Nyuma ya Cyubahiro na Mukamabano, undi munyamakuru w’umunyabigwi na we yasezeye muri RBA

Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) rukomeje guhura n’impinduka mu bakozi barwo, aho mu gihe gito gusa rwamaze gutakaza bamwe mu banyamakuru b’inararibonye bari baramenyekanye cyane mu biganiro no mu gusoma amakuru, nyuma y’uko bakomeje guhitamo inzira nshya zirimo amasomo n’ubuzima bwo hanze y’u Rwanda.

Umunyamakuru Mulindwa Augustine, wari umaze imyaka 23 akorera RBA, ni umwe mu bamaze gufata icyemezo cyo gusezera kuri aka kazi, aho kuri ubu ari mu gihugu cya Canada gukomeza amasomo ye. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yemeje aya makuru, asobanura impamvu yatumye afata uyu mwanzuro.

Ati “Ni byo namaze gusezera muri RBA, ni ahantu hangiriye umumaro mu buryo bunyuranye kandi ndabashimira. Nagiye muri Canada kwiga kandi sinabasha kubifatanya no gukorera i Kigali. Ubu ndi kubarizwa mu Mujyi wa Montreal.”

Mulindwa yari umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane, by’umwihariko mu biganiro byibandaga ku rubyiruko n’imyidagaduro.

Yamenyekanye cyane muri ‘Youth Special’ aho yitwaga Big Brother, akorana na Tidjara Kabendera wari uzwi nka Big Sister. Yanagize uruhare mu biganiro nka ‘Twegerane’, ‘Magic Morning’ n’ibindi byinshi byanyuze kuri radiyo na televiziyo.

Uku gusezera kwe kwiyongera ku kwa bagenzi be babiri baherutse kuva muri iki kigo, barimo Cyubahiro Bonaventure na Mukamabano Gloria, bose bakaba barasize amateka akomeye mu itangazamakuru ry’u Rwanda.

Cyubahiro Bonaventure we yasezeye muri RBA nyuma y’imyaka itandatu ayikoramo, aho yari yarigaragaje cyane mu gusoma amakuru no mu biganiro byibandaga ku buhinzi ndetse no kuyobora ibiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Yinjiye muri RBA mu 2019, avuye mu bitangazamakuru bitandukanye birimo RFI mu Giswahili, Royal TV, Radio&TV10, Pax Press na Radio Huguka yatangiriyemo urugendo rwe rw’itangazamakuru mu 2010.

Ku rundi ruhande, Mukamabano Gloria na we yasezeye muri RBA nyuma y’imyaka icyenda, aho yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusanga umugabo we wari umaze igihe kinini ahatuye.

Yari azwi cyane mu gusoma amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, ndetse yanabaye Umuyobozi wa KC2, televiziyo ya RBA yibanda ku myidagaduro.

Ibi byemezo by’aba banyamakuru bitatu bigaragaza impinduka zikomeje kugaragara mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, aho bamwe mu banyamakuru bakomeje gushaka ubumenyi bwisumbuyeho mu mahanga cyangwa se bagahitamo ubundi buzima bushya hanze y’igihugu.

Nubwo bagiye, ibikorwa byabo n’uruhare bagize mu guteza imbere itangazamakuru ry’u Rwanda bikomeje kwibukwa na benshi, cyane cyane ababakurikiranaga mu biganiro n’amakuru banyuzaga ku maradiyo na televiziyo bya RBA.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Mulindwa Augustine yasezeye muri RBA yari amazemo imyaka 23 
Mulindwa yerekeje muri Canada 
Cyubahiro Bonavanture aherutse gusezera muri RBA yari amazemo imyaka itandatu 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui