Impungenge zikomeje kwiyongera mu rwego mpuzamahanga rw’ubuzima nyuma y’uko indwara ya Hantavirus igaragaye mu buryo budasanzwe mu ntangiriro za Gicurasi 2026, aho bamwe mu bantu bari mu bwato bw’ubukerarugendo bapfuye abandi bakaremba, ibintu byatumye ibihugu byinshi birushaho gukaza ingamba zo gukurikirana iyi virusi imaze igihe izwi ariko itari isanzwe ivugwa cyane.
Mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko kiri gukurikiranira hafi uko iyi ndwara ihagaze cyane cyane mu Burayi no muri Amerika nyuma y’aho hagaragaye ubwiyongere bw’abayanduye ndetse bamwe bagahitanwa na yo.
Mu butumwa RBC yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri iki Cyumweru, yagize iti: “Inzego z’ubuzima mu Rwanda zirimo gukurikiranira hafi uko indwara ya Hanta Virus iherutse kugaragara muri bimwe mu bihugu ihagaze.”
Iyi ndwara iri kuvugisha benshi nyuma y’aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS/WHO, ryemeje ko kugeza ku wa 8 Gicurasi 2026 abantu umunani bari bamaze kuyandura, barimo batatu bamaze guhitanwa na yo. Abenshi muri abo bantu bari mu bwato bw’ubukerarugendo bwitwa MV Hondius bwari buvuye muri Argentina.
Abahanga mu buzima bavuga ko icyatumye iyi ndwara itera impungenge kurushaho ari uko virusi yabonetse muri ubu bwato ari ubwoko bwa Andes virus (ANDV), bumwe mu bwoko bwa Hantavirus bushobora kwandurira hagati y’abantu, nubwo bidakunze kubaho cyane.
Amakuru yatangajwe n’inzego z’ubuzima agaragaza ko bamwe mu bari muri ubwo bwato bagaragaje ibimenyetso bikomeye by’indwara, bamwe bakaremba cyane mu gihe abandi bahise bitaba Imana. Ni ibintu byatumye OMS n’ibindi bigo bikurikirana ubuzima ku isi bitangira gukaza ubushishozi no gukurikirana ingendo z’abaturuka mu bice byagaragayemo iyi ndwara.
Hantavirus ni indwara iterwa na virusi ikwirakwizwa cyane cyane n’imbeba zo mu gasozi n’izindi ngugunnyi. Nubwo atari bwo bwa mbere iyi ndwara yumvikanye, abayobozi mu nzego z’ubuzima bavuga ko uburyo bushya yagaragayemo ari bwo buri gutuma yongera gutera impungenge.
Abantu benshi bayandura binyuze mu guhumeka umwuka wandujwe n’inkari, amacandwe cyangwa imyanda y’imbeba zanduye. Iyo myanda yumye ishobora kuvamo umukungugu uhumekwa n’umuntu bikamuviramo kwandura.
Hari kandi igihe umuntu ashobora gukora ku bintu byanduye, nyuma akikoraho ku munwa, ku zuru cyangwa mu maso, bikaba byatuma virusi yinjira mu mubiri.
RBC yasobanuye ko Hantavirus “ikunze kugaragara nk’ibicurane”, ariko ishobora kuvamo uburwayi bukomeye cyane bwibasira imyanya y’ubuhumekero cyangwa impyiko.
Mu bimenyetso by’ibanze by’iyi ndwara harimo kugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe, kubabara imitsi, isesemi, kuruka no kubabara mu nda. Iyo indwara ikomeje gukara, umurwayi ashobora gutangira kugira ikibazo gikomeye cyo guhumeka, umuvuduko w’amaraso ukagabanuka cyane ndetse ubuzima bwe bukajya mu kaga.
Abaganga bavuga ko hari ubwoko bubiri bw’ingaruka zikomeye zishobora guterwa na Hantavirus. Hari ifata cyane ibihaha n’imyanya y’ubuhumekero izwi nka HPS, ndetse hakaba n’ifata impyiko cyane izwi nka HFRS.
Nubwo iyi ndwara itaragaragara mu Rwanda, inzego z’ubuzima zatangiye gusaba abaturage gukomeza kwitwararika no gukaza isuku cyane cyane ahantu hashobora kuba hari imbeba.
RBC yasabye abantu kwirinda kwegera imbeba cyangwa kujya ahantu zishobora kuba nyinshi, cyane cyane mu nzu zishaje, ububiko bw’ibiribwa cyangwa ahantu hatabamo abantu kenshi.
Abaturage kandi bagiriwe inama yo gukoresha amazi n’isabune cyangwa imiti yica udukoko mu gihe basukura ahantu hagaragaye imyanda y’imbeba, aho kuyihanagura yumye kuko bishobora gutuma umukungugu wanduye ujya mu kirere.
Hari kandi inama yo gukaraba intoki kenshi n’isabune, cyane cyane mbere yo kurya cyangwa gukora mu maso, ndetse no kwambara udupfukamunwa n’udupfukantoki igihe umuntu ari gukora isuku ahantu hashobora kuba hari imyanda y’imbeba.
Nubwo OMS na CDC bavuga ko ibyago byo kuba Hantavirus yaba icyorezo gikomeye ku rwego rw’isi bikiri hasi, abantu bakoze ingendo mu bihugu cyangwa mu bice byagaragayemo ubu bwandu basabwa gukomeza kuba maso no kujya bihutira kujya kwa muganga igihe bagaragaje ibimenyetso bikekwa ko bifitanye isano n’iyi ndwara.
Kugeza ubu, isi ikomeje gukurikiranira hafi uko iyi virusi iri kwitwara nyuma y’aho ubwoko bwa Andes virus bugaragaje ubushobozi budasanzwe bwo kwandurira hagati y’abantu, ibintu byatumye inzego z’ubuzima zongera kwibutsa abantu ko kwirinda no gukaza isuku bikomeje kuba intwaro ikomeye mu gukumira indwara z’ibyorezo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



