Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye gukora impinduka zikomeye muri Guverinoma, aho yahinduye ba Minisitiri batatu mu gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye bya politiki n’imyiteguro y’amatora ateganyijwe mu mwaka wa 2027.
Izi mpinduka zije zikurikira izindi zari ziherutse gukorwa mu nzego z’igisirikare ndetse n’ishyirwaho rye nk’umukandida w’ishyaka CNDD-FDD rizamuhagararira muri ayo matora.
Mu iteka ryashyizweho umukono ku wa 28 Mata 2026, Perezida Ndayishimiye yagize Evelyne Butoyi Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho, asimbuye Gabby Bugaga uherutse gupfa mu buryo bwateje impaka nyinshi mu gihugu.
Bugaga yasanzwe yapfiriye mu gasozi ku wa 15 Mata 2026, nyuma aza gushyingurwa ku wa 28 Mata, ariko urupfu rwe rukomeje kuvugisha benshi.
Abaturage bamwe bavuga ko “yishwe,” mu gihe Leta yo ivuga ko yazize impanuka y’imodoka. Ibi byatumye urupfu rwe ruba ingingo ikomeye runateza impaka mu Burundi, rukanashyira igitutu ku buyobozi bw’igihugu mu gusobanura neza ibyabaye.
Butoyi wagizwe Minisitiri mushya si mushya mu nzego za Leta, kuko yabaye Minisitiri w’Urubyiruko, amaposita n’ikoranabuhanga hagati ya 2018 na 2020, ndetse aba n’Umuvugizi wa Perezida Ndayishimiye mu 2021.
Kuva mu 2024 yari Ambasaderi uhagarariye u Burundi muri Zambia, Malawi, Angola na Zimbabwe ndetse no mu muryango wa COMESA.
Izi mpinduka ntizagarukiye aho gusa. Perezida Ndayishimiye yagize kandi Egide Nijimbere Minisitiri w’Ibikorwaremezo, imyubakire, gutwara abantu n’ibintu n’ibikoresho, asimbuye abari bamaze igihe gito kuri uwo mwanya, mu gihe Fidèle Nkezabahizi yagizwe Minisitiri w’Ubuzima, asimbura Dr. Lidwine Baradahana.
Nkezabahizi yari asanzwe ayobora gahunda ya PRONIANUT, ishinzwe guteza imbere imirire myiza mu gihugu, ibintu byamuhaye ubunararibonye mu bijyanye n’ubuzima bw’abaturage.
Izi mpinduka zose ziri kuba mu gihe ishyaka CNDD-FDD ryamaze gutangaza ko Ndayishimiye ari we mukandida waryo mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu 2027, ibintu biha uyu Perezida amahirwe yo kongera gutorerwa manda ya kabiri.
Abasesenguzi ba politiki bagaragaza ko izi mpinduka zishobora kuba zigamije kongera gutunganya neza Guverinoma no gushimangira imikorere yayo mbere y’amatora, cyane cyane mu gihe hari ibibazo bikomeje kuvugwa birimo n’urupfu rw’uwari Minisitiri Bugaga rukomeje guteza impungenge mu baturage.
Nubwo Leta ikomeje gushimangira ko impinduka zakozwe zigamije kunoza imikorere ya Guverinoma, abaturage bo bakomeje gukurikirana hafi ibiri kuba, bategereje kureba niba hari ibisobanuro byimbitse bizatangwa ku rupfu rwa Bugaga ndetse n’icyerekezo igihugu kizafata mu gihe cyegereje amatora.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

