw’iyi ntara kandi bwatanze umurongo wa telefone abaturage bashobora guhamagaraho mu gihe hagaragaye umuntu ukekwaho Ebola cyangwa ufite ibimenyetso biyishamikiyeho.
Izi ngamba zafashwe nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko rwafunze by’agateganyo imipaka ya Petite Barrière, Grande Barrière ndetse n’uwa Kabuhanga ihuza Umujyi wa Goma na Gisenyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurinda abaturage icyorezo gikomeje gukaza umurego muri RDC no muri Uganda.
Yagize ati: “Imipaka ihuza Goma na Gisenyi irafunzwe by’agateganyo mu gukurikirana icyorezo cya Ebola, turakomeza kuganira n’abaturage bacu tubasobanurire impamvu byakozwe.”
Iki cyemezo cyagize ingaruka ku bucuruzi bwambukiranya imipaka hagati ya Goma na Gisenyi, aho bamwe mu bacuruzi bavuga ko batunguwe no gusanga ibikorwa byahagaze mu buryo butunguranye.
Uwizeyimana Afissa yavuze ko yasanze umupaka wafunzwe ageze aho yari agiye kohereza ibicuruzwa bye.
Ati: “Twabyutse tuje mu kazi ko kohereza ibicuruzwa tuhageze dusanga umupaka wafunzwe kubera icyorezo cya Ebola kiri mu baturanyi.”
Yakomeje asaba ko hashyirwaho uburyo bwihariye bwo gufasha abacuruzi bafite ibicuruzwa bibora vuba kugira ngo badahomba.
Undi mucuruzi, Mukeshimana Emeritha, yavuze ko biteguye gukurikiza amabwiriza yose yo kwirinda Ebola ariko anasaba ko ubuzima bw’abaturage batunzwe n’ubucuruzi butibagirana.
Ati: “Twiteguye gukurikiza ingamba zose zigamije kuturinda, ariko na none hakwiye gutekerezwa ku bicuruzwa bibora.”
Icyorezo cya Ebola kiri kuvugisha benshi nyuma y’uko mu Ntara ya Ituri hagaragaye umurwayi mushya, ibintu byatumye aka gace gashyirwa mu kato mu rwego rwo gukaza ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara.
Ikigo Nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo cyatangaje ko abantu 336 bamaze kwandura Ebola, mu gihe 87 bamaze guhitanwa na yo.
Uganda nayo yatangaje ko yabonye umuntu wa mbere wanduye Ebola wahise apfira mu bitaro bya Kampala, nyuma haza no kuboneka undi murwayi wa kabiri. Abanduye bose bari baherutse gukora ingendo muri RDC.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, World Health Organization, ryatangaje ko kongera kugaragara kwa Ebola muri RDC no muri Uganda bikomeje guteza impungenge ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko ibihugu bikwiye gushyira imbaraga hamwe mu guhangana n’iki cyorezo, nubwo yasabye ko gufunga imipaka bitafatwa nk’igisubizo rukumbi.
Icyakora, ibihugu byo mu karere bikomeje gukaza ingamba z’ubwirinzi, mu gihe abaturage benshi bafite impungenge ko iki cyorezo gishobora gukomeza gukwira mu bice byinshi by’Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

