Malawi: Umunyarwandakazi yakatiwe imyaka 40 nyuma yo guhamywa ubwicanyi

Urukiko Rukuru rwa Lilongwe muri Malawi rwafashe icyemezo gikomeye ku rubanza rwari rumaze igihe rukurikiranyweho n’abantu benshi, rukatira Umunyarwandakazi Gentille Giramata igifungo cy’imyaka 40 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica Noël Emile Habimana wahoze ari umugabo we.

Ibi byabaye nyuma y’imyaka isaga itatu urupfu rwa Habimana rubaye, aho yapfiriye mu murwa mukuru Lilongwe tariki ya 17 Ukwakira 2022.

Icyo gihe, amakuru ya mbere yavugaga ko yaba yarazize impanuka y’imodoka, ariko iperereza ryimbitse ryaje guhindura isura y’uru rupfu, rigaragaza ko yishwe mu buryo bwateguwe.

Abashinzwe iperereza bagaragaje ko nyuma yo kwica Habimana, umurambo we washyizwe mu modoka mu rwego rwo kuyobya uburari no gutuma bigaragara nk’aho yazize impanuka.

Ibi byatumye hatangira gukekwa uruhare rw’abantu ba hafi ye, birangira Giramata n’umushoferi we Rafiki Munyamagaju batawe muri yombi.

Urubanza rwabo rwakomereje mu Rukiko Rukuru rwa Lilongwe, aho rwaburanishijwe mu byiciro bitandukanye kugeza mu Ukuboza 2025, ubwo hafatwaga icyemezo cyo kubahamya icyaha cyo kwica Habimana babigambiriye.

Nubwo abaregwa bagerageje kwiregura bavuga ko uyu mushoramari yazize impanuka, urukiko rwasanze ibimenyetso bihari bidahura n’ibyo bisobanuro.

Mu gusoma umwanzuro, Umucamanza Bruno Kalemba yasobanuye uko ibikorwa byakozwe nyuma y’urupfu rwa Habimana byagaragaje umugambi wo guhisha ukuri, avuga ko “Habimana akimara gupfa, Giramata na Munyamagaju bajyanye umurambo we mu bitaro bikuru bya Kamuzu, babisaba gukora raporo y’ikinyoma igaragaza ko yazize impanuka.”

Yakomeje agaragaza ko iyo myitwarire yari iyo kuyobya inzego z’ubutabera za Malawi, avuga ko “ibyo bigaragaza ko aba Banyarwanda bashatse kuyobya inzego za Leta ya Malawi kugira ngo zitamenya impamvu nyakuri y’urupfu rwa Habimana,” ashimangira ko ibi byiyongereye ku buremere bw’icyaha.

Nyuma yo guhamwa n’icyaha, Ubushinjacyaha bwasabye ko bahabwa ibihano bikomeye bijyanye n’uburemere bw’ibyo bakoze.

Urukiko rumaze gusuzuma icyo cyifuzo, ku wa 28 Mata rwemeje ibihano byatanzwe, aho Giramata yakatiwe igifungo cy’imyaka 40, mu gihe Munyamagaju yakatiwe imyaka 35 y’imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Ku bijyanye n’itandukaniro ry’ibihano, urukiko rwagaragaje ko Munyamagaju yagabanyirijwe igihano kubera ko yicujije, mu gihe Giramata we atagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwicuza.

Umucamanza Kalemba yagarutse ku buryo ubu bwicanyi bwakozwemo, agaragaza ubukana bwabwo, ashimangira ko “Habimana yicishijwe intwaro,” ibintu byafashwe nk’ikimenyetso gikomeye cyerekana ko icyaha cyari cyateguwe kandi gifite ubukana budasanzwe.

Icyemezo cy’uru rukiko cyakiriwe nk’isomo rikomeye ku bashobora gutekereza guhungabanya ubuzima bw’abandi no kugerageza guhisha ukuri, cyane ko cyerekanye ko n’ubwo icyaha cyakorwa mu buryo bw’amayeri, amaherezo ukuri gushobora kujya ahagaragara.

Urubanza rwa Giramata na Munyamagaju rugaragaza kandi uko inzego z’ubutabera zikomeje gukaza ingamba mu guhangana n’ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi, no guhana ababugizemo uruhare hatitawe ku mayeri baba bakoresheje mu kugerageza kubuhisha.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui