Tibor Nagy wahoze ari Umunyamabanga wa Leta wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe ubufatanye na Afurika, yavuze ko kimwe mu bintu yicuza cyane mu buzima bwe bwa politiki ari ukuba yarashyigikiye Félix Antoine Tshisekedi ngo abe Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akavuga ko yamubonagamo umuntu wari kuzana impinduka ariko nyuma akaza gutungurwa n’uburyo yayoboye igihugu.
Uyu munyapolitiki w’Umunyamerika wakoze izo nshingano hagati ya 2018 na 2021, yavuze aya magambo nyuma y’uko Perezida Tshisekedi yongeye kuvuga ku mugambi wo guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo azemererwe gukomeza kuyobora RDC muri manda ya gatatu, ibintu bikomeje guteza impaka ndende muri icyo gihugu no hanze yacyo.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Tibor Nagy yavuze ko yibeshye cyane kuri Tshisekedi, agaragaza ko ibyo yari yaramwitezeho bitagezweho.
Ati: “Kimwe mu byo nicuza kurusha ibindi mu gihe cyanjye nk’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe ubufatanye na Afurika, ni ukuba naravuganiye Tshisekedi ngo Amerika imushyigikire, atsinde amatora yo muri 2018.”
Yakomeje agaragaza ko icyo gihe yabonaga Tshisekedi nk’umuntu washoboraga gutandukana n’abamubanjirije no guteza imbere inyungu z’abaturage ba Congo.
Ati: “Nibwiraga ko yari kuba atandukanye akanateza imbere inyungu z’abanye-Congo. Mbega ukuntu nibeshye!”
Aya magambo ya Nagy aje yiyongera ku yandi amaze igihe atangaza anenga ubutegetsi bwa Kinshasa, cyane cyane ku birebana n’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abaturage bavuga Ikinyarwanda, ndetse n’imikoranire y’ubutegetsi bwa Congo n’umutwe wa FDLR.
Nagy yakunze kuvuga ko ibibazo byinshi byo muri Congo bidakwiye guhora bishyirwa ku Rwanda gusa, ahubwo ko hari uruhare runini rw’ubuyobozi bwa Kinshasa mu gukomeza amakimbirane n’umutekano muke muri icyo gihugu.
Perezida Félix Tshisekedi yatangiye kuyobora RDC nyuma y’amatora yabaye mu mwaka wa 2018, aza no kongera gutsinda amatora ya 2023 kugira ngo akomeze indi manda.
Gusa ibijyanye no kuba ashobora kuyobora manda ya gatatu byateye impaka zikomeye mu gihugu, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bavuga ko binyuranyije n’amahame ya demokarasi.
Mu minsi yashize, Tshisekedi yeruye imbere y’abanyamakuru ko yifuza impinduka mu Itegeko Nshinga rya RDC, ibintu byafashwe nk’intangiriro y’umugambi wo kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu nyuma ya manda ebyiri zemewe n’itegeko ririho ubu.
Bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, barimo Seth Kikuni, bahise bamagana uwo mugambi bavuga ko igihugu kidakwiye gusubira mu bibazo by’ubutegetsi burambye bw’umuntu umwe.
Hari abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Tibor Nagy afite uburemere kuko ari umwe mu banyapolitiki b’Abanyamerika bagize uruhare rukomeye mu mubano wa Washington na Afurika, cyane cyane mu bihe by’amatora ya Congo yo mu 2018 yavuzweho impaka nyinshi.
Abandi na bo bavuga ko kuba umuntu nk’uriya yemera ku mugaragaro ko yibeshye kuri Tshisekedi bishobora gukomeza gushyira igitutu ku butegetsi bwa Kinshasa, cyane cyane mu gihe bukomeje kunengwa ku bibazo by’umutekano, uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere.
Umugambi wa manda ya gatatu kandi ukomeje gutuma abaturage benshi ba Congo bibaza niba igihugu kitari kugana mu nzira yigeze kunyurwamo n’abayobozi bamwe bo muri Afurika bagiye bahindura amategeko kugira ngo bakomeze kuguma ku butegetsi igihe kirekire.
Ibi bitekerezo bya Tibor Nagy byahise bikwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu baturage ba Congo bashyigikiye ibyo yavuze bavuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi butagejeje igihugu ku mahoro n’iterambere byari byitezwe, mu gihe abandi bamushinja kwivanga muri politiki y’imbere mu gihugu cyabo no kugerageza gutesha agaciro Perezida wabo.
Ni mu gihe RDC ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu, aho imirwano hagati y’ingabo za leta n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza impungenge abaturage benshi no gutuma ibihumbi by’abaturage bava mu byabo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

