Kera kabaye Kinshasa yemeye ubutabazi bwa CICR mu Minembwe, abaturage bongera guhumeka

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mata 2026, Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR) yageze mu gace ka Minembwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, izanye ubufasha bw’ubuvuzi ku baturage bamaze imyaka igera kuri icyenda babayeho mu ntambara z’urudaca, zibasize mu buzima bugoye, bwiganjemo ubukene, uburwayi n’ihungabana rikabije.

Uku kuhagera kwa CICR gufatwa nk’intambwe ikomeye nyuma y’igihe kirekire Kinshasa idatanga uburenganzira bwo kugeza ubutabazi muri aka gace, ibintu byatumaga abaturage barushaho kwibasirwa n’ingaruka z’intambara.

Abatuye mu misozi miremire ya Minembwe bagaragaje ibyishimo n’icyizere gishya cy’ubuzima, bavuga ko n’ubwo amahoro ataragaruka neza, nibura ubuzima bushobora kongera gusubira mu buryo busanzwe.

Umuyobozi w’agace ka Minembwe, Col. Gikwerere Charles, wakiriye izi ntumwa, yashimangiye uburemere bw’ikibazo cy’ubuzima abaturage bari bamazemo igihe, anagaragaza icyizere cy’uko ubufasha bwagejejwe buzagira uruhare mu kugabanya imibabaro.

Ati: “Ni byo, kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mata 2026, Komite Mpuzamahanga y’Umuryango w’Ubutabazi yageze hano ku mugoroba.”

“Twabakiriye, batubwira ko baje gutanga ubuvuzi ku baturage. Hano hari ikibazo gikomeye cy’ibura ry’imiti, turizera ko ubufasha bwabo bugiye gufasha abaturage.”

Nubwo hari icyo cyizere cyazanywe n’ubutabazi, umutekano wo muri ako gace ukomeje kuba mubi. Amakuru aturuka mu baturage avuga ko ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi zikomeje kugaba ibitero ku baturage, bigatuma benshi batinya no gusubira mu mirima yabo, ari na byo byari bibatunze.

Abaturage bavuga ko ubuzima bwabo bwa buri munsi bwahindutse ubwo guhunga no kwirwanaho, aho bamwe bamaze imyaka batabona umutekano n’ituze, ndetse n’abana bakaba barakuze mu bihe by’intambara aho kumenya ubuzima busanzwe.

Mu rwego rwa politiki, abasesenguzi bagaragaza ko imyigaragambyo iherutse kubera mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya na Canada, yakozwe n’abanyamulenge bamagana ubutegetsi bwa Kinshasa n’ubw’i Bujumbura, ishobora kuba yaragize uruhare mu gushyira igitutu ku buyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi, bikaba byarangiye yemeye ko CICR igera muri Minembwe.

Gusa, hari andi makuru agaragaza ko hari bamwe mu Banyamulenge bashinjwa gufata umugongo utandukanye n’uwa benewabo, bari gutegura indi myigaragambyo mu Burundi, igamije kwamagana u Rwanda ndetse n’abandi Banyamulenge bagaragaje ibitekerezo byabo mu myigaragambyo iheruka, ibintu bikomeje kongera umwuka mubi mu mibanire y’abaturage ndetse no mu karere.

Ibi bibaye mu gihe ibiganiro bya dipolomasi hagati ya leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23 bikomeje kugenda biguru ntege, aho nta cyizere gihamye kiragaragara cy’uko amahoro azagerwaho vuba.

Abasesenguzi bavuga ko kuba ibiganiro bidatanga umusaruro bishobora gutuma umutekano urushaho kuzamba, bityo n’ubutabazi bukaba budahagije mu gihe impamvu z’amakimbirane zigikomeje.

Ku baturage ba Minembwe, nubwo inkunga ya CICR ari intambwe igaragara, bavuga ko igisubizo kirambye ari amahoro arambye, atuma basubira mu buzima busanzwe, bakongera guhinga, kwiga no kubaho badafite ubwoba.

Uko ibintu bihagaze ubu, Minembwe iracyari mu mwijima w’intambara, ariko kuhagera kw’abaganga n’imiti ni nk’urumuri ruto rutangiye kugaragara mu mpera z’umuhanda muremure wuzuye amarira n’amaraso.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui