Urupfu rwa Gabriel “Gabby” Bugaga wahoze ari Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru mu Burundi rukomeje guteza impaka zikomeye, mu gihe amakuru mashya akomeje kujya hanze agaragaza ibimenyetso benshi bavuga ko bishimangira ko ashobora kuba yarishwe aho kuba yarazize impanuka nk’uko Guverinoma y’u Burundi yakomeje kubivuga.
Bugaga yapfuye mu rukerera rwo ku wa 16 Mata 2026. Umurambo we wabonetse mu modoka yo mu bwoko bwa Hilux yari iparitse mu murima w’imikindo mu gace ka Kivoga, muri komine Mutimbuzi hafi y’umuhanda wa Bujumbura-Bubanza. Nyuma y’amasaha make, Guverinoma y’u Burundi yahise itangaza ko yazize impanuka y’imodoka.
Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma akaba n’Umuvugizi wayo, Jérôme Niyonzima, yavuze ati: “Repubulika y’u Burundi ifite umubabaro mwinshi wo kumenyesha Abarundi n’amahanga urupfu rutunguranye rwa Minisitiri Gabby Bugaga, rwabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 16 Mata 2026, ahitanywe n’impanuka.”
Perezida Évariste Ndayishimiye na we yahise atangaza ko yababajwe n’urupfu rwa Bugaga, agira ati: “Imana imwakire, imuhembere ubutwari, umwete n’umurava byamuranze mu mirimo yose yo gukorera igihugu.”
Nubwo Leta yakomeje gutsimbarara ku nkuru y’impanuka, imiryango itegamiye kuri Leta nka FOCODE ndetse n’abakurikiranira hafi ibibera mu Burundi bakomeje kuvuga ko hari ibintu byinshi bidahuye n’inkuru y’impanuka isanzwe.
Amakuru yakusanyijwe na FOCODE agaragaza ko mbere y’urupfu rwe, Bugaga yari afite impungenge zikomeye ku mutekano we. Hari abavuga ko yari amaze iminsi avuga ko ashobora kugirirwa nabi ndetse ko yari yaratangiye gushaka uburyo yava mu igihugu akajya kuba i Burayi.
Andi makuru avuga ko mu masaha ya nyuma y’ubuzima bwe, telefone ye yakoreshejwe mu buryo budasanzwe. Umuntu umwe wari usanzwe avugana na we yavuze ko yahawe ubutumwa budasanzwe, mu mvugo itari isanzwe ikoreshwa na Bugaga, ibintu byateye amakenga ko ashobora kuba atari we wari ufite telefone muri ayo masaha ya nyuma.
Ikindi cyateje impaka ni uburyo umurambo we wabonetse. Ababonye aho imodoka yari iri bavuga ko nta kimenyetso cy’impanuka gikomeye cyagaragaraga aho. ‘Airbag’ z’imodoka ntizigeze zisohoka, kandi nta maraso yabonetse aho imodoka yari iri.
Umurambo wa Bugaga wari uri mu ntebe y’imbere, uryamye neza, ukuguru kumwe gusohotse hanze y’umuryango w’imodoka. Hari abahanga bavuga ko uko umurambo wari uteye bidahuye n’impanuka isanzwe y’imodoka, bigatuma hakekwa ko ashobora kuba yariciwe ahandi, umurambo ugashyirwa mu modoka nyuma.
Hari kandi amakuru avuga ko urufunguzo rw’imodoka rwasanzwe mu isakoshi aho kuba mu modoka, ibintu byakomeje kongera urujijo kuri uru rupfu.
FOCODE yanavuze ko hari amakuru ataremezwa ku mugaragaro yaturutse mu bitaro umurambo wajyanyweho, avuga ko hashobora kuba hari ibimenyetso by’amasasu ku mubiri wa nyakwigendera. Nubwo ayo makuru atigeze yemezwa na Leta, yakomeje gutuma abantu benshi basaba iperereza ryigenga.
Mu gihe impaka ku rupfu rwa Bugaga zari zikomeje, hagiye hanze ubuhamya bushya buvuga ku mikorere ya CENI na sosiyete yitwa BENE NTARE, bivugwa ko ifitanye isano n’umuryango wa Perezida Évariste Ndayishimiye.
Ubwo buhamya bwatanzwe n’umuntu uvuga ko afite icapiro rigezweho i Bujumbura, akavuga ko yashatse isoko ryo gucapa ibikoresho bya CENI birimo impapuro z’amatora n’ibindi bikoresho by’amatora.
Yagize ati: “Reka mbabwire ubuhamya bwanjye ku bya CENI na dosiye ya Bugaga. Mfite imprimerie igezweho i Bujumbura. Hari umuntu wambwiye ko ashobora kumfasha kubona amasoko ya CENI. Twarabyemeye dutangira kuyashaka.”
Uyu muntu avuga ko nyuma y’inama bagiranye n’abari bafite ububasha kuri ayo masoko, basobanuriwe uburyo ayo masoko yagombaga gutangwa ndetse n’ibisabwa kugira ngo umuntu ayahabwe.
Yagize ati: “Ikintu cya mbere mwagombaga kumvikana ni uko hari amafaranga yagombaga kujya muri CNDD-FDD. Ikindi kandi mwagombaga kwemera ko hari andi mafaranga yagombaga guhabwa abantu bakomeye babafashije kubona isoko.”
Uyu mutangabuhamya yavuze ko nyuma yaje kubona ko amasoko menshi yari yaratangiye kugenzurwa na BENE NTARE.
Ati: “Naje gusanga ibintu byose bikorwa n’aba BENE NTARE. Bampagaritse muri ayo masoko muri ubwo buryo.”
Yakomeje avuga ko hari amakuru yavugaga ko Madamu wa Perezida, Angeline Ndayishimiye, na we yari amaze kwinjira muri dosiye za CENI binyuze muri BENE NTARE.
Ati: “Havuzwe ko MAWE (Angeline Ndayishimiye) na we yinjiye muri CENI anyuze muri BENE NTARE.”
Uyu muntu yavuze ko BENE NTARE ikomeje gufata amasoko akomeye mu gihugu kubera imbaraga z’umuryango wa Perezida.
Hari aho yagize ati: “Ibiri kuba biteye ubwoba. Ubu aho ushakiye isoko hose bavuga ngo ni irya MERE, mureke. Mu myaka iri imbere tuzasanga yafashe inzego zose z’ubukungu bw’igihugu.”
Ubuhamya bwe bwanagarutse ku nama idasanzwe bivugwa ko yabaye mbere gato y’urupfu rwa Bugaga. Uyu mutangabuhamya yavuze ko hari inama yakoranyije abantu bakekwagaho kugira uruhare muri dosiye z’amasoko ya CENI.
Yagize ati: “Mbere gato y’uko Gabby Bugaga yicwa, habaye inama y’abatoranyijwe kugira ngo baganire ku masoko yabo. Hari umuntu wambwiye ko itari inama nziza nubwo atambwiye byinshi. Nyuma y’iyo nama hashize nk’ibyumweru bibiri Gabby arahitanwa.”
Yakomeje avuga ko umuntu azi witabiriye iyo nama yanze kugira icyo ayitangazaho nyuma y’urupfu rwa Bugaga.
Ati: “Nabajije umuntu nzi wayitabiriye, ahitamo guceceka kugira ngo hatazagira icyo bamubaza.”
Aya makuru yakomeje gutuma abantu benshi bakeka ko urupfu rwa Bugaga rushobora kuba rufitanye isano n’amasoko ya CENI ndetse n’imikorere ya BENE NTARE.
Hari abavuga ko kuba Bugaga yarigeze gukora muri CENI nk’umukomiseri ushinzwe ibikoresho n’ikorwa ry’ibikoresho by’amatora bishobora kuba byaramuhesheje amakuru y’ibanga kuri ayo masoko.
FOCODE yavuze ko kimwe mu bintu byateye abantu kwibaza byinshi ari uko abishe Bugaga basize ikarita ye ya CENI hafi y’umurambo we, ibintu bamwe bafashe nk’ubutumwa bwari bugamije kwerekana impamvu y’urupfu rwe.
Uyu muryango wavuze uti: “Ahari ubu ni uburyo bwo kohereza ubutumwa ku byo bamukoreye.”
Ikindi kiri gukomeza guteza impaka ni ikibazo cy’ubwigenge bwa CENI, cyane ko Perezida Évariste Ndayishimiye azaba ari umukandida wa CNDD-FDD mu matora ya 2027.
Hari abibaza niba umuryango wa Perezida ushobora kuba ufite uruhare mu gucapa impapuro z’amatora biciye muri BENE NTARE cyangwa ibigo biyegereye.
Mu gihe ibi bibazo byose bikomeje kuzamurwa, Leta y’u Burundi ntiratangaza ko hagiye gukorwa iperereza ryigenga ku rupfu rwa Bugaga. Ahubwo yakomeje ibikorwa bya Guverinoma, ndetse Perezida Ndayishimiye yahise asimbuza Bugaga.
Ambasaderi Evelyne Butoyi yagizwe Minisitiri mushya ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru, asimbura Bugaga wapfuye tariki ya 16 Mata 2026.
Izi mpinduka zakozwe mu gihe urupfu rwa Bugaga rugikomeje guteza impaka zikomeye mu Burundi no hanze yabwo, aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi ryimbitse kugira ngo ukuri ku rupfu rwa Bugaga kumenyekane.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

